Digiqole ad

Kicukiro: Yambuwe ikibanza n’uwo akeka ko ari umukozi w’Akarere

 Kicukiro: Yambuwe ikibanza n’uwo akeka ko ari umukozi w’Akarere

Benengagi mu kibanza yahawe nyuma akacyamburwa n’ibaruwa yanidtswe n’umuntu utazwi mu izina rya Mayor wa Kicukiro. Uyu wagihawe yahise yihutira kukigurisha, uwakiguze ubu nawe ari mu kaga kuko yahagaritswe gukomeza kubaka

Benengagi Cyprien amaze imyaka itanu mu kibazo cy’ikibanza avuga ko yariganyijwe n’umukozi w’Akarere ka Kicukiro utaramenyekana wandikaga inzandiko mu izina ry’umuyobozi w’Akarere akitirira icyo kibanza undi muturage. Uyu muturage yashakishijwe na Police arabura, naho Benengagi avuga ko kuko nta mbaraga n’amafaranga afite ikibazo cye aho kigeze hose kititabwaho.

Benengagi mu kibanza yahawe nyuma akacyamburwa n'ibaruwa yanidtswe n'umuntu utazwi mu izina rya Mayor wa Kicukiro. Uyu wagihawe yahise yihutira kukigurisha, uwakiguze ubu nawe ari mu kaga kuko yahagaritswe gukomeza kubaka
Benengagi mu kibanza yahawe nyuma akacyamburwa n’ibaruwa yanidtswe n’umuntu utazwi mu izina rya Mayor wa Kicukiro. Uyu wagihawe yahise yihutira kukigurisha, uwakiguze ubu nawe ari mu kaga kuko yahagaritswe gukomeza kubaka

Benengagi avuga ko mu Ugushyingo 2010 ikibanza giherereye mu mudugudu wa Byimana, Akagali ka Gatare mu murenge wa Niboye muri Kicukiro yagisubijwe n’ibiro by’ubutaka mu karere nyuma y’uko inteko yarimo n’abaturage ifashe umwanzuro wo kukivanamo Asiel Sibomana wari warakiyitiriye bakemeza ko ari icya Benengagi Cyprien.

Avuga ko mbere yo kwibaruzaho iki kibanza yashyikirijwe ibaruwa yanditswe n’Akarere muri uko kwa 11/2010 imenyesha ko kuko uwitwa Emile Munyentwali yazanye ibyangombwa by’icyo kibanza kuva ubwo ari we ucyemerewe akaba ari we nyiracyo.

Iyi baruwa isinye (P.O) y’umuntu utanditseho amazina ye, ariko mu izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage. Benengagi avuga ko yajyanye iyi baruwa mu karere habura uwemeza ko ari we wayisinye, ndetse na Mayor Ndamage ngo ntayo azi.

Benengagi avuga ko yitabaje Police ngo ishakishe uriya Emile Munyentwali wari ufite inyandiko y’Akarere imuha ikibanza ariko itemerwa n’ubuyobozi bw’Akarere, gusa uyu mugabo Emile ngo arashakishwa arabura, nyuma arafatwa arafungwa ariko aza kurekura.

Benengagi ati “Icyo nabonye ni uko hari umutekinisiye mu karere ushaka kuntwarira ikibanza ariko akabicisha kuri uriya Emile. Kuko iriya baruwa habuze umuyobozi ku karere wemera ko ari we wayisinyiye Mayor.”

Buri uko Benengagi agiye kwibaruzaho ikibanza cye azitirwa no kubwirwa ko hari iyo baruwa icyemerera undi (yanamenyeshejwe biro y’Ubutaka mu karere), ariko uyu wacyemerewe ntashake kujya ahagaragara.

Benengagi ikibazo cye cyizwi ku nzego nyinshi zikurikirana ibibazo by’akarengane, gusa we avuga ko ntaho barashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cye nyamara ngo kirimo ibirego birimo inyandiko mpimbano, no kuba umukozi w’Akarere wasinye P.O y’urwandiko ruha ikibanza undi muntu amenyekanye nawe yakurikiranwa ku guhimba inyandiko no gutanga inyandiko ku muntu utayikwiriye.

Adarbert Rukebanuka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro weyabwiye Umuseke ko iki kibazo cy’uyu muturage nk’ubuyobozi batari bakizi.

Maze ati “Niba afite ibimenyetso byerekana ko icyo kibanza ari icye azaze kuwa gatatu w’icyumweru gitaha (22/07/2015) tumwakire twumve imiterere y’ikibazo cye. Kandi kitanakemukiye hano yakwitabaza izindi nzego kuko ubuyobozi butarangirira hano.”

Rukebanuka yasabye ko uyu mugabo w'ikibazo yazaza kuwa gatatu utaha ku karere bakamwumva
Rukebanuka yasabye ko uyu mugabo w’ikibazo yazaza kuwa gatatu utaha ku karere bakamwumva
Aha ku karere ariko Benengagi avuga ko yahagenze kenshi cyane nubwo bwose ataracika intege
Aha ku karere ariko Benengagi avuga ko yahagenze kenshi cyane nubwo bwose ataracika intege

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ibi rero bibera mumurwa mukuru mwibaze ibibera mugiturage kbs.Ngiyo imiyoborere myiza.

  • Bino birababaje cyane,kuko natwe aho nkora twagize icyo kibazo kirebana nicyibanza ,twirukanse kenshi munzego zubutaka z’akarere ka kicukiro ntibyagira icyo bitanga.Natwe hari igihe ducyeka ko haba hari abakozi bo mubutaka ku karere ka Kicukiro batumye duhora dusiragira ku karere ntitugire icyo tugeraho .Hari ni gihe twandikiye Maire wa Karere Ka KICUKIRO ,kuko twabonaga bikabije ndetse twagerageje nyuma yurwo rwandiko kujya kureba Maire icyumweru cyose iminsi ikurikirana ntitwamubona.Secretaire yatubwiraga buri gitondo ko maire atari yaza,ubundi ngo yagiye mumana ,kugeza igihe twacitse intege ,kuko byari bimaze hafi imyaka itanu twirukanka kuri icyo kibanza.Ubu twabimenyesheje Mu mu nyandiko muri janvier Ministre ufite mushingano ze ubutaka,hanyuma urwego rwigihu rushinzwe ubutaka bwandikira muri fevrier Akarere Ka kicukiro ngo rubahe ubusobanuro natwe baduha copie yurwo rwandiko,ariko nokugeza uyu munsi taliki ya 14/07/2015 ntagisubizo twari twabona.Natwe dufite kuba twacyeka ko hari abakozi badindiza icyo kibazo.

  • Cyangwa nuko uyu muturage yanze guTora guhindura itegeko nshinga….

    • Nk’ubwo uba wanditse wabitekerejeho cyangwa? Ubwo se ibyo bihuriyehe? Ahubwo se amatora y’itegeko yo guhindura itegeko nshinga yarabaye? Ariko muzatekereza neza ryari kuburyo murebera ibintu mu buryo buri positive icyanyu ni uguhora mupingaaaaaaa…. Ntacyo ariko Rwanda izahora itera imbere namwe muhugiye mukwica ubwo
      nko bwanyu gusa

  • Muri Kicukiro harimo amanyanga menshi cyane ariko rero abakozi bakarere nabo sibo nonese niba harumuntu ubahagaze kugakanu kwashaka aho hantu kandi ko atagomba kuhabura byagenda gute na mayor muramubeshyera rimwe narimwe.Kandi impamvu bitabagiraho ikibazo nuko babikorera abantu bakomeye kuburyo umuturage ntaho ashobora kumenera.

  • Umva mbese uyu muyobozi ngwarabeshya.Ngo iki kibazo ntabwo bari bakizi,None se aritangazamakuru namwe mushinzwe gukulikirana ibibazo byabaturage mushinzwe ninde wagombye kubimenya mbere? Abayobozi bose babwira itangazamakuru ibisubizo bibiri.Ntabwo twari tubizi ariko ubu noneho tugiye kubikurikirana cg iki kibazo turakizi kandi ubu turimunzira zo kugikemura.Ngayo nguko.

  • Sinzi impamvu abayobozi birengagiza ibibera hano mugihugu ubwose ni ubwambere mubyumvise koko ? njye namugira inama zo kwirebera Kagame kuko mbona ariwe usigaye asubiza ibibazo bya rubanda rugufi wenyine. Sinzi nicyo abashyiriraho kandi ntacyo mