Digiqole ad

Rusumo: Isoko mpuzamahanga ku mupaka rizafasha abajyaga kurangura i Kigali

 Rusumo: Isoko mpuzamahanga ku mupaka rizafasha abajyaga kurangura i Kigali

Min. Kanimba yabwiye abacuruzi ba Kirehe ko bazajya barangurira hafi batiriwe bajya i Kigali

Kuri uyu wa 24 Mata 2015, Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kirehe yasuye ibikorwa bitandukanye, anareba aho igishushanyombonera cy’isoko rizafasha mu bucurzi bwumbukiranya imipaka rya Rusumo kigeze.

Min. Kanimba yabwiye abacuruzi ba Kirehe ko bazajya barangurira hafi batiriwe bajya i Kigali
Min. Kanimba yabwiye abacuruzi ba Kirehe ko bazajya barangurira hafi batiriwe bajya i Kigali

Kanimba yasuye aho iri soko rizubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, aganira n’abacuruzi bo muri aka karere ka Kirehe.

Abacuruzi babwiye Minisitiri impungenge z’uko iri soko rishobora kuzaba rifite ibiro bike, gusa abakoze iki kigishushanyombonera babwiye Minisitiri ko bateganyaga ko nibura biro imwe izajya ikorerwamo n’abantu barenze umwe.

Minisitiri Kanimba wari uri kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette bijeje Abanyakirere ko bazungukira cyane kuri iri soko, kuko ngo nta wundi uzahabwa uburenganzira bwo kuguramo imigabane mu gihe Abanyakirehe by’umwihariko bazaba batararangiza gukwirwa.

Gasana, umwe mu bacuruzi yabwiya Umuseke ati “Ni amahirwe kuri twe kuko tugiye kuzajya turangurira hafi yacu tutiriwe tujya i Kigali nk’uko byari bisanzwe aho ibicuruzwa byaducagaho bikabanza kujya i Kigali.”

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko mu byatekerejweho cyane, ikijyanye no gufasha abacuruzi ba Rusumo kugabanya ingendo bakoraga bajya kurangura i Kigali na cyo cyarimo.

Yagize ati “Bizanafasha abacuruzi ba hano muri Kirehe bajyaga bakora ingendo bajya kurangura za Kigali. Mu byo twatekerejeho iki na cyo cyarimo, ubu bazajya barangurira hano ku mupaka aho amakamyo azajya apakururira.”

Uretse gusura uyu mupaka wa Rusumo, Minisitiri Kanimba yanasuye n’ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rw’umuceri, uruganda rutunganya umushonge ukorwamo amavuta yo kwisiga ruri mu murenge wa Gahara ndetse na Koperative yumisha inanasi bakazohereza i Burayi.

Igishushanyombonera cy'isoko cyanenzwe na bamwe mubacuruzi ko cyateganyije ibyumba bike
Igishushanyombonera cy’isoko cyanenzwe na bamwe mubacuruzi ko cyateganyije ibyumba bike
Banasuye uruganda rw'umuceri
Banasuye uruganda rw’umuceri

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bakoze neza gutekereza abaturiye uyu mupaka wa Rusumo bityo bakaba babavunnye amaguru ntakongera kwiruka bajya za Kigali,

Comments are closed.

en_USEnglish