Digiqole ad

Muhanga: Abikorera biyemeje gukusanya Miliyari 3 zo kwiyubakira Isoko

 Muhanga: Abikorera biyemeje gukusanya Miliyari 3 zo kwiyubakira Isoko

Abikorera biyemeje ko bagiye gukusanya Miliyari eshatu zo kubaka Isoko

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Karongi  wahuje abikorera mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’Intara y’Amajyepfo n’abikorera bo muri aka kerere  bavuze ko bagiye kwishakamo miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka isoko rya kijyambere muri uyu mujyi.

Abikorera biyemeje ko bagiye gukusanya  Miliyari eshatu zo kubaka Isoko
Abikorera biyemeje ko bagiye gukusanya Miliyari eshatu zo kubaka Isoko

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zashishikaje urugaga rw’abikorera muri aka karere, ngo ni ukurebera hamwe uko bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bityo bakarebera hamwe icyatuma gatera imbere.
Kimonyo Juvenal ahagarariye urugaga rw’abikorera muri Muhanga, yavuze ko kuba bamaze iminsi ibiri bari kuganira ku cyateza imbere akarere batuyemo, ari ikimeyetso kigaragaza ko imirimo igiye gutangira.

Yongeyeho ko nubwo habayeho gutinda ariko ko bagiye gushyiramo ingufu nyinshi bakishakamo izi miliyari, kubera ko abenshi mu bikorera babifitemo ubushake kandi ko n’ubuyobozi bukaba bubashyigikiye.

Yagize ati: “Abantu bavuga ko twatinze kubaka isoko, ariko ubu mbona bigiye kwihuta kubera ko ahari ubushake byose birashoboka.”

Mutakwasuku Yvonne uyobora Muhanga, avuga ko kuba Akarere ka Muhanga kari mu mijyi itandatu igomba kungiriza umujyi wa Kigali mu iterambere ry’imijyi kuwuvugurura no kuwuteza imbere bigomba kujyana n’ikerekezo igihugu cyifuza kuganamo.

Yongeyeho ko ubufatanye bw’inzego za leta n’abikorera, ari yo nzira nziza izatuma iterambere ry’uturere rirushaho kwihuta muri rusange.

Munyantwali Alphonse uyobora Intara y’Amajyefo yasabye abikorera bo muri aka karere ibyo bemeranyijweho bitagomba kuba amasigarakicaro ahubwo ko ibyo biyemeje bagomba kubikora mu gihe cya vuba.

Yabasezeranyjie ko bazababa hafi bakabagira inama, kuko ngo guhuza ingufu n’imari bagomba kubigira intego.

Hashize igihe kinini, abikorera muri aka karere ka Muhanga, bifuza guhuza imbaraga ngo bubake isoko rya kijyambere, ariko ntibigerweho bitewe n’impamvu zitandukanye batashatse gutangaza.

Mu myaka yashize kubaka isoko nk’iri byigeze guhabwa Sosiyete y’abikorera yitwa IJABO ariko imirimo yo kuryubaka iherera mu magambo no mu mpapuro gusa.

Abayobozi batandukanye bakunze kugenderera akarere ka Muhanga banenga ko abikorera badasenyera umugozi umwe, ahubwo bagakora nka ba nyamwigendaho ari yo mpamvu ngo usanga ibikorwa by’iterambere bigenda biguruntege.

Ikibanza cy’ahateganywa kubaka isoko kikaba gifite agaciro ka Miliyoni 100 zirenga, naho imirimo yo kubaka isoko ikazamara imyaka ibiri.

Komite yatowe ishinzwe gukurikirana  imirimo yo kubaka Isoko
Komite yatowe ishinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka Isoko
Kimonyo Juvenal Perezida w'Abikorera mu karere ka Muhanga.
Kimonyo Juvenal Perezida w’abikorera mu karere ka Muhanga.
Munyantwali Alphonse, Guverineri  w'Intara y'Amajyepfo  yasabye abikorera  gushyira mu bikorwa  ibyo biyemeje.
Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abikorera gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.

17 Comments

  • Bavandimwe dusangiye guharanira iterambere ry’igihugu cyacu, iyo usesenguye ubukungu bw’u Rwanda usanga bubangamiwe cyane n’uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ari bike cyane ugereranyije n’ibyo rutumizayo. Ibi bituma n’ifaranga y’u Rwanda ritagira agaciro cyane. Usanga duhora dushakisha amadevise yo kurangura mu mahanga. Ubukungu bw’igihugu cyacu bwarengerwa no gushinga inganda zikora bimwe mu byajyaga bitumizwa mu mahanga cyangwa se kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga. Kubaka isoko nacyo ni igitekerezo cyiza ariko no muri iyi minsi muri Muhanga ririya rihari ufite amafaranga ye ntiyabuze aho ahahira, ndetse n’ufite ibyo agurisha ntiyabuze aho abigurishiriza. Numva icyashimisha abanyeshuri ari ukubongerera ubwiza n’ubw’inshi bw’ibyo barya aho kububakira refectoire nshya bariramo intica ntikize. Njye uko mbyumva, mu rwego rwo guteza ubukungu imbere, numva aba bikorera baragizeneza kwishyira hamwe none ziriya Miliyari begeranyije bakwiye kuzishora mu mushinga mugari wongera ibyoherezwa mu mahanga cyangwa ugabanya ibitumizwa mu mahanga. Mugire amahoro dukomeze duharanire iterambere ry’igihugu cyacu.

    • uri umuntu w’umugabo cyane

    • Ntabwo wowe uzi ibyo uvuga, ntuzi ibintu aho byerekeza, ibyo uvuga ntibishoboka; babanze bafashe na Kinazi ireke guhomba kandi leta yarashoyemo imisoro yawe !….hahahaaa, ngo ikibanza gifite gaciro ka miliyoni 100, ubwo gifite kilometero zingahe, ko mbona twe iyo batubarira imirima yacu ngo bakurikiza itegeko ry’ubutaka, bagakubitira mu mavi ukagirango ntituri abantu ? keretse niba icyo kibanza kiri hejuru y’ikirombe cya coltan. Nzaba ndeba dore aho nibereye, harya ya Investment Group yabo yaheze he ?

  • Economiste

    Uvuze neza ubifuza ibyiza imvugo yawe irabigaragaza…, politique y’ubukungu ku Rwanda nuyisesengura uzasanga mo ikintu kimwe igihugu gihurira ho SMART.

    Icyakorwa cyase kudafite UMUCYO icyo nta mwanya gifite mu Rwanda.

    Ibi ni byiza cyane kubigera ho nu kubiharanira.

    Nawe se tumere nka Uganda, Soudan, Congo, Gambie, Cameroun,…. Bikize cyane ariko nta comfort uhari afite ???

    Aho kuba mu bisogororo negetse amabondo, nzaba murwagasabo rye dukeya ryame ntuje.

    Ngarutse ku kifuzo cyawe cyo kojyera inganda zikagabanya ibitumizwa hanze…, umwana uvutse agira igihe cyo gukambakamba akazanagenda akageza nubwo agendesha ibinyabiziga ndetse n’indege cg Train, ibyo mbigereranya nu rugendo u Rwanda rwubu rurimo.

    Kandi rwose iterambere ririmo kwihuta.

    Ahubwo aba barwiyemeza milimo tubifurije gukurikizaho inganda maze bakabona ibyo bacururiza mwiryo soko bagiye kubaka.

  • Economiste

    Uvuze neza ubifuza ibyiza imvugo yawe irabigaragaza…, politique y’ubukungu ku Rwanda nuyisesengura uzasanga mo ikintu kimwe igihugu gihurira ho SMART.

    Icyakorwa cyase kudafite UMUCYO icyo nta mwanya gifite mu Rwanda.

    Ibi ni byiza cyane kubigera ho nu kubiharanira.

    Nawe se tumere nka Uganda, Soudan, Congo, Gambie, Cameroun,…. Bikize cyane ariko nta comfort uhari afite ???

    Aho kuba mu bisogororo negetse amabondo, nzaba murwagasabo rye dukeya ryame ntuje.

    Ngarutse ku kifuzo cyawe cyo kojyera inganda zikagabanya ibitumizwa hanze…, umwana uvutse agira igihe cyo gukambakamba akazanagenda akageza nubwo agendesha ibinyabiziga ndetse n’indege cg Train, ibyo mbigereranya nu rugendo u Rwanda rwubu rurimo.

    Kandi rwose iterambere ririmo kwihuta.

    Ahubwo aba barwiyemeza milimo tubifurije gukurikizaho inganda maze bakabona ibyo bacururiza mwiryo soko bagiye kubaka.

  • Munyarwanda,
    Icyo njye nawe duhuriyeho ni igiteza imbere igihugu cyacu, icyo tunyuranyirijeho ni ordre de priorité. Muri byinshi bikenewe hakwiye kubanza iki? Usanze umuntu ashonje ariko anatuye mu nzu ishaje wamukorera iki? Wabanza kumuha ibiryo yamara kuzamura imifungurire ye ukabona kumwubakira inzu cyangwa se nawe kuko aba yarabonye intege akayiyubakira. Isuku nibyo irakenewe ariko hari iyari isanweho. Si igisogororo nk’uko ubivuga. Mu bitejkerezo byawe urenda kumera nk’abantu bategura amakwe, bakitwerereza bihagije, amafaranga bakayamarira mu myambaro ihenze irabagirana n’amadecorations y’akataraboneka, reception ikabera mu mahoteli, bagatanga ifanta imwe rukumbi nabwo ku bicaye imbere gusa, na nyuma yaho mu rugo rushya bagasigara bahubangana. Ndongera kugusaba kutavangavanga mu ngero utanga no kudakabya mu gihe ujyiye gutanga ingero. Biroroshye cyane guhera ku isoko ry’agatangaza rya Nyarugenge rifite ibibanza bitabarika byambaye ubusa kubera uko bikosha kandi ubushobozi bwo kugura (pouvoir d’achat) ari buke. Inama nziza rero: Dukore imishinga yongera umusaruro, (production), tuwugurishe, mu nyungu dukuyemo twubake amasoko n’ibindi byose birabagirana. Haguruka twiyubakire igihugu.

  • Economiste

    Rwose ibyu vuga birakwiye, ariko iyo abantu barenze 1 bifuje ikintu biragoye kukivuguruza urabizi.

    Jye nashimye igitekerezo bagize mbanje kugoragoza …,nibajije ntiba batayarekeye kuri compte zabo bakifuza isoko ryiza mbere yi nganda binditira ko aguma kuri compte kuko abazubaka isoko abafundi abayedi abacuruzi bibikoresho,… Bose bagiye kurya kwako kamiya habeho circulation de monnai (3.000.000.000Frw)

    Byojyere ubukungu kurusha uko bayagumisha kuri compte.

    Nyuma bazisanga bazamutse mu ntera bahere ko bubake za nganda.

    Kuko kubahindurira imyumvire byo ntibyakunda.
    Mbese uwabaha amanota nibuze ntibabura 6/10 ni bubaka inganda tuzabahe 10/10

    Ku bijyanye nu bukwe siko nabigenza, ikimenyimenyi mbukora natanze invitation nsigaje 4 weeks gusa byumvikane yuko nta ntwererano nari ntegereje nari nkeneye incuti na bavandimwe ngo dusangire twishime kuko nari mvuye aho nabaga hanze ,nibyo nkunda lux ariko bijyana nu buryo nyiharanira mu gukora kwajye nkiribda ibinsiga amara masa kuko company yajye nyisize mu cyuho nta wi kantarajye waza kubimfasha !!!!

    • Ibitekerezo byawe birasekeje, ariko kandi usohotse uko ari ntabigayirwa kabisa ! Uragira uti abazubaka iryo soko, abafundi abayede abacuruza ibikoresho,…bazagerwaho n’ayo frw (circulation de la monnaie) maze byongere ubukungu kurusha….

      Njye ndagira nti: Subira mu ishule niba warize economy cg se reka kuvuga ibyo utazi niba utarize….Ese ye ni nde wakubwiye ko circulation de la monnaies ariyo izamura ubukungu bw’igihugu?1? Ibi bintu bya half truth, mwigira muri za ULK na UNILAK, then mukaza kubyifafashisha mutanga comments hano ziyobya abantu ni bibi cyane !

  • Ubundi igisubizo kiza ku kibazo cy’umulimo nu bukungu mu Rwanda kizava ahantu hamwe gusa ataribyo bizazarira ushonje arinde anogoka !!!!

    Dukwiye gukurikiza urugero rwa president wa Korea ubwo yagira uruhare mu gushibga uruganda rwa SALSUNG !!!

    Yafashe abikoreraga indi business bamenyereye gucuruza bagurizwa cash yo gushinga uruganda rwa SAMSUNG rwahaye akazi benshi tuteza imbere igihugu.

    Nkibaza nti kuki leta yacu mu gufasha abanyarwanda itahita mo group ya barwiyemeza milimo ikabishingira muri banque zo hanze yu Rwanda bakazana akayabo bagashinga za nganda zikora ibyi dukenera nkuko wabivugaga.

    Banki zayatanga zirahari.
    Ba rwiyemeza milumo turabafite
    Leta turayifite
    Ba consommateur barahari

    Nkibaza igihe iki gikorwa cyaba kikazana inganda nibuze 1.000 icyarimwe ubu chaumeur ni nzara byasigara ari umugani.
    Nawe se iba uruganda rukenera abakozi 500 inganda 1.000 zakenera 500.000 bivuze yuko utunze uluryango wese yabona umulimo ubundi tugahagarika gutumiza ganze ibyo dukenera bityo ba rwiyemezamilimo bakabasha gucuruza bakishyura ideni igihugu kikahazamukira.

    Niyo nzira ishoboka kandi inyarutse.

    • Ureba hafi cyane. Uzashakishe amateka y’icyitwaga RIG (Rwanda Investment Group), uzakurikire kandi amateka ya vuha aha, aho at least buri ntara yashishikarijwe kubumbira hamwe abanyamafaranga bayo igakora Investment Groups (Gasabo, Muhanga, Musanze, Kamonyi,…) nibwo uzamenya kujya uvuga ibintu bifututse ! Izi Investment Groups se zahinduye iki ku mibereho y’abazitabiriye ubwabo turetse n’abo baturage uvuga…You are willfully naive.

  • ubuhinzi mbere na mbere,hanyuma inganda n’imihanda.Ariko economiste na Kanyarwanda ndabemeye muri abahanga.

  • Dore abantu igihugu gikeneye bafite ibitekerezo bisobanutse ni nkaba ECONOMISTE na MUNYARWANDA kunki nkamwe mutaza ngo muyobore iko gihugu ko musobanutse ureke ibisambo bitwiba

  • Uwitwa ECONOMISTE nundi witwa MUNYARWANDA sindabamenya ari byanezeza mbamenye ,muri bazima mufite ibitekerezo byiza cyane byubaka kandi ndabibona muri abagabo bazima bakenewe n’u Rwanda, mfite 67years nabonye byinshi nganira na benshi umuzima mubona kare.

    Ibitekerezo byanyu mutanze nsabye ubisoma wese kubiharanira nibyo byazamura iki gihugu byaba byiza abayobozi babisoma babigejeje mu nama nkuru yi hihugu bigasuzumwa cyane cyane nki hitekerezo Mubyarwanda atanze cyo kuzanira inganda icyarimwe zikazanywa na banyarwanda ubwabo bifashishije ideni.

    Murakoze kandi tubashiliye ibibdi bitekerezo byiza mwatugezaho.

  • @ HAPANA

    Inyiyumviro ihakana ,umwete muke, hutinya iki kuko naka cyamubereye igikomeye…. Ibyo iyo biti mu bikuranga nta kiza wagera ho mu buzima.

    RIG uvuze yagize ikibazo ukwayo bitewe n’abari bayigize navugamo nka AYABATWA RUJUGIRO T. kuko ari mubari bayigize nki nkingi mwamba agize ibibazo bye ku giti cye byazanye ikibazo no kuri RIG.

    Ikindi nkwibutsa hatangizwa RIG intumbero ya ntoya cyane uyisanishije nibyo navuze !!!!

    RIG yibanze mu kugura inganda zisanzwe ziri mu Rwanda navuga CIMERWA, Ibganda z’ibyayi,…
    Ibi rero nta muti byari butuzanire kuko nta investement shya yarije mu gihugu byari nko guhindura izina ry’umukoresha.

    Naho ibyo navuze nu kuzana za billion in USD zivuye imahanga mu bigo byi mari zigashorwa mu Rwanda mu nganda tudasabganywe kandi tuzikeneye zikojyera akazi katagira ingano ndetse n’imisoro.

    Ibi rero bihabanye nibyo RIG yakoragantuyobe ngo ubisanishe.

    Ibi byakunda hashyizwe imbaraga z’igihugu kuko n’amashanyaraai cg amaai iyo ndebye aho bayageze bayabona nyamara wari umuzigo ukaze bimpa ikizere ko byakorwa

  • Reka tubitege amaso nkibindi byinshi byaheze mu mpapuro

  • Ndashaka nanjye kuvugana na Economist na Munyarwanda, ibitekerezo byanyu nibizima kabisa kandi bishingiweho byagirira akamaro uwabiha agaciro, gusa kuruhande rwanjye nabogamira ku ruhande rwa Economiste kuko ntazi analysis zo kwubaka amasoko cyane.Ariko nziko kimwe mu bizamura ubukungu bw’ igihugu hari creation du travail pour diminuer le chomage(Abantu ubuzima bugahinduka , imisoro igatangwa igihugu kikiyubaka,..) hanyuma hakazaho croissance du niveau de production( + value chain development:Inganda) aha ngaha iyo production yiyongereye mushyiraho n’ inganda zo kugerera agaciro your production bityo mukohereza ibicuruzwa byanyu hanze ama devise akinjira igihugu kikajya mbere.

    Nk’ umwanzuro rero navuga ngo Igihugu gikusanyije imbaraga z’ aba ba rwiyemezamirimo bakabapangira amahugurwa ku nganda, byagira umumaro

    Eg: Aya mabuye yo muri ibi biyaga bigari dukoze nk’ uruganda rukoramo produit fini aba banyaburayi tukabatwara isoko nitwe twabagurisha aho kugirango batugurishe kandi byaturutse hafi yacu.

    Yewe kuki izo telefone ziva nuri coltan atari twe twazikora tukazigurisha africa yose sinzi ko hari abafite inganda zikora ama telefone!!!! Waba ureba ukuntu igihugu cyacu gitera imbere .Twirirwa tugura amata y’ impinja ahenze ya za Nido,Nani,Makaloni,.. ibikoresho babikoresha na product zose turazifite why aba bashoramali batabikora ngo PRODUCTION yiyongere yewe NUMURIMO ku banyagihugu uboneke maze mukareba ko W(Umurimo)+P(Umusaruro)= UBUKUNGU bukazamuka.

    Ikibazo sinzi abakabigizemo uruhare ibi baba bazabibona.Murakarama bana b’Urwanda.

    • Aba ba Rwiyemezamirimo bafite capital bakeneye inama(Amahugurwa) , nibihuze cg bahuzwe bajye mu njyendo shuli muri za Coree , Singapore,Ubuhinde, Israel n’ ahandi nabo baze bigane ba Rwiyemezamirimo.

      Dore igihugu cyacu gifite ikoranabuhanga n’ ibikorwa remezo ndetse n’ ubwenge: Hanyuma Bahere kuri aya mabuye y’agaciro yo mu bihugu byo biyaga bigari , amafi yaho , inyama zaho, amata , …., (Bashinge inganda zikoramo ibintu bifite agaciro(With value addition) ndavuga amatelefone(Coltan) amasaha, nibindi(Or) ,Za nido , NANI, Quigoz(Amata , cereals), Saladine(Amafi) , nibindi .None se kuki abanyaburayi babishobora kandi transport yabyo ibageraho ihenze mu gihe twe byaba bitaduhenze.

      Abafite capital nibafashwe bayibyanze umusaruro natwe abatayifite baduhe akazi igihugu cyacu nitutishakamo ibisubizo ninde uzabidushakira.Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish