N’ibitekerezo byo kudahindura Itegeko Nshinga byasomwe – Hon Mukabalisa
*Igitekerezo cy’uwanditse atifuza ko Itegeko Nshinga rikorwa cyasomwe
*Ikifuzo cya Green Party nacyo cyasomwe.
*Mukabarisa avuga ko bitatinzweho kuko demokarasi ireba ibyifuzo bya benshi
*Harakurikiraho iki?
*Urugero rwa Bamporiki rwatigishije Inteko n’amashyi y’urufaya
Nyuma yo kwemeza ko ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bufite ishingiro Hon Donatille Mukabarisa yabwiye abanyamakuru ko ibyakozwe byakurikije amahame ya Demokarasi aha umwanya ibitekerezo bya benshi, yasubizaga ko mu isesengura bakoze banasomye ibitekerezo by’umuntu wandikiye Inteko asaba ko Itegeko Nshinga ritayegayezwa, ndetse n’ugusaba kwa Democratic Green Party of Rwanda nayo yasabye Inteko ko Itegeko Nshinga ritakorwaho.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ndetse n’umuturage umwe wo mu karere ka Rwamagana bandikiye Inteko bayisaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ridakorwaho. Ibitekerezo byabo byavuzweho gato mu iriburiro ubwo inteko idasanzwe yari iteranye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Ishyaka DGPR ryo ryanatanze ikirego mu rukiko rw’Ikirenga, ibi umuyobozi waryo Frank Habineza akaba yabishingiyeho kuri uyu wa kabiri avuga ko Inteko ibyo yakoze bibabaje cyane kuko yagombaga kurindira umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ki kirego cyabo.
Hon Mukabalisa yabwiye abanyamakuru ko nta tegeko ryishwe mu kwemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage.
Yagize ati “Mu Rwanda inzego zikora mu buryo bwigenga, hari Inteko ishyiraho amategeko, Ubucamanza n’Ubutegetsi nyubahiriza tegeko, nta cyemezo cy’urukiko cyatubujije gusuzuma ubusabe bw’abaturage.”
Avuga ko mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwakwanzura ko Itegeko Nshinga ridakorwaho kubera ikirego cya DGPR icyo gihe harebwa ikindi gikorwa.
Hon Mukabalisa avuga ko ibyifuzo byagejejwe ku Nteko bitifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa bitahawe umwanya munini kuko mu mahame ya Demokarasi hitabwaho ibitekerezo bya benshi.
Yagize ati “Ibyifuzo bya buri wese byasuzumwe, ubusabe bw’umuturage w’i Rwamagana n’ubwa Green Party byose byasomwe, ariko hibanzwe ku bw’abaturage benshi banditse basaba ko itegeko nshinga rihinduka, ni amahame ya Demokarasi ni ko abiteganya, harebwa ibitekerezo bya benshi.”
Asubiza kucyo yari abajijwe cyakorwa mu gihe Paul Kagame we ahisemo kutemera gukomeza kuyobora nyuma ya 2017.
Hon Mukabalisa ati “Nonese urashaka ko yemezwa n’iki mu gihe abaturage barenga miliyoni eshatu bavuga ko bakimushaka?”
Harakurikiraho iki?
Hon Donatille Mukabalisa yavuze ko akazi gasigaye ari inama y’abaperezida b’Inteko, bazicara bagasuzuma ibi byemejwe, bakabikorera imbanzirizamushinga y’itegeko mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda, bikazajyanwa muri Sena, nayo ikabikorera ubugororangingo ikabyemeza.
Nyuma ngo hazabaho kumanuka habazwe abaturage ku byo babona bidakwiye kuguma mu Itegeko Nshinga, ibyo nibirangira nibwo hazaba kamarampaka yo kwemeza ibizaza byahindutse mu Itegeko Nshinga.
Icyo gihe hazamenyekana umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza, cyangwa zivanwe mu Itegeko Nshinga, ndetse hazarebwa niba Itegeko Nshinga rishobora gukuraho umubare wa manda, kongera imyaka ya manda cyangwa kuyigabanya nk’uko byifujwe n’ishyaka PDI, n’ibindi.
Hon Mukabalisa yavuze ko itegeko nshinga rikirimo ingingo zitajyanye n’igihe aho yatanze urugero ku Nkiko Gacaca zarangiye kandi ubu zikiri mu Itegeko Nshinga, icyo gihe ngo abaturage bafite akazi n’uruhare rwo kuzavuga ibigomba guhinduka byose.
