Digiqole ad

Sena n’Abadepite BEMEJE ko ubusabe bw’abaturage bufite Ishingiro…

 Sena n’Abadepite BEMEJE ko ubusabe bw’abaturage bufite Ishingiro…

Muri iki gitondo umunyamakuru w’Umuseke uri mu Nteko Ishinga Amategeko yaganiriye n’abaturage baturutse mu turere twa Gasabo, Musanze, Nyagatare, Gicumbi, Gakenke n’ahandi bavuga ko baje kumva icyo Inteko Ishinga Amategeko yanzura ku busabe bwabo bagejeje ku Nteko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa. Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ugizwe n’abasenateri 24, ni wo wabaye uwambere gutorera no kwemeza ko ubusabe bw’abandikiye Inteko bufite ishingiro. Umutwe w’Abadepite na wo nyuma watoye wemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage.

Imyanya yagenewe abaje gukurikirana imirimo y'Inteko ku isaa tatu z'igitondo yari yuzuye
Imyanya yagenewe abaje gukurikirana imirimo y’Inteko ku isaa tatu z’igitondo yari yuzuye

Benshi muri aba baturage biganjemo abahagarariye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore. Imirongo miremire y’abashaka kwinjira iracyagaragara hanze y’Inteko kugeza saa tatu n’igice z’igitondo.

Bigaragara ko harimo abazindutse cyane nka Damien Mbonyingabo wavuye mu karere ka Gakenke.

Mbonyingabo yabwiye Umuseke ati “Naje kureba icyo Abadepite bavuga ku busabe bwacu. Mfite icyizere 99% ko bari bwemeze icyo twasabye ko iriya ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa.”

Icyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko imyanya yagenewe abaje gukurikirana imirimo y’Inteko yose ubu imaze kuzura, ndetse hari abandi bakigerageza kwinjira.

Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri nibwo iri bwige ku ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bandikiye Inteko bayisaba ko yahindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, ingingo ubusanzwe ibuza Perezida w’u Rwanda kwiyamamariza manda zirenze ebyiri.

Gusuzuma ubusabe bw’aba baturage birashingira ku mwimerere wabyo n’ababyanditse, imibare nyayo y’abasinye n’impamvu z’ubusabe bwabo.

Aba baturage bavuga ko iyi ngingo bashaka ko ihinduka kuko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, impamvu zabo zikaba zikubiye mu mabaruwa banditse.

Inteko iramutse yemeje ishingiro ry’ubu busabe yagena igikurikiraho.

Ingingo  ya 193 y’Itegeko Nshinga ivuga ko ivugururwa ku byerekeranye na manda ya Perezida wa Repuburika rikorwa gusa n’amatora ya kamarampaka (hagati y’ababyifuza n’abatabyifuza). Iki ni cyo gishobora gukurikiraho.

 

Abadepite na bo batoye

Abadepite 79 kuri 80 batoye bemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage bandikiye Inteko bayisaba guhindura Itegeko Nshinga.

Abadepite 79 kuri 80 kandi batoye bemeza ko n’izindi ngingo bizagaragara ko zikeneye kuvugururwa bizakorwa ariko habanje gukorwa igishwanama ku baturage.

Abaje gukurikirana imirimo y'Inteko uyu munsi barimo inzego zihagarariye abagore
Abaje gukurikirana imirimo y’Inteko uyu munsi barimo inzego zihagarariye abagore

Updates:

Kugeza ku isaha ya saa yine abadepite icumi bamaze kuvuga ku busabe bw’abaturage nta n’umwe muri bo uravuga ko ubusabe bw’abaturage budafite ishingiro. Buri wese yavugaga ko ubusabe bw’abaturage bufite ishingiro.

Hon Juvena Nkusi yagize ati “Miliyoni eshatu zavuze simbona ikindi twagombye gukora. Uru ni urugero rwa demokarasi.

Ingingo zagarutsweho abaturage bavuga ko bashingiraho bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora ni; Guhagarika Jenoside, ubumwe n’ubwiyunge, kuvanga ingabo, umutekano n’iterambere u Rwanda rwagezeho.

