Kagame n’umuyobozi wa MasterCard F. baganiriye ku iterambere ry’uburezi
Mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, umuyobozi wa MasterCard Foundation, Reeta Roy yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere baganira ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda no muri Africa.
Abayobozi ba MasterCard Foundation barimo umuyobozi wayo Reeta Roy ndetse n’abagize Inama y’Ubutegtsi barimo Fetus Mogae wabaye Perezida wa Botswana, Don Morrison wayoboye Blackberry ndetse na Jendayi Frazer Umunyamabanga wa Leta muri America ushinzwe ibibazo bya Africa, bose bari mu Rwanda guhera ejo ku cyumweru tariki 12 Nyakanga kugeza ku wa kane tariki 16 Nyakanga.
Umuyobozi wa MasterCard yavuze ko baganiriye na Perezida Kagame ibijyanye n’imishinga myinshi bafashamo irimo gutera inkunga uburezi bw’abakobwa, gutera inkunga uburezi bw’urubyiruko no kuzamura imishinga ya ba rwiyemezamirimo bakizamuka.
Reeta Roy yavuze ko bateye inkunga bene iyo mishanga mu Rwanda ingana na miliyoni 50 z’amadolari ya America, kandi ko n’ubundi bazakomeza gukorana n’u Rwanda.
Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza ho gukorera, ni igihugu cyakoze neza mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) tuzakomeza gukorana na bo.”
Albert Nsengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Paul Kagame na Reeta Roy baganiriye uko uburezi mu Rwanda bwakomeza gutera imbere no muri Africa.
Eng.Nsengiyumva yavuze ko mu byo baganiriye harimo uburyo bw’uko muri bourse MasterCard Foundation iha abana bo muri Africa, hazarebwa uko bamwe bajya baza kwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda bitewe n’uko na zo zizaba zifite ayo mashami bari kuzajya kwiga hanze ya Africa.
Master Card Foundation ni umuryango ushamikiye ku kigo gikomeye cyane ku isi mu byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Smart Cards (MasterCard World Wide), washinzwe mu 2006.
Uyu muryango ukorera mu mujyi wa Toronto ni ho hari icyicaro gikuru, ukora mu buryo bwigenga aho ufasha ibigo by’imari iciriritse mu bihugu bikennye kuzamuka no guteza imbere uburezi bw’urubyiruko muri ibyo bihugu. MasterCard Foundation bafite umutungo ungana na miliyari 10 z’Amadolari.
Mu Rwanda MasterCard Foundation yatanze miliyoni 50 z’amadolari akoreshwa mu burezi bw’abakobwa no kuzamura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
Umuryango MasterCard Foundation mu Rwanda utera inkunga imishinga irimo, uwo gufasha abana b’abakobwa kwiga muri FAWE, aha batanze miliyoni 12,3 z’amadolari azakoreshwa mu myaka 10, agafasha abakobwa 1 200 kurangiza kwiga ayisumbuye na Kaminuza.
Mu yindi bateyemo inkunga, ni DOT-Rwanda bahaye miliyoni 4,2 z’amadolari mu myaka ine, afasha urubyiruko guhabwa ubumenyi bunyuranye, Education Employment Center yahawe miliyoni 5,3 z’amadolari, Techno Service yahawe miliyoni 7,5 mu gihe cy’imyaka umunani, Opportunity International bahawe miliyoni 3,5, One Acre Fund bahaye miliyoni 4,3.
Hari na United Nations Capital Development Fund- MicroLead yahawe miliyoni 3,1 mu myaka itandatu, United Nations Capital Development Fund- Youthstart yahawe miliyoni imwe mu gihe cy’imyaka itanu, Undi mushinga ugamije kuzamura urubyiruko, The Small Entreprise and Educational Promotion Network (SEEP) wahawe miliyoni imwe mu myaka ine, na SNV Netherlands Development Organization wahawe miliyoni 2,8 z’amadolari mu myaka itanu.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Terimbere Rwanda
Ntawumenya kwanuka mukanwa kiretse abamwegereye. Ikindi nuko bigoye cane kubwira umuntu kwanuka mukanwa
Naki garagara cyane yagezeho!!!!
Amazi nu muriro biracyari ikibazo …abantu inzara ibageze kure
Comments are closed.