Urugero rwa Bamporiki rwatigishije Inteko
Kuri ibi by’ubusabe bw’abaturage bw’uko ingingo ya 101 yahinduka, Hon Bamporiki Adouard, yavuze ko abishyigikiye 100% ndetseurugero yatanze rwahawe amashyi menshi cyane.
ndetse yabanje guca umugani wa cyera aho ingabo ngo zari zifite umutetsi witwaga ‘Kindi’ bamukunda cyane nyuma ngo arirukanwa maze uwamusimbuye ntatekere izo ngabo nka Kindi.
Nyuma ngo umugaba yabaza ingabo niba zariye zananyoye amata zikavuga ngo “Twariye twananyoye ariko ni amabura Kindi” aha ngo babaga bicuza kubura Kindi bari bafite.
baricuza bitewe n’akamaro yabagiriye.
Hon Bamporiki ati “Ntabwo dushaka kubura Paul Kagame, ngo natwe nyuma tujye twicuza tuvuga ngo ‘Ni amabura Kagame’…”
Photos/AE Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
22 Comments
Njye mbona uretse nyagasani uzabakoza isoni ntakindi, kuko mwibwira ko muzi ubwenge kdi ari amanyanga gusa, igihe nikigera ntimuzamenya uko zahinduye imirishyo kdi mwe mwabaye inkomamashyi n’abacinyankoro kuko muzi ko mwanze kubyemeza mwashaka aho mujya, n’aho ubundi ni mubeshya abantu Imana yo ntimuzayicika murabeshya.
Imana nigumye ishashe Urwanda na Banyarwanda, Muzehe wacu Present Paul Kagame twamuhawe n’iyahanze URwanda mureke dukomeze dutere imbere amanzi icyo bashaka ni ukutubuza amahoro kandi twe ubu umutekano iwacu Irwanda ni 24/24. Ndabona ibyuyu wiyise KIKI ntabwenge nabuke afite pe! nuwo gusabirwa ntazi aho abanyarwanda tugeze twiteza imbere. Imana yo mwijuru yakoze kandi nshimiye inteko ubuhanga nu bushishozi mukwiga itegeko nshinga no kumva ibyifuzo byacu abaturage bu Rwanda. Mugire amahoro y”Imana kandi ngo unutegetsi bwose buva ku Mana. KIKI ukwiriye ingando kbs. Congratulation all rwandan people for good choose muguhindura itegeko twishyiriyeho tunafite fully right mukurivugurura nkatwe abenegihugu. Murakoze kandi 2020 tuzaba dusobanutse nkabanyarwanda.
BAMPORIKI agaragaje ubuswa, none se abwiwe n’iki ko nyuma yo kurivugurura hazatorwa Kagame? Keretse niba rihinduriwe Kagame gusa ku buryo nta wundi uziyamamaza!!!!! Ibi bigaragaza ko mu Rwanda nta demokarasi ihari!!!! Ndibuka bavuga ko RPF irwanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko none gisigaye kigendera ku guhindura amategeko. Kuva u Rwanda rwabona Ubwigenge ntiruragira demokarasi. Ni akumiro peeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!
“Aba contre succes” nta na rimwe muzanyurwa n,ibyiza u Rwanda rugezeho……………..
Bamporiki,yavuze ibimuri ku mutima,ntawe yavugiraga,oyaaaaaaaaaa………..so,kuki mubabazwa niri jambo.??
Yes,Kagame si we wenyine u raisonna,ariko u Rwanda nturwari rwagera aho rumureka ngo agende,turachamushakaho byinshi,ubihakana noneho atubwire niba Ingabire ari we koko watugeza aho Kagame yatugejeje,yadukijije imihoro,adukiza interahamwe,ubuhungiro,turiga,dufite umutekano,nta Hutu nta Tutsi mu ndangamuntu,ubu munyurwa n’iki?.
“VIVE KAGAME”,abababaye mwiyahure.