 

Aba basore baturutse mu nzego z'urubyiruko i Gicumbi ngo bizeye ko ibitekerezo byabo byemerwa
Aba basore baturutse mu nzego z’urubyiruko i Gicumbi ngo bizeye ko ibitekerezo byabo byemerwa
Ku mirongo abaturage binjira mu Nteko mu gitondo ahagana saa mbili
Ku mirongo abaturage binjira mu Nteko mu gitondo ahagana saa mbili
Abayobozi b'Inteko umutwe w'abadepite
Abayobozi b’Inteko umutwe w’abadepite
Hon Dnatille Mukabarisa uyoboye ibi biganiro
Hon Donatille Mukabarisa uyoboye ibi biganiro akaba n’umuyobozi w’umutwe w’Abadepite
Abaturage bakurikiye ibiganiro biri kubera mu Nteko
Abaturage bakurikiye ibiganiro biri kubera mu Nteko
Imiringo hanze y'abagishaka kwinjira iracyari miremire
Imirongo hanze y’abagishaka kwinjira iracyari miremire
Nubwo Inteko yuzuye baracyashaka kwinjira ngo bakurikirane ibiberamo
Nubwo Inteko yuzuye baracyashaka kwinjira ngo bakurikirane ibiberamo
Mu Nteko imbere abantu barahagaze no mu birongozi by'iyi nyubako
Mu Nteko imbere abantu barahagaze no mu birongozi by’iyi nyubako

 

Muri Sena ho basanze hari ibidafututse mu Itegeko Nshinga

Kimwe no mu mutwe w’Abadepite, mu cyumba giteraniramo umutwe wa Sena na ho haruzuye. Abasenateri bari gutanga ibitekerezo bakurikije ubusabe bw’abaturage bwagejejwe ku Nteko, gusa kuri bo ngo baboneyeho kongera gusesengura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda basanga harimo ingingo zimwe zitanoze.

Ba Hon Mukankusi Penina, Evariste Bizimana, Prof Karangwa Chrysologue, Prof Laurent Nkusi, Tito Rutaremara n’abandi batanze ibitekerezo byabo.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko hari ingingo zikwiye kongera gusuzumwa mu Itegeko Nshinga kandi habanje kubazwa abaturage.

Ati “Icyo turi gukora ni ugukuraho inzitizi kuri iyi ngingo ya 101, nyuma hari akandi kazi ko gutora muri referendum bemeza cyangwa bahakana ko Itegeko Nshinga rivugururwa.”

Prof Laurent Nkusi yavuze ko nubwo ingingo ya 64 ivuga ko abadepite cyangwa abasenateri batagomba gutora hari umuntu ubashyizeho igitutu. Gusa ngo kuko ibi bari gukora ari ubusabe bw’abaturage, ubu ibiri gukorwa ari uburenganzira bw’abaturage.

Yavuze ko hari ingingo 13 mu zigize Itegeko Nshinga zidafite inyito, hari izindi ngo ziri mu mwanya utari uwazo. Ndetse ngo n’izindi zabuze amagambo y’ikinyarwanda.

Prof Chrysologue Karangwa we yavuze ko nta muntu ukwiye kwibeshya ko Itegeko nshinga ari ntayegayezwa. Avuga ko rijyana n’igihe ndetse n’ubushake bw’abaritoye.

Ati “iyo umuntu umuragije inka akayiragira neza ntuyimwaka. Ni uburenganzira bw’abaturage gusaba ko uwo baragije igihugu akakiyobora neza itegeko bitoroye atari ryo ryatuma bakimwambura.”

Abasenateri 24 bose batoye bemeza ko ubusabe bw’abaturage wo kuvugurura Itegeko Nshinga bufite ishingiro.

Sena yemeje ko hagomba kandi kurebwa ku zindi ngingo zikeneye kuvugururwa nk’uko byagaragajwe na bamwe mu basenateri.

Hon Bernard Makuza Perezida wa Sena, asoma imyanzuro ya Sena yagize ati “ Mu matora, twemeje ishingiro ry’ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage by’ubusabe bwabo mu kuvugurura ingingo ya 101. Ko hari n’izindi ngingo zarebwa niba zikeneye kuvugururwa. Kandi ko abasenateri bazajya mu biganiro n’abandi banyarwanda mu buryo bwaguye bwuzuza ubwatanzwe mu nyandiko z’ubusabe.”

