Digiqole ad

“Abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barata igihe,” – CNDD-FDD

 “Abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barata igihe,” – CNDD-FDD

Nyuma y’inama isadanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD-FDD kuri uyu wa gatandatu, Perezida Nkurunziza yemejwe nk’umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu agiye kuza, Pascal Nyabenda umuyobozi w’iri shyaka akaba yavuze ko abavuga ko Nkurunziza atemerewe kwiyamamaza barimo guta igihe. Imyigaragambyo y’abamagana iki cyemezo yabikurikiye kuri iki cyumweru yaguyemo abantu babiri.

Pierre Nkurunziza yemejwe nk'umukandida uzahagararira ishyaka CNDD Fdd n'ubwo hari abatabishyigikiye
Pierre Nkurunziza yemejwe nk’umukandida uzahagararira ishyaka CNDD Fdd n’ubwo hari abatabishyigikiye

Pascal Nyabenda yemeje ko Nkurunziza ari we watorewe kuzahagararira CNDD-FDD, ngo akaba yatowe ku bwiganze bw’amajwi arenga 98% mu banyamuryango basanga 800 bari mu nama.

Nyuma y’uko kwemezwa kwa Perezida Nkurunziza, umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD yavuze ko abavuga ko atemerewe kwiyamamaza bata igihe.

Ati “Abo batinya amatora bavuga ngo Nkurunziza ntiyemerewe kwiyamamaza, barimo barata igihe.

Turabahamagarira kwitabira amatora bagatsinda Nkurunziza niba batekereza ko babishobora.”

Yavuze ko inama y’abanyamuryango yabanjirijwe n’amasengesho akomeye ngo kuko ishyaka ryabo rishyira imbere Imana.

Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva muri 2005, ndetse akaba, hakurikijwe itegeko nshinga atari yemerewe kuzongera kwiyamamaza, yagaragaje ko yishimiye kongera kugirirwa ikizere n’abanyamuryango ba CNDD-FDD, ndetse abashimira ko bamuhisemo.

Yagize ati “Kugeza ubu, nshobora gushima Imana n’abanyamuryango b’ishyaka kuba ngeze kuri uyu munsi, aho ntowe nk’umukandida w’ishyaka.”

Gusa, uku kwiyamamaza kwa Nkurunziza ntikwemerwa na bose mu gihugu cy’Uburundi, kuko ubwo iyi nama ya CDD-FDD yabaga abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagaje imyigaragambyo ikomeye.

Kuri iki cyumweru imyigaragambyo ikomeye cyane yahuruje abamagana iki cyemezo ikomwa mu nkokora na Police yakoresheje amasasu mu kubatatanya ndetse babiri bakaba bitabye Imana.

Leonce Ngendakumana ukuriye abatavuga rumwe na Leta bibumbiye mu kitwa ADC-Ikibiri yatangaje ko ibizakurikiraho Nkurunziza azabyirengera, kuko ngo we n’abo mu ishyake rye bishe Itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha.

Abarundi bagera ku 11 915 bamaze guhungira mu Rwanda, ngo bakaba batinya imvururu zizaturuka ku matora bitewe n’uko kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza.

Abenshi bavuga ko urubyiruko rw’Imbonerakuru rwashinzwe n’ishyaka CNDD-FDD ruhiga abadashyigikiye uko kwiyamamaza kwa Nkurunziza.

Uyu munsi ubwo abagumyabanga ba CNN-FDD batoraga Nkurunziza ngo azabahagararire mu matora azaba muri Kamena uyu mwaka
Uyu munsi ubwo abagumyabanga ba CNN-FDD batoraga Nkurunziza ngo azabahagararire mu matora azaba muri Kamena uyu mwaka
Bukeye bwaho kuri iki cyumweru byari bikomeye cyane mu mihanda ya Bujumbura bamagana icyemezo cya CNDD na Nkurunziza
Bukeye bwaho kuri iki cyumweru byari bikomeye cyane mu mihanda ya Bujumbura bamagana icyemezo cya CNDD na Nkurunziza. 
Babiri bahasize ubuzima
Babiri bahasize ubuzima

 UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Aziyamamaza anatorwe nka abandi bose

    • ARE INSINUATING THAT THIS IS GOING TO THE SAME IN RWANDA ?

