*Imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo zatangishije Leta miliyoni 17. *Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko kosa riri hagati ya Polisi ifatiira imodoka zifite ubwishingizi n’Umujyi wa Kigali utsindwa imanza. *Fidel Ndayisaba asaba abatwara imodoka kwitwararika ntibakore impanuka kuko zangiza byinshi na Leta igahomba Nyuma yo kwisobanura ku makosa yagaragajwe na […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasubitse urubanza ruregwamo bagitifu babiri bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, hamwe n’abandi 26 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha. Mazimpaka Egide wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ariko akaba yarayoboraga umurenge wa Ngamba mbere, Kabanda Thomas, ushinzwe VUP muri […]Irambuye
Mu kabwibwi ko kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 abakozi ba nyakabyizi bubatse inyubako ziswe ‘Agakiriro ka Karongi’ bafashe rwiyemezamirimo witwa Aimable Nzizera wari uje kubahemba bamutwara ‘daridari’ bamushyikiriza station ya Police ya Bwishyura bamushinja ubuhemu no kubambura. Uyu rwiyemezamirimo Police yijeje aba baturage ko imugumana mu gihe ikibazo cyabo gikurikiranwa. Ni mu kibazo cya […]Irambuye
Nkuko biteganywa n’ingingo ya 134 y’ Itegeko Nshinga ivuga ko Guverinoma igomba kugaragaza uko igenda ishyira mu bikorwa gahunda yiyemeje, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gutwara abantu n’ibintu kuva muri 2010 Leta imaze gukora byinshi byorohereza abaturage gukora ingendo binyujijwe mu mihanda yagiye yubakwa, ngo hagiyeho amategeko agenga ingendo […]Irambuye
Umujyi wa Kigali ni wo wari utahiwe kwisobanura imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta (PAC), kimwe mu bibazo byagarutsweho ni icyo kuba inyubako nsha ikoreramo ibiro by’Umujyi wa Kigali yaratwaye miliyoni 12 z’amadolari ariko yubakwa bitanyuze mu ipiganwa. Ibyo ni ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2012-13, […]Irambuye
*Police yashyizeho ‘unity’ yihariye yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda *Mu mezi 6 ashize police yakurikiranywe ibyaha 252 bya ruswa na 126 byo kunyereza *Intambara yo kurwanya ibi byaha mu Rwanda ngo byanze bikunze bazayitsinda * Iyi ntambara ngo igamije guhindura imitekerereze y’abanyarwanda kuri ibi byaha Kuri uyu wa kane ku kicaro cya Police […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije (abatumva ndetse batavuga) kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 i Kigali, Umudepite uhagaraririye abafite ubumuga muri rusange mu Nteko Nshingamategeko yavuze ko bagomba gufatirana Itegeko Nshinga ubwo rizaba rigiye kuvugururwa, bagatanga ibitekerezo by’uko ururimi rw’amarenga rwigishwa mu mashuri yose kandi rukaba rumwe mu ndimi zemewe mu Rwanda. Hon. […]Irambuye
“…Ndasaba ko ibibazo by’aba bagabo batabisobanurira mu rubanza rwanjye.” Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu akurikiranyweho; aho kuri uyu wa 15 Nyakanga yasabye inteko y’Urukiko kudaha umwanya abavoka babiri bagenwe kuzamwunganira. Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira Mbarushimana bari bicaye mu myanya […]Irambuye
Ubwo ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyitabaga abadepite ba Komisiyo ikurikirana imicungire y’imikorehsereze y’imari ya Leta(PAC), abayobora iki kigo bavuze ko bikwiye ko batandukanwa n’ibigo nka CAMERWA na Labophar. Aha bisobanuraga ku bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta birimo kugura imiti yarengeje igihe y’agaciro ka miliyari 1,2 ,imiti yaguzwe itujuje ubuziranenge n’iyagiye ibura mu bubiko. […]Irambuye
Police y’u Rwanda yerekenaye abagabo 15 bafatiwe ahatandukanye mu gihugu bafatanywe amadollari, amaEuro ndetse n’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano. Muri aba harimo umwarimu wafatanywe 24 800€ (agera kuri 20 000 000Rwf) Abafashwe; babiri b’i Huye bafatanywe 24 800€, umwe w’Iburasirazuba afatanwa 8 000$, ikindi kiciro ni abafatanywe amafaranga y’u Rwanda i Kigali n’Iburengerazuba yose hamwe agera […]Irambuye