Icyumba cya Sena nacyo kiruzuye, abaturage baje gukurikira imirimo ya Sena y'uyu munsi
Icyumba cya Sena nacyo kiruzuye, abaturage baje gukurikira imirimo ya Sena y’uyu munsi
Uvuze ko Kagame agomba gukomeza arahabwa amashyi menshi
Uvuze ko Kagame agomba gukomeza arahabwa amashyi menshi
Hon Prof Karangwa ati "Iyo umuntu umuragije inka akayorora neza ntabwo uyimwambura"
Hon Prof Karangwa ati “Iyo umuntu umuragije inka akayorora neza ntabwo uyimwambura”
Abaturage ni benshi mu cyumba cy'abasenateri 24 gusa
Abaturage ni benshi mu cyumba cy’abasenateri 24 gusa
Hon Prof Nkusi yavuze ko hari ingingo zitanoze mu Itegeko Nshinga nazo zikwiye kuvugurwa
Hon Prof Nkusi yavuze ko hari ingingo zitanoze mu Itegeko Nshinga nazo zikwiye kuvugurwa
Hon Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse gusimbura Dr Bizimana Jean Damascene
Hon Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse gusimbura Dr Bizimana Jean Damascene
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Visi Perezida Gakuba Jeanne d'Arc nibo bari bayoboye ibiganiro bya none
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Visi Perezida Gakuba Jeanne d’Arc nibo bari bayoboye ibiganiro bya none

 

Abatavuga rumwe n’ibiri kuba bavuga iki?

Kugeza saa sita n’igice, mu Nteko Ishinga Amategeko nta mudepite wavuze anyuranya n’ubusabe bw’abaturage bandikiye Inteko.

Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda uri mu batavuga rumwe n’ibiri kuba mu Nteko we yatangaje ko baciwe Intege n’ibyakozwe n’Inteko kuko ngo yagombaga kureka Urukiko rw’Ikirenga rugaca urubanza iri shyaka ryarezemo Leta y’u Rwanda ku guhindura Itegeko Nshinga. Kuri we ngo ibi bigaragaza ko ikirego cyabo cyari gifite ishingiro

 

 

Amateka ya za kamarampaka mu Rwanda:

Iya mbere yabaye tariki 25 Nzeri 1961; iyi yateguwe n’ubutegetsi bw’Ababiligi yo gutora hagati y’ubwami na Republika
Iya kabiri yabaye tariki 19 Ukuboza 1978 yari igamije kuvanaho amashyaka menshi ikemeza ko u Rwanda ruyoborwa n’ishyaka rimwe.
Iya gatatu yabaye tariki 26 Gicurasi 2003 yari iyo kuvanaho Itegeko Shingiro u Rwanda rwagenderagaho kuva 1994 hakemezwa Itegeko Nshinga rishya.

Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yakwemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni eshatu, u Rwanda rushobora gukora Kamarampaka ya kane…

 

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

46 Comments

  • Honorable Nkusi Juvénal nkuzi cyera ugira ibitekerezo Bizima none urugiye cyera ruhinyuza intwari kandi gusaza ni ugusahurwa.

  • Banyakubahwa badepite mwidutindira rwose nimubyemeze nta mananiza, ndiho ndabakurikira kuri radio y’igihugu nkumva mutinda mu tuntu twinshi, nimubanguke maze ndare nezerewe. Viva Paul Kagame!!!!!

  • Genda Rwanda warakubititse.
    iri ni ikinamico ryujuje ibyangombwa.
    ariko ikinyoma kigeraho kikamenyekana.
    nzaba mbarirwa

  • Ggghhh

  • Njyewe mpora nsenga Imana ngo uru Rwanda rutazongera kugwa mu rwobo rwaguyemo rujyanwemo n’amateka.

    Aya mateka Inteko yanditse uyu munsi Imana irayareba kandi niyo izi neza icyo azatugezaho, naho twebwe abantu ntacyo dushobora kubona ubu, tuzabibona nyuma uko bizamera, tubishime cyangwa tubigaye. Amen.

  • Hhhhh mbega. Babure kujya mukazi ngo nimirongo iracyari miremire.muri imburamukoro.