Mwiriwe basomyi bu umuseke ! njyewe uko mbona ibyemejwe ni inteko imitwe yombi bifite ishingiro niba abaturage barazanye ubusabe basaba ko ingingo y’101 ihinduka ikifuzo cyabo kikaba cyunviswe mbona inteko zakoze akazi kazo nkuko bikwiye kuko hubahirijwe ubusabe bw’abene gihugu. kandi nanjye ndabishyigikiye ko rihinduka .nkurikije aho igihugu cyacu kigeze gitera imbere
haba mu buvuzi,uburezi ubutabera,ibikorwa remezo ,ubukera rugendo ,umutekano nibindi byinshi, kurihindura ntibivuze ko barihinduriye umuntu umwe
oya barihinduye kubw’ubusabe bw’abanyarwanda kuko nitwe tugomba kwihitiramo icyo tugomba kuba cyo ndetse nicyo tugomba gukora . kandi mwitekereza ko barihinduriye umuntu umwe gusa nudi uziyamamaza agatsinda ibyahinduwe muri yingingo nibyo bizakurikizwa kandi kurihindura ntibibuza ushaka kwiya mamaza kuziyamamaza. buri umwe wese utabishyigikiye azatange impanvu kandi azunvwa ndabizi nkuko n’abandi basabye ko iriya ngingo yahinduka bunviswe.
@Patitititta Wigaya Honorable Bamporiki kuko ibyo yavuze yabishingiye kumubare wabasaba ko rivugururwa nonese uzi ibyiyo ngingo yaba ivuga da ubizi ndibazako utavuga utyo,reka bazaduhe imibare nyayo yabageze igihe cyogutora uhuze nabasabye ko rivugururwa uzahita ubona ko azatorwa 100% ahubwo kuko ibikorwa birivugira!
Imihigo irakomeje,Mugire amahoro!
Bamporiki yifitemo ubujiji! nonese nigute umugaragu KINDI amugereranya na Paul Kagame. Kindi yari umugaragu wa Nsoro. kimbaye wenda agereranya HE na Nsoro kuko bose nabayozi bakuru….
Ibindi byo n’amahomvu ntakizima avuga. HE niba amaze 15 years ayobora hakaba ntawundi munyarwanda yatoje or ntawundi ugaragara wayobora igihugu; yatuyoboye nabi cyane. Nta mubyeyi wishimira kurera umwana we ngo akomeze abe igitambambuga. umubyeyi arera umwana akamukuza akamuha responsibilities nawe akaruhuka umwana agakora nawe ibyo se atakoze. Ibindi nubusambo no kwiharira ubutegetsi…..
hahah, Ariko Kideyo uyu we noneho.. Nako Bamporiki yasetsa nuvuye guta nyina, ntasoni ugatinyuka ukagereranya H.E n’umuboyi ngo w’ingabo zo hambere?? hihihi.. akumiro n’amavunja, namabura-Kindi koko!
inteko yacu ntirobanura itanga urubuga abantu bakavuga ibyo bashaka bagatanga ibitekerezo byabo ntacyo bishisha maze abarushije abandi ingingo icyabo kikaba kiratambutse, ntihazagire uvuga ngo ntiyahawe rugari
Muri bwato bwiswe Titanic barabyinaga, bishimye, bavugako budashobora kurohama nuko igehe cyarageze ntibareba neza umusozi w’urubura wari imbereyabyo niko no muri iyi parlement bimeze.
Ariko n’abatekinika bajye bashyiramo ubwenge!Abagabo bazima batora 100%!!!!Bagiye bajijisha nibura bakabwira nk’abandi 10 cg 20 kwifata!!?Bitaniye he no gutora icyatsi kibisi kwa Habyara!?Abantu bakora iri tekinika bazabibazwa.Ubwonukuvugako mu itegeko nshinga rishya rizajyaho hagomba kubamo ingingo ivugako kugirango itegeko Nshinga rihinduke hagomba kuboneka amabaruwa miliyoni enye y’abaturage babisaba!Aka ni akumiro!Singaye nuwavuze ngo injiji mbi nizize!Nkubwo amashuri mu Rwanda amaze iki?Namwe mwakandagiye mu ishuri?ba BWOBA gusa!
KUBERA IKI BAMPORIKI ARI MURI PARLIAMENT Y’URWANDA?!
BAMPORIKI SHAHU MBONA WARASIMBUYE TWAGIRAMUNGU !!! WIZE HEHE!?
