Karongi: Abakozi bafashe ‘matekwa’ rwiyemezamirimo wabambuye ahita abishyura
Iburengerazuba – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku biro by’Akarere ka Karongi abaturage bubatse amazu y’ubucuruzi bita ‘Agakiriro ka Karongi’ bafatiye rwiyemezamurimo ku biro by’Akarere baramuherana kugeza abishyuye miliyoni enye, uyu ngo yari amaze igihe yarabihishe yaranze no kubishyura. Abandi bakoze ntibishyurwe nabo bari bavuze ko batari buve ku karere batishyuwe gusa bizezwa n’ubuyobozi ko bugiye kubafasha kwishyuza
Agakiriro ka Karongi kubatswe mu byiciro bibiri (phases), rwiyemezamirimo wubatse icya mbere ntiyishyuye abaturage yakoresheje, uwubakishije icya kabiri nawe biba uko, hashira amezi aba bakozi ba nyakabyizi bategereje kwishyurwa barahebye ndetse barabuze n’aba bakoresha babo.
Aba bose kuri uyu wa kabiri nimugoroba bateraniye ku biro by’Akarere ka Karongi bagera nko kuri 60, bari bamaze kumenya ko hari rwiyemezamurimo uhageze, bavuga ko atahava ubuyobozi butabafashije kumwishyuza kuko yabambuye akanihisha.
Uyu rwiyemezamirimo witwa Jean Damascene, yubatse ikiciro cya mbere, yari mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Emmanuel Muhire, maze asohotsemo aba yakoreshaga bahita bamucakira bati “uragenda ari uko utwishyuye.”
Uyu rwiyemezamirimo yabuze uko agenza, ariburabuza maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere amusaba ko akora iyo bwabaga akishyura aba baturage kuko bababaye.
Yabanje kubabwira ko atabona uko abishyura kuko cachet yayisize aho akorera maze abakozi baratsimbarara bamubwira ko atabagendana atabishyuye, abonye ko bidashoboka kuva aha yagize atya azana cachet abandikira ubwishyu bwabo arasinya.
Uyu rwiyemezamirimo yabasinyiye miliyoni enye nazo zitabakwiriye kuko yari abarimo amezi menshi nk’uko aba bakozi babitangarije Umuseke, cyakora bamuretse aragenda. Ubwo byari bimaze kuba ahagana saa moya z’ijoro.
Muri aba baturage bakoze bakamburwa barimo abandi nabo baje kurega rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera wubatse ikiciro cya kabiri cy’agakiriro ka Karongi, bavuga ko yabambuye none bakaba inzara ibamereye nabi.
Muri aba bakozi ngo harimo abo rwiyemezamirimo yavanye Iburasirazuba abazana gukora aha mu Bwishyura Iburengerazuba.
Jean Claude Twizeyimana umwe muri aba bakozi bambuwe ati “Uyu mukoresha yadukuye Iburasirazuba atuzana aha atuvomamo imbaraga zacu dukora, aho tuba turakodesha, twishyura ibiryo kuko ntiduhinga si iwacu, nta na ticket dufite yadusubiza iwacu, inzara iratwishe. Ubuse bitaniye he na bimwe bavuga byo gucuruza abantu.”
Aba nabo bavugaga ko Akarere kabafasha kubishyuriza uriya rwiyemezamirimo wubatse ikiciro cya kabiri, niba ngo bidakozwe barara aha.
Babonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bahise ba mwikubita imbere nabo bati “ rwose dufashe utwishyurize nibyanga turarara aha.”
Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yahise ahamagara uriya rwiyemezamirimo Aimable Nzizera baravugana, maze yizeza aba baturage ko vuba bari bwishyurwe.
Muhire yabwiye Umuseke ko bamaze kumenya ko rwiyemezamirimo yambuye abaturage yakoresheje ariko ko Akarere kagiye gufatiira amafaranga yari atarishyurwa akazayahabwa ari uko abaturage bahari akabishyura.