  • Amahitamo nay’abaturage,baratsinda

  • Aho mwanditse amateke ya KAMARAMPAKA mu Rwanda mwavuze ngo “Iya mbere yabaye tariki 25 Nzeri 1961 yateguwe n’ubutegetsi bw’Ababiligi yo gutora hagati y’ubwami na Republika”

    Ibyo ntabwo aribyo. KAMARAMPAKA yo kuwa 25/09/1961 ntabwo yateguwe n’ubutegetsi bw’Ababiligi, ahubwo yateguwe na L’ONU/The UN.

    • Loni se yazagarutse maze igahagararira ayo matora yo guhindura itegekonshinga maze tukareba koko ko imizinga itavamo imyibano kumanywa yihangu?

  • Wowe ushinzwe gusiba sms ntahutaniye naba ba depite. Mwese murakora ibyo mwahatirijwe. Si no nukubura job,cg gereza.rwanda we ihangane.

  • Nuko nta mahitamo HE afite , naho Ubundi guhindura
    Itegeko nshinga byo ni amatakirangoyi

  • Mbega ibintu byiza!ariko biranasekeje, nimurebe kuririya photo yambere yiganjemo abategarugori. ……bamwe bameze nkabadahari abandi bameze nkabategereje kubwirwa impamvu bari hariya(bataazi)……

  • abantu barishimye

    • Yewe, Abanyarwanda rwose turanze tubuze numwe wasimbura H.E KAGAME Paul wa mugani we koko injiji niyize. Ariko kandi ntawahindura icyo Magayane yavuze. Karabaye ahubwo.

  • Kagame Paul ni umuntu wumugabo pe! gusa akavangirwa nabita ibihangange kandi nta musaruro batanga. ba minisitiri,meya na bayobozi b’imirenge biganye umusaza Paul byibura 5% igihugu cyaba paradizo.nakomeze ayobore URWANDA.

  • big up Rwanda HE Paul Kagame, oye oye oyeeeeeeeee

  • Frank, niba utemera ibyo abanyarwanda bashaka, utegereze Kamarampaka, uzatore oya! Ariko kuvuga ngo U Rwanda rwarakubititse sibyo. Keretse niba uvuga ko utemera ibyo wemera nta bwenge agira! Kandi mu Kinyarwanda baravuga ngo utazi ubwenge ashima ubwe!!!

  • president kagame turamushigikiye azadutegeke numukozi wumuhanga

  • Congz kuri parliament yacu mwakoze icyo twabasbye kandi neza.

  • oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeewweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeewwweewwweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeewwe imana ni yo nkuru !!!!

  • ni byiza cyane.

    mutubwirire abashoferi ba capital n’ugusenga nizindi agence ko bazajya bakurikiza mategeko mu mihanda ya kibuye irimo amakorosi menshi.

    murakoze

  • Imburamukoro gusa. Ndibaza aba bitwa abadepite icyo babwira abana babo iyo bageze mu rugo nimugoroba!!!!!

  • Mfite isoni zo kuba umunyarwanda!!!!!!

  • Banyarwanda banyarwandakazi mwarabwiwe muvunira ibiti mumatwi ariko kagame murashaka kumukururira ishyano namwe mutiretse birabe ibyuyaaa

  • yewe nikibazo muri Afrika njjye mbona Rda yarikwiye kwigira kubibera muri Bdi
    ibi bikitorwa byo kuvurura.

  • huum??

  • ntacyo mvuze ntiteranya!!

  • tumeze nk’ab’isiraheli bari kubwira Mose bati:”bitatubarweho n’abana bacu” nizereko mu minsi izaza tutazarenganya Imana ngo Mana kuko wakoze ibi, nitwe tubyikoreye, ibizakurikira tuzabibazwe ntituzarenganye Imana cg ngo twongere turenganye za UN n’ Uburayi n’abandi

  • VIVE FPR!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!VIVE KAGAME!!!!!!!!!!!!!!!!
    UMUSAZA WACU FOREVER!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    https://www.youtube.com/watch?v=wQEXXVR8gyI

  • Ndibuka nkiri muto numva baririmba ko Habyarimana ari umubyeyi w’Abanyarwanda. Tukumva ko nta wundi wayobora u Rwanda. None na Kagame abaye umubyeyi w’Abanyarwanda. Ikibabaje ni ukubura demokarasi ngo abantu bavuge ikibari ku mutima. Abanyarwanda turi babi cyane. Twemera ku munwa ku mutima hahishe ibindi! Muribuka ukuntu Habyarimana bamuhindutse mu myaka ya 1990 kandi baramwitaga umubyeyi! Ibi nibyo bidutegereje kubera ko abantu batagira aho bavugira bakabika ku mutima. Ntaho byabaye ko abantu bahindura itegeko Nshinga ngo bahe amahirwe umuntu umwe. Muri demokarasi nyayo hubakwa inzego ntihubakwa abantu.Dutegereze ikizakurikiraho. Ikizwi kandi kigaragara ni uko abantu batabyishimiye.

