*Imvugo “Kwihana Avoka cyangwa Umucamanza” mu manza bivuga “Ukwanga” Bernard Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 15 Nyakanga yihannye (yanze) Umucamanza bituma iburanisha rihita rihagarara. Akinjira mu cyumba cy’Iburanisha; uyu mugabo uburana mu rufaransa (kuva urubanza rwe rwatangira) yinjiranye amahane cyane, abanza guhangana n’Umwanditsi w’Urukiko ubwo Munyagishari yigizagayo […]Irambuye
Iburengerazuba – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku biro by’Akarere ka Karongi abaturage bubatse amazu y’ubucuruzi bita ‘Agakiriro ka Karongi’ bafatiye rwiyemezamurimo ku biro by’Akarere baramuherana kugeza abishyuye miliyoni enye, uyu ngo yari amaze igihe yarabihishe yaranze no kubishyura. Abandi bakoze ntibishyurwe nabo bari bavuze ko batari buve ku karere batishyuwe gusa bizezwa […]Irambuye
Gabiro – Minisitiri w’Uburezi atangiza ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga kuri uyu wa 14 Nyakanga yababwiye ko urubyiruko rwakoreshejwe byinshi bibi mu mateka y’u Rwanda bityo narwo ubu rugomba gukora byinshi mu kubaka u Rwanda gusa ko rudashingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubumenyi ruhabwa rwaba rwubatse ku musenyi. Aba banyeshuri bateraniye i Gabiro […]Irambuye
*Minisiteri y’Umuco igiye gukora ubushakashatsi maze izatangaze imigendekere y’ubukwe yemewe *Minisitiri w’Umuco yanenze ‘aba-star’ bambara nabi, badasokoza… *Yanenze imiryango ifata abakobwa nk’ibicuruzwa mu gukosha *Umuco ngo nubwo watira cyangwa ugakura ntugomba guta umwimerere Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Julienne Uwacu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagasigasira umuco wabo ngo udata […]Irambuye
*Igitekerezo cy’uwanditse atifuza ko Itegeko Nshinga rikorwa cyasomwe *Ikifuzo cya Green Party nacyo cyasomwe. *Mukabarisa avuga ko bitatinzweho kuko demokarasi ireba ibyifuzo bya benshi *Harakurikiraho iki? *Urugero rwa Bamporiki rwatigishije Inteko n’amashyi y’urufaya Nyuma yo kwemeza ko ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bufite ishingiro Hon Donatille Mukabarisa yabwiye abanyamakuru ko ibyakozwe byakurikije amahame ya Demokarasi […]Irambuye
Benengagi Cyprien amaze imyaka itanu mu kibazo cy’ikibanza avuga ko yariganyijwe n’umukozi w’Akarere ka Kicukiro utaramenyekana wandikaga inzandiko mu izina ry’umuyobozi w’Akarere akitirira icyo kibanza undi muturage. Uyu muturage yashakishijwe na Police arabura, naho Benengagi avuga ko kuko nta mbaraga n’amafaranga afite ikibazo cye aho kigeze hose kititabwaho. Benengagi avuga ko mu Ugushyingo 2010 ikibanza […]Irambuye
Muri iki gitondo umunyamakuru w’Umuseke uri mu Nteko Ishinga Amategeko yaganiriye n’abaturage baturutse mu turere twa Gasabo, Musanze, Nyagatare, Gicumbi, Gakenke n’ahandi bavuga ko baje kumva icyo Inteko Ishinga Amategeko yanzura ku busabe bwabo bagejeje ku Nteko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa. Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ugizwe n’abasenateri 24, ni wo […]Irambuye
Komisiyo mu Nteko nshinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 ubwo yakiraga abayobozi bo mu Karere ka Rusizi na Rubavu kugira ngo batange ibisobanuro ku mikoreshereze n’imicungire mibi y’ibya Leta bagaragajweho na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2012-13, ibisobanuro byabo ntibyemeje abadepite. Abadepite bagize PAC basabye […]Irambuye
Mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, umuyobozi wa MasterCard Foundation, Reeta Roy yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere baganira ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda no muri Africa. Abayobozi ba MasterCard Foundation barimo umuyobozi wayo Reeta Roy ndetse n’abagize Inama y’Ubutegtsi barimo Fetus Mogae wabaye Perezida wa Botswana, Don […]Irambuye
Bitandukanye no mu Ntara mu gitaramo cya PGGSS ya Gatanu muri week end i Nyamirambo, abahanzi babonye ‘challenge’. Umuhanzi wazamukaga kuri ‘scene’ yabaga azi ko agiye kwerekana icyo ashoboye bitaba ibyo abafana bo bakamwereka ko batamwishimiye. Muri iki gitaramo umuhanzi wishimiwe cyane bikomeye ni Bull Dogg ukora Rap. Abafana ba muzika i Kigali babanje kwereka […]Irambuye