    • ARE YOU INSINUATING THAT THIS IS GOING TO BE THE SAME IN RWANDA ?

  • I am pleased by the choices made by Burundian people to elect HE Nkurunziza for presidential office.

  • Basiii karayenze uhungu naceho zikigerwa.

  • Ngiyo afurika yacu@ ubundi umuntu yakangumye ku butegetsi nyuma yo gusoza mandat ze,Aruko abaturage be bakimushaka kuko nibo aba akorera! kandi bivuzeko baba bakimufitiye ikizere…..

    • bagomba kuba ari abaturage bangahe kugira ngo wongere wiyamamaze?
      abatabyemera bo bagomba kunba ari bangahe?
      ninde ubara uwo mubare?
      tuvuye mu marangamutima iyo manda zirangiye president yagakwiye kuvaho keretse bigaragaye ko mu banyagihugu ntawundi muntu ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu!!!

  • Ibi biranyibutsa Bagbo Ngo babitangije amasengesho..

  • Ariko ukombyumva abatamushaka bakagombye kubigaragariza mu matora ntibamutore bagatora uwobashaka aho gukurura imvururu zanahitana abatari bake

  • Nawe ashyigikiwe n’abaturage! Nkahongaho mu Rwanda. It is the same crapology!

  • Ibyo byose ntacyo byajyaga kwica iyo amatora akorwa mu kuri.

    Umuturage yatora uwo yifuza maze kamarampaka ikaruca.

    Ikibazo gikuru n’aho n’amatora agirwa mwo rwaserera.

  • @Munyarwanda
    Ko amatora akorwa mu kuri ni byiza ariko ntabwo bihagijye. Amateka agenga igihugu agomba kudahonyangwa.

  • Ahubwo jyewe icyari kuntangaza n’iyo batamutora.Afrca nibyo tumenyereye,umuntu ava ku butrgetsi aruko bamwishe. iyo umuntu ari ku butegetsi tuvuga ko nta wundi washobora gutegeka neza nkawe twabona mbese ko yavukanye imbuto zo gutegeka. Mbiswa ra!

  • Africa warakubititse!!!! Ese mama Buyoya arongera akore coup d’etat biragenda bite ko nkurunziza adakozwa ibya democracy? n’amatora azayiba byanze bikunze. Genda africa waragowe.Si nkurunziza gusa numvise ko ngo hari naho abaturage benda kwiyahura perezida wabo nataguma ku butegetsi. Aba ni abakinnyi beza b’ikinamico pe!!

    • Njyewe nsanga abasoda bakagombye kumuvanaho, bagashyiraho inzibacyuho hanyuma bagakoresha amatora mu mezi 6.

  • Niba Imana iri kumwe nawe ntawe uzabyitambika imbere……

  • ABANYARWANDA UBU BAGIYE GUKORA IYO BWABAGA BABUZE UBURUNDI UMUDENDEZO!

  • nuba nawe ashyigikiwe nabaturage be se ikibazo ni kihe agahwa kari kuwundi karahandurika

  • YEBABAWE THIS IS HORRIBLE !!!!,SHA REVOLUTION IRAKENEWE MU BURUNDI PEEE. THIS IS CONSTITUTIONAL HIJACKING. NIYO MPANVU NA BAZUNGU BAZAHORA BADUSUZUGURA . AFRICA IS INDEED A CURSED CONTINENT , ALWAYS LAGGING BEHIND OTHERS.

  • SHA NHIAGIRA IKINU ABATURAGE BATABIKORAHO (CITIZEN REACTION) NZAMENYA KO ARAMAKOSA YABANYABURUNDI. THIS SHOULD NOT HAPPENING IN 21 CENTURY.

  • @ KABWE

    niko se ibibazo by’abarundi ubihuje n’u Rwanda ushingiye kuki ???

  • Ubundi umuyobozi niba nakyo yakoze ngo kyizamure imireho yabaturajye nabwo akwiriye kubonenka izuba riva.

    Prezida nkuruziza nubwo bamuha manda 10.

  • NZIZA Ibyo mwifuriza Rwanda ntabyo muzapfa mubonye I Rwanda dukora ibifite gahunda
    Muribeshya cyane Israel Izjngurutwe na millions hafi 500 badashaka ko ibaho same same as my country Rwanda ariko ukuboko kw’iyaruhanze ruracyahari agati gatekeeper nayo ntawugahungabanya
    Muribeshya cyane

  • Nkurunziza yabigezeho ariko nuko yibagiwe kubanza gutegura abaturage.

  • Genda Burundi ugushije ishyano!ubwose murabona amasasu atagiye kuvuga? Mbabajwe n,amaraso y,abanyagihugu agiye kuhamenekera!

  • Africa ntagihe itazasuzugurwa n,abanyamahangapeee!Imana yonyine niyo yo gutabara abarundi naho bari mumazi abira pee!

  • Ngo amazi y,igikeri ntabuza inka kunywa amazi,icyangombwa n,uko yaba yaremereye ibitambo bampetse ibihugu maze bakaziirebera kuruhande,naho ibindi bizaba nka wamukino w,abana.mukurikirane agakino muzambwira……

  • Ndabaramutsa bavandimwe,
    Ni byiza gusangira ibitekerezo, ni nabyiza gukurikira ibivugwa kuko bifasha imyumvire no kumenya aho tugeza mu kwiyubaka no kwubaka igihugu.
    Twirinze imvugo nziza ahubwo tukibanda ku mibereho myiza twabanza gusobanukirwa ko ayo magambo matirano nta kinini adufasha. Demokarasi itagaragaza umusaruro ni nka kwa kwizera kutagira imirimo Bibiliya ivuga.

    Uutekano, iterambere, imyumvire y’abanyagihugu ntacyo mbona kirenze ibyo. Harya uwabasha kubigeza kubo ayoboye yaba atowe, anomwe, yishyizeho…… atsinze icyo gitego kubwanjye andutira cyane ukurikikije ibyo bindi byose muvuga akarenga akamarisha abo ayoboye. Mumbajije icyo ntekereza ku Burundi, navuga nti formule iyo ari yo yose yakoreshwa ngo birinde iri meneka ry’amaraso nayitora. Ariko se ubu ni ngombwa koko ko aya maraso akomeza kumeneka? Ese iyi si ibigisha demokarasi ntimurabona ko iza kubafasha kurira itarabafashije ku barinda? Ese murabona ko amaraso y’umwe wabo ahagarika byose ngo birinde ko hari undi wayamenerwa?Mukanguke bavandimwe duharanire kubaho twese cyangwa twimaranire na mbere abatwigisha ibyo byiza bishakira ibyiza by’iwacu kurenza twebwe. ICYEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA ZUBAKA AMAHORO ARAMBYE.

  • NONE SE NIBA MANDA ISOZWA N’INTAMBARA UMURAGE W’UBURUNDI WABA UWUHE? ESE BUYOYA WE BURIYA SIWE UCA INTEGE ANYAGIHUGU CANKE NI AUTOMATIQUE, KO BAGAZA, BUYOYA, NKURUNZIZA BABA ABANYACYUBAHIRO HAKAJYAHO UNDI? NIBE NO MU RWANDA.

  • Uyu antera isesemi ngo ni Nkurunziza.
    Ndorera agiye kumara ho abantu isi ireberera, ariko bashaaa mwaje tugatabara ziriya nzirakarengane koko ???

    Izi njiji uwazikubita ikibatsi cy’umuliro ko zatawanyika tukarokora inzirakarengane.

  • Abazungu n’abashaka ubutegetsi bakomeze bababeshye ngo demokarasi ni ukujya mu muhanda; ni akazi kanyu rubanda rugufi mwe!! simwe musukwaho amasasu, ibyuka biryana mu maso? uwiyishe ntaririrwa abana banyu bagasigara ari imfubyi ;ababibashoyemo bigaramiye, ahaaa reka mbagire inama rero nimwicalme mubwire ababashuka muti nimujye kuri radio muhangane mu biganiro n’abo muhanganye nabo, amatora naza niba hari uwo mudashaka mubitunganye itora si ibanga?? ariko mureke gusenya ibyo mwubatse demokarasi si ugusenya ntimukigire abapfu!! koko ibyo byo gutwika amapine mwasanze ari cyo kintu kiza mwakopera muri Afurika y’epfo???

  • UWAMWEZI BELINA

    Urasobanutse…, dufite igihugu cyumva kimwe nawe kwiyo ngingo amahoro yaganza mu rwagasabo.

Comments are closed.

en_USEnglish