  • wowe MJ, uragereranya ibitagereranywa, u Burundi n’Uburundi; n’u Rwanda n’Urwanda, ibihugu bibiri bitandukanye. nawe Yududu ngo ufite isoni zo kwitwa umunyarwanda kuba umunyarwanda ubivemo rwose nta nubwo tugukeneye, twe turabyishimiye tunabishimira n’Imana.

  • Oyeeeee Muzehe wacu, komeza imihigo.

  • Ntabwo umuntu yihesha agaciro ahindura amategeko uko yishakiye. Umuntu yihesha agaciro yubahiriza amategeko. Ndabona twitesheje agaciro.

  • Bukorikori bwa Nzikoraho ni umwana w Umunyarwanda.Nyagasani uzibuke inzirakarengane zose igihe cyawe nikigera.

  • harya ubundi uwazanye itegeko ryuko umuntu atorwa 2 gusa ninde byanditse muri bible cyangwa coran? ivanjiri yabyigishije niyihe none kuko abo muburengerazuba babivuze natwe ,turimo guca imigani abandi basibira umigisha mibi igihugu cyababyaye, mbona abandika bavuga ko abantu bashutswe ariko sindabona ubihamya akabitangira gihamya .bantu banga urwababyaye nimureke kuroga kuko ubu buri munyarwanda azi ikiza n’ikibi kandi niyo mwakwigaragaz mukareka kuvugira mubipfunsi ntabwo mwarusha abazima ubwinshi
    naho yudidi sinakurenganya umeze nkababagore njye numva bavuga ngo bageze mw’ijuru iyo muri canada na america nicyo cya gihugu kisezerano babwiwe nyamara wakora anyanga bugacya bakurije rutema ikirere
    nawe kuba umunyarwanda ubireke uzitwe inyangarwanda byaruta

    • Akikose ntawe wiyita Kriss icyo kibazo wagiye kukibaza abo bari gushishikariza abaturage guhindura itegekonshinga kwari bo baryishyiriyeho?

  • Ese buriya RPF yibuka ko ibyabaye muri za 1950 muri Afurika abazungu babibikaga? Niho uzabona Umwami Rudahigwa ajya mu Bubiligi, Kayibanda yita abandi banyarwanda amabandi, Makuza ashyigikira Parmehutu, Mugesera avugira ijambo kukabaya,…., kabisa ntacyanyuze mubyuma byabo gitakara. Ibyo mwasezeranyije abanyarwanda murugamba rwo kubohora u Rwanda nabyo birahari, mwibuke mudushora mukwamagana Habyarimana ngo yanze kurekura ubutgetsi. Ibi koko mukoze mwe mwumva arukujyana igihugu mumutuzo? HE ko tumukunda rwose nikuki mumushutse kwinjira mumateka y’abanyagitugu? yari agiye kwiyicarira mumahoro, bityo akaba abaye intwari tuzahora twibuka nkumuyobozi washyizeho gusimburana mumahoro mu Rwanda, none dore kubera kutizera ejo hanyu hazaza haramutse hagiyeho undi, mumwoheje guhindura itegeko nshinga ngo azakomeze abakamire. Mugiye gutuma tuzamufata nka Habyarimana.Nimurekure nabandi rero bamushyigikiraga ubu bakaba bafunze kuko namwe ntaho mutaniye kandi amateka azabibereka. Ntimubuze kimwe mwanditse amateka mabi, bigaragara ko uwaturoze atakarabye kuko ibyabaye ntasomo twabikuyemo.Mutubabarire mweno kumara umutungo mucye w’igihugu ngo murakoresha amatora kandi ikizayavamo tuba tukizi. Abanyarwanda se ko bahisha munda mwigeze mwumva batambamira ibyo ababayobora babategetse? Bamwe ngo iyo nshinga y’ingingo turayamaganye, bakaba barasinye. Icyo nzi cyo s’urukundo mufitiye Umukuru w’Igihugu ahubwo ninyungu mumutegereho.