Perezida Kagame ubwo yari i Muhanga mu ruzinduko rwo kubonana n’abaturage mu ntangiriro z’uyu mwaka yasabye ubuyobozi bw’aka karere, kimwe n’ahandi guhagurukira ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bakoresha kandi nyamara bo baba bishyuwe.
Ni umuturage wari ugejejeho kuri Perezida ikibazo gisa nk’iki cy’aba b’i Karongi, maze Perezida anibaza impamvu abaturage bamburwa naba rwiyemezamirimo kandi abayobozi bahari.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
9 Comments
Jya mwishyura abakozi baba babakoreye , none mutekereza ko bataba bayakeneye????
Uyu NZIZERA Aimable ntajya yishyura ndamuzi. Bazabishime bayabonye; kereka nawe nibamufata matekwa nka mugenzi we! Imana ibibafashemo.
Abayobozi b’akarere bo kuki badakurikiranwa ? Uhagarariye umuturage, ugakoresha undi muturage akambura abo yakoresheje urebera ugaceceka kweri ? Ubwo se abayobozi badahararira inyungu z’abaturage bumva bakwiriye uwo murimo kweri ? Jyewe nabibaryoza kabisa.
Ba rwiyemezamirimo cg ba rwiyemezaguhemuka ? Ntaho bataniye na Bagosora. Wowe umwe urabaho uko ushaka ubikesha imbaga y’abanyarwanda baguhaye amaboko yabo, ukabitura kubicisha inzara n’akababaro ? Sha jye twasabana amagara kabisa. Nta nubwo nakwirirwa niyambaza ubuyobozi whoever you are.
Uwo mugabo bita Nzizera Aimable kubera ubuhemu agirira abakozi aho kwishyura asigaye afite ABARINZI bamurinda akorera imbere ya Hotel Okapi yuhageze wishyuza bahita bagusohora nabi cyane ,twarumiwe aha??? Leta ni tab are iregere abadafite imbaraga zoguhangana na NZIZERA Aimable????
Uyu Nzizera Aimable akoze aka kazi imyaka myinshi knd akorana neza nabo akoresha company ye ikora neza knd nawe ni inyangamugayo.Wowe Jules uhereye he uvuga ko atishyura?Cyane ko numva yemeje ko abishyura vuba?Sinumva n’akarere hari amafrw kakimufitiye?Aimable yateje benshi imbere ni Rwiyemezamirimo mwiza ahubwo nakomereze aho Imana imushyigikire.
Nzizera Aimable ko twe aduhemba ra?Kugira umu securite kuri bureau se hari ikosa ririmo?Nibwo nakumva avuzwe ko atishyura rwose.Njyewe ndamuzi n’imfura rwose ntawe aheza atega amatwi buri wese.Niba waragiye nabi ari kwakira abandi umu securite akagusaba gutegereza ubwo nyine wabifashe ukundi wowe wiyise uwambuwe niyo umuterefonnye arakwakira rwose urabeshye.Knd se yabuzwa niki kukwishyura yagukoresheje?ko twagiyeyo kenshi atwakira neza?
Aimable u’re the good one komereza aho uri inyangamugayo turakuzi.Ntucike intege Imana igushyigikire komeza wubake igihugu cyacu.Uri umugabo nyawe ushyira amaboko hasi ugakora.Courage musaza.
Ark iyo muzana izo fanatisme zanyu hano mubona haruz-keneye nashake abe yishyura bingana iki? Nonese bariya baturage baheze I karongi barigiza nkana? Wagira ntabwenge mugira kbsa?? Gusa sinumva ukuntu rwiyemeza mirimo yishyurwa n akarere runaka nyuma akambura abturage knd akarere kabizi izi ruswa zizashira ryari koko? Abaturage bazajya baba ibiryo by’abaifite kugeza ryari?? Biteye agahinda rwose ?? Ubuse byose bizajya bikemurwa H.E aruko ahageze???
Comments are closed.