Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nk’iryatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 Urukiko ntirwabashije kumva umutangabuhaya (ushinja uregwa) utarasoje ubuhamya bwe kuko uyu munsi uregwa atari yunganiwe. Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu; […]Irambuye
*Abacuruzi batatu i Kirehe bashyizwe mu kiciro cya mbere (cy’abakene cyane) *Uw’i Karongi bamushyize mu kiciro cya kane (cy’abakire) ngo kuko akora i Kigali *Hari ba Gifitifu ngo bashyizeho umubare ntarengwa w’abakene bagomba kuba mu murenge *Muasobwa henshi ngo zarasobwe Hashize amezi atanu mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, […]Irambuye
Mu nama ngishwanama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel hagati y’abashoramari b’u Rwanda na Kenya bafatanyije n’abavuga rikijyana, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abashoramari bo muri Kenya kwisanga mu Rwanda bagakora ubucuruzi kuko iterambere ry’u Rwanda riri mu maboko y’abashoramari. Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’inteko ya Kenya ishinzwe ubucuruzi n’inganda […]Irambuye
Mu ruzinduko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’ibigo biyishamikiyeho,yagiriye mu nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi muri Mahama mu Karere ka Kirehe, Umunyamabanaga uhoraho muri iyi Minisiteri Umulisa Henriette yavuze ko nubwo hari ibyakozwe ngo abacumbikiwe muri iriya nkambi babeho neza, ngo hakiri abana badafite aho aba bakeneye imiryango ibakira. Kuri we ngo abana bagomba kubonerwa imiryango ibarera […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare abaturage bo mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge basanze umurambo wa Rudasingwa munsi y’urugo waguye mu mukingo uri hejuru y’urugo rwubatse munsi yawo(umukingo). Abaturage bemeza ko nyakwigendera yari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, akaba yarafite umugore bamaranye hafi umwaka, ariko batarabyarana umwana. Ubu […]Irambuye
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa gatanu ko kuwa kabiri utaha tariki 14 Nyakanga 2015 saa tatu za mugitondo Inteko rusange umutwe w’Abadepite izaterana ngo “Yemeze ishingiro ry’ibyifuzo by’abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.” Mu mpera z’ukwezi gushize mbere gato y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake […]Irambuye
Mu muhango wo kumurika udushya twakwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2015 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumunyi n’ikoranabuhanga (CST) abarimu bagaragaje ko ababyeyi badohotse mu gukurikirana uburere bw’abana bakabona ko bituma ireme ry’uburezi rikomeza kuhangirikira. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi kugira […]Irambuye
Ejo mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa USA ku nshuro ya 239, Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica J, Barks- Ruggles yakiriye Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bari baje kwifuriza umunsi mwiza inshuti zabo z’Abanyamerika, aboneraho kugaya ko muri USA hakiri abantu barasa bagenzi babo babaziza uko uruhu rwabo rusa. Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko […]Irambuye
Kuri uri uyu wa kane Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye abagize Itorero Urukerereza bari baje kumutega amatwi kuri Petit Stade Amahoro i Remera baganira ku ngingo zitandukanye harimo umuco muri iki gihe no ku bintu bitandukanye. Abagize Urukerereza barenga 100 batoranyijwe mu ntore zose z’u Rwanda no mu matorero atandukanye abyina cyangwa se […]Irambuye
Ubwo umuryango witwa ‘Human Rights First Rwanda Association’ wahuraga n’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, mu rwego rwo gutangaza ibyakozwe mu mushinga wo gusobanurira abaturage amategeko y’ubutaka, abanyamakuru basabye ko habaho impaka ku itegeko ry’ubutaka kugira ngo rirusheho gusobanuka. Uyu mushinga wa Human Rights Rwanda First Association, wari ugamije gusobanurira abagore, abafite ubumuga […]Irambuye