  • Ibi byose twebwe abanyarwanda bareba kure kandi turaziranye tujye tureka kubeshyana kuko nomuri 1988 iyo Habyarimana asaba gihindura ibyashaka mu mategeko ashaka ayariyo yose abanyarwanda barikubitora 110%.Gusa njyewe nsabe ikintu kimwe.Abarigukora ibi nabari kubasunika bose bazirengere ingaruka zabyo kandi kuva twarabonye aho kugundira byagejeje abanyarwanda nta mbabazi tuzatanga.

  • Ntambamvu yo kurya iminywa uri umugabo ibyiza biravungwa ni bibi bikavugwa , Umusehe wacu arashoboye kbs, itegeko nitwe twarishyizeho na nitwe twarihindura, ibyo gutinda njye ndasaba ko President wacu paul Kagame akomeze kutubera umuyobozi kuko ari indashyikirwa pe!!. Aradukunda cyane nkabanyarwanda kandi akunda Igihugu cye ntatinze rero abanyarwanda dukeye amahoro kandi twarayonye igisigaye ni uruhare rwacu ngo twimve ibintu kimwe byico tugahuza imbaraga nabamwe banga urwanda bakamwara. Mugire amahoro

  • Angelique n’abandi ngo bishimye ni abo gusabirwa. Naho kuva mu bunyarwanda buteye isoni ubyibagirwe tuzahangana mpaka icyiza n’ukuri bitsinze ikibi.

  • Abafite ubwoba ko itegeko rihinduka mu ngingo yaryo ya 101 murabuterwa n’iki? Nemera ntashidikanya ko tutagomba kubaho mu bwoba nk’ibikange. Amateka mabi twayanyuzemo ariko ni twe tugomba kuyahindura. Ubwoba rero ni kimwe mu nzitizi zatuma tutagana aho twifuza. Ubwo bwoba twarabutsinze kandi tuzabutsinda kuko iyo dukomeza kugengwa nabwo u Rwanda ntiruba rukivugwa ku isi. Gutsinda ubwoba byaduhesheje ishema n’agaciro. Tugomba kubikomeza kandi Imana iri kumwe natwe. Sitwe twamuhisemo ni we wemeye kutwitangira kandi aho tugeze ni ahashimwa. Niyo mpamvu tumusaba gukomeza kutwitangira tutirengagije ko ari akazi kagoye. Tuzaharanira kumufasha uko dushoboye kose tugendera kubyo twemeranyijwe. Naho abandi ibyo bavuga birabareba. Tuzarwubaka ni urwacu , abatanyurwa nabo bazashyira bemere kuko ntawe uhezwa ku musaruro w’ibyo dukora.

  • Abadepite mwese mwemeje 100% ko itegeko nshinga rigomba guhinduka,nizereko ingaruka zose muzazirengera mwese uko mungana ntihazagire uwivanamo.Iryo muzakora rishya ntimuzibagirwe gushyiramo ko guhindura itegeko nshinga hagomba amabaruwa miliyoni 4 kuko n’ubundi ariyo muhereyeho!

  • Ndi Kagame namara gutorwa mwese nkabagira ibigarasha bicitse.

  • Icyatumye mucika ururondogoro ni iki: Mwari muzi ko Kagame wabananiye agiye kubabisa mugakora amarorerwa! Hahaha! Hari n’uwo mbonye yifuza Loni yo muri 1961! Surprise, surprise! Ya mipango yanyu iburiyemo kuko Kagame aracyahari! None icyo musigaranye ni ugutega iminsi muvuga ko ibintu bigiye gucika! Hahaha! Mwabajije se ababatanze gutega Kagame iminsi kuva muri 1990 icyo bagezeho?!

  • WABYEMERA UTABYEMERA HE KAGAME PAUL AZONGERA ATORWE. INTEKO YABISHOJE NEZA.

  • @ Gatsinzi: Niba ibyo inteko yaraye ikoze wananiwe kubyihanganira uzimanike.

Comments are closed.

en_USEnglish