Biteye akantu kwumva abahagaraliye abanyarwanda bose bemeza ko nta wundi munyarwandakazi wabyaye umugabo wategeka u Rwanda
Ngo bahagarariye Abanyarwanda? Oya bahagarariye RPF
Akumiro ni amavunja, u Rwanda rwabonye mesiya ntirugipfuye ukundi….
Vive demokarasi y’ u Rwanda…
Mbega amaco y’inda…… Uku n’ukwitura Paul kuko aherutse kubapangira imyanya muri Senat na Parliamen
Njye ndisabira Perezida Kagame gusuzuma neza biriya abadepite n’abasenateri b’u Rwanda bakoze, n’ibyo bavuze. Akabisesengura neza, ntaho abogamiye hanyuma agafata umwanzuro we bwite.
Ni byo ko ntawushobora kureba mu mitima y’abantu, ariko abanyarwanda baratangaje muri byinshi.
Nakurikiye neza buri wese wafashe ijambo mu Nteko kuri iki kibazo cyo guhindura Itegeko Nshinga, nsesengura neza amagambo buri wese yavuze ngerageza kuyasanisha n’uko nsanzwe muzi ku giti cye, hanyuma nsanga uru Rwanda tugifite ibyo abana bacu bazatubaza bamwe tudashobora gusubiza.
Mu bavuze bose hari bamwe koko wabonaga ko ibyo bavuga babyemera, ariko hari n’abandi wabonaga bavuga bashaka gusa kugaragara, kwiyerekana, kuryoshyaryoshya, ngo HE amenyeko bamukunze cyane, kandi nyamara wenda batekereza ibindi .
Ibyo aribyo byose abanyarwanda bazi ubwenge mu bijyanye n’ubumenyi ariko bazi n’ubwenge mu bijyanye n’ubwenge nyine, kandi HE nawe arabazi.
Turashimira HE ko yitangiye kino gihugu mu buryo bwose kandi akaba afite aho akigejeje hashimishije, ariko niba koko akunda abanyarwanda kandi akaba ashaka kubasigira umurage mwiza, yari akwiye kurarama agafata umwanzuro azi neza ko uzamuhesha ishema, icyubahiro n’agaciro ubuzima bwe bwose.
Turizera ko Imana izabimufashamo.
Akumiro ni amavunja mba ndoga rutaraka. Mbega inteko, mbega abasenateri…
Ni uko murakoze, cyakoze mweretse abanyarwanda ko mudakunda igihugu cyanyu..
KAGAME ni umugabo pe, yeretse abanyarwanda umumaro yabamariye, ariko kwima ingoma nkaho muri miliyoni 11 ntawundi washobora… ni agahomamunwa,
NYAKUBAHWA KAGAME, NTA ABAJYANAMA UFITE, URI WENYINE, ARIKO RUGIRA USUMBA BYOSE AZAGUSHOBOZE WO KUROHA IGIHUGU WARI WAKUYE MUMAKUBA.
Njye ntangazwa n’abanyrwanda muri indyrajya cyane aba bose bandika bamwe batukana abandibifuza ko urwanda rusubira irudubi kiki ntawigeze yandkka yamagana ihindurwa ngo yandikire inteko none mwirirwa mu commenta ibintu bidafite agaciro
Mwanze kuvuga alors taisez vous
Kuku, rahira ko benshi hano ku rubuga mutavugishwa n’imipanga mugendana ku mutima mukaba muzi ko ntacyo muzayikoresha Kagame ahari! Naho demokarasi yanyu?! Ni nko ” gukora” kwa bene wanyu muri 1994! Turabazi! Nimunanirwa kwihangana muzafate inzira musange bene wanyu mu mashyamba ya Congo mwa ndashima mwe muhabwa amata mukaruka amaraso. Cyangwa muzimanike.
@Seka: Si ubwa mbere utanga iki kigereranyo cya Titanic. Uzabaze abicanyi bene wanyu inshuro bateze iminsi Kagame uko zingana! Ariko ku rundi ruhande sinakurenganya: icyo mushoboye kindi ni iki se ? Iyo minsi nawe utega abandi kandi nawe irakureba! Naho Fiston, si urukundo ufitiye Kagame rukuvugisha ibi, ahubwo urwango urugeza no ku wuvuze neza Kagame! Ikibazo ni ubuswa ubikorana: Kindi yari umutware w’ingabo ntiyari ” umuboyi”!
Comments are closed.