Karongi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 ibendera ry’igihugu ryo kubiro by’Akagarli ka Buhoro mu murenge wa Gishyita ryaribwe, abaryibye bafashwe kuri uyu wa kane. Ubuyobozi buvuga ko hari amakuru bufite ko abagabo baryibye bashakaga kurijyana muri Congo Kinshasa. Nyuma yo kubura kw’iri bendera ry’igihugu ubuyobozi bw’Umurenge bwakoranyije abaturage mu mugoroba […]Irambuye
Kigali – Nyuma y’impanuka yahitanye abagororwa barindwi i Karongi kuri uyu wa kane mu gitondo, kuri uyu mugoroba Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwahaye ikiganiro abanyamakuru aho umuyobozi warwo Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko uru rwego ruzafasha imiryango y’aba bagororwa kubona ibiteganywa n’amategeko. Mary Gahonzire umuyobozi wungirije w’uru rwego yatangaje ko bashimira cyane ingabo na […]Irambuye
Ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane ku muhanda wa Karongi – Muhanga ugeze mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi imodoka ya Toyota Coaster irimo abagenzi igonganye n’imodoka y’urwego rushinzwe abagororwa itwaye abagororwa, abagororwa barindwi nibo bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka kuko iyi modoka y’abagororwa yahise ishya. Iyi mpanuka yabereye […]Irambuye
*Mwitenawe Augustin yiberaga mu Ruhengeri ahitwa Kinkware *Yari amaze imyaka 40 mu muziki nyarwanda *Umuhanzi w’umuhanga yavuze ko yemera cyane ni Cecile Kayirebwa *Yasabaga ko abasaza bakoze umuziki mu Rwanda hajyaho uburyo bwo kubashyigikira Tariki 2 Kamena 2015 yaganiriy n’umunyamakuru w’Umuseke aho yarimo aririmba muri Hotel. Mwitenawe Augustin yavuze byinshi ku buzima bwe mu muziki no mu […]Irambuye
Hafi saa kumi z’amanywa kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Kagarama ku muhanda wa Kicukiro uva mu Bugesera, imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa wagendaga iruhande rw’umuhanda, hakomeretse kandi abandi batatu barimo umwe umerewe nabi. Iyi mpanuka yabereye aha nyuma y’iminsi 11 gusa muri metero nka 500 uvuye aha […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko kuva mu kwezi kwa karindwi 2014 kugeza muri uku kwezi kwa karindwi 2015 abantu bagera ku 10 135 binjiye muri gereza guhanirwa ibyaha bitandukanye bakoze. Gusa muri icyo gihe nyine abandi bagororwa 7 245 batashye bamaze kurangiza ibihano byabo. Mu kiganiro cyari kiyobowe […]Irambuye
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije “Democratic Green Party of Rwanda”; kuri uyu wa 08 Nyakanga ryabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko Avoka wagombaga kuryunganira ku kirego cyo kubuza Leta guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga yaritengushye muri iki gitondo akaribwira ko kubera ubwoba atagishoboye inshingano yari yiyemeje zo kuburana uru rubanza. Ishyaka Democratic Green Party of […]Irambuye
*Ubutinganyi ni ibintu bidakwiye gushyirwa mu mategeko, ni uburwayi, ababikora bakwiye gushakirwa umuti * Ni amahano, ni ubucakara, ntawe ukwiye kubyemera *Imana yaremye umugore n’umugabo kugira ngo bororoke nta kosa yari ifite yari izi ibyo ikora *Turi Abanyarwanda dufite indangagaciro zacu ni zo tugenderaho, nta Butinganyi bubamo Ibyo ni ibitangazwa n’Abadepite babiri, Hon Mudidi Emmanuel […]Irambuye
Mu muhango wo kongera amasomo atandukanye muri KIM ku bufatanye n’ibigo bitandukanye bishinzwe uburezi, uwashinze ishuri rikuru ry’icungamari rya Kigali (Kigali Institute of Management) kuri uyu wa 07 Nyakanga 2015 yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye guha agaciro ururimi rw’Igifaransa nka kimwe mu byatuma rwongera amahirwe yo kubona akazi. Umuyobozi wa KIM yavuze ko ugereranije […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu bushakashatsi bwamuritswe n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) bwagaragaje ko ibigo by’imari iciriritse bimaze kwamburwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 10 akaba angana na 7%. Aya mafaranga ngo ni abayagurijwe banga kwishyura. Ubu bushakashatsi bwari bushingiye cyane ku mpamvu inguzanyo zihabwa abakorana n’ibi bigo by’imari ntibishyure, aha umukozi […]Irambuye