Digiqole ad

Abahanzi bo muri PGGSS V bakoreye umuganda i Kinyinya

 Abahanzi bo muri PGGSS V bakoreye umuganda i Kinyinya

Senderi mu muganda i Kinyinya

Abahanzi bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS V basoreje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Gatandatu bakaba bagikoreye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo aho bishyuriye umukecuru w’umupfakazi witwa Uwimbabazi Jeanne amafaranga yakoreshejwe mu gusana inzu ye.

Abahanzi uyu munsi  mu muganda
Abahanzi uyu munsi mu muganda

Gusana iyi nzu ngo byasabye amafaranga 1.844,700 kandi yose aba bahanzi bayishyuye. Uwimbabazi yashimiye aba bahanzi igikorwa cy’urukundo bamukoreye abasaba kuzafasha na bagenzi be bafite ibibazo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse gufasha uyu mubyeyi kwishyura ariya mafaranga, abahanzi bari guhatanira kwegukana PGGSS V bifatanyije n’abatuye Kinyinya guharura umuhanda no kuwutunganya bawukuramo ibyatsi n’ibinogo.

Umuhanzi Platini wo muri Dream Boys wavuze mu izina ry’abandi bahanzi, yavuze ko bishimiye gukorana umuganda n’abaturage bo muri Kinyinya kandi ashimira abaturage ubufatanye baberetse.
Abahanzi bazatangira ibikorwa byabo byo kwiyereka abakunzi babo guhera ku italiki ya 05,Gicurasi aho bazakorera uruzindiko rwo gushimisha abakunzi babo batuye I Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Senderi mu muganda i Kinyinya
Senderi mu muganda i Kinyinya
Abahanzi uyu munsi  mu muganda
Abahanzi uyu munsi mu muganda
Knowless ari guharura umuhanda kuri uyu wa Gatandatu
Knowless ari guharura umuhanda kuri uyu wa Gatandatu
Rafiki ajya gufata isuka ngo afashe abandi gutunganya uyu muhanda
Rafiki ajya gufata isuka ngo afashe abandi gutunganya uyu muhanda
Uyu muhanda baharuye uzajya uzafasha abatuye muri Kinyinya gukomeza  guhahirana
Uyu muhanda baharuye uzajya uzafasha abatuye muri Kinyinya gukomeza guhahirana
Nyuma y'umuganda bari kwica akanyota...
Nyuma y’umuganda bari kwica akanyota…
...kandi bateze amatwi  mu nama iba buri gihe nyuma y'umuganda
…kandi bateze amatwi mu nama iba buri gihe nyuma y’umuganda
Abahanzi bafashe ifoto bari kumwe na Uwimbabazi Jeanne
Abahanzi bafashe ifoto bari kumwe na Uwimbabazi Jeanne
Bamufashije kwishyura amafaranga  yakoreshejwe basana inzu ye
Bamufashije kwishyura amafaranga yakoreshejwe basana inzu ye
Na Knowless yifuje kujyana ifoto ari kumwe n'uyu mubyeyi
Na Knowless yifuje kujyana ifoto ari kumwe n’uyu mubyeyi

Photos:Iras Jalas

RUTAGANDA Joel
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • murakarya umushogoro…, mu buze ku mwubakira inzu nzima mu mugondagonda icyari wa mugani wa Mutsindashyaka ejobundi bakimukure mo !!!!

    Ubonye iyo mu musigira cadastre mukamuhindurira amateka.

    Ariko ndabarenganya namwe ntacyo murya muri ba zezejye ndorera Rafiki we aranashonje ,Rafiki weeee shumiiii yajye waretse ibitabi ugafata akabili

  • @gisa kudashima ni umuco mubi cyane!i am sure ko uriya mubyeyi yishimye cyane ibyo bya cadastre rwose sinzi aho ubikuye.Usabe Imana iguhe umutima ushima mubintu bike,ninaho uzabona byinshi kuko kudashima bihina amaboko yumugiraneza

  • Bon, iki gikorwa nikiza kandi kwambara umwenda ubaranga nabyo ni ntamakemwa ariko Bralirwa please kangurira nabo bajama kwambara byibura inkweto zijyanye nigikorwa bagiyemo! Umugana ni umuganda! Ntabwo wakora umuganda akaguru kamwe ugateye iriya ngo utanduza inkweto yawe, iyo yaba ari formalite, please ntabwo tuzabagaya tuziko style muzifite rwose otherwise courage!

Comments are closed.

en_USEnglish