Bitandukanye no mu Ntara mu gitaramo cya PGGSS ya Gatanu muri week end i Nyamirambo, abahanzi babonye ‘challenge’. Umuhanzi wazamukaga kuri ‘scene’ yabaga azi ko agiye kwerekana icyo ashoboye bitaba ibyo abafana bo bakamwereka ko batamwishimiye. Muri iki gitaramo umuhanzi wishimiwe cyane bikomeye ni Bull Dogg ukora Rap.
Abafana ba muzika i Kigali babanje kwereka Senderi na Julles Sentore ko batabishimiye bumvikanisha amajwi avuga ngo buuuuu!! Gusa aba bahanzi byabasabye gukoresha imbaraga muri ‘performance’ yabo barabigarurira.
Abandi bahanzi bishimiwe cyane harimo TNP, Rafiki na Dream boys ndetse na Active yatangaje abantu ikaza yambaye nk’aba Ninja.
Sentore yari akwiriye kumenya Public ye na Product imutegerejeho!! ibihangano imutegerejeho se ni ririya jwi rye rinoze nk’irya Mukuru we Masamba cg Se umubyara? cg ni umuziki uguterura ukakwesa wa mugani wa Kayirebwa Cécile! Nti watangara Senderi amurushije abafana kandi ari umuziki, ari imyitwarire by”abo bombi ntaho bihuriye na gato!!
11 Comments
ikibazo cya sentore aba yaryohewe ntaryohereze abantu. aba yiririmbira naho kuro talent arayifite peee.
@Christie wapi nta kibazo nakimwe cya sentore ikibazo ni audience itazi umuziki wumwimerere.baba bishakira ibiguruka tuuu
Hahahah Senkeli yararutanze kabisa… hahahah.. ariko uyu mwaka bazambabarire Guma guma bayimuhe .. Bitihise nk’abafana be tuzashinga ikigega, 24milions tuzimushakire tumushumbushe ntako aba atagize… Mayiweta oyeeeee!!!! #Hit ni Hit
Senderi jye nari nagize ngo numudamu bahuu!!!!! abahanzi biwacu mukomere.
Ka Knowless ni keza uwaga………
Dream Boyz irabikwiye ndavuga kwegukana guma guma
Senderi ni umuhanga, rero abanyakigali ibyo mwakwigira byose abo mufana bazajya bazima asigare. Muzarebe igihe yatangiriye mumbwire abandi bakizwi.
NDABONA UMUHANZI KNOLESS AYIKWIYE TU
knowless,kuko nzi neza ko nta ruswa iwacu, igihembo n’icyawe
Sentore yari akwiriye kumenya Public ye na Product imutegerejeho!! ibihangano imutegerejeho se ni ririya jwi rye rinoze nk’irya Mukuru we Masamba cg Se umubyara? cg ni umuziki uguterura ukakwesa wa mugani wa Kayirebwa Cécile! Nti watangara Senderi amurushije abafana kandi ari umuziki, ari imyitwarire by”abo bombi ntaho bihuriye na gato!!
DREAM BOYZ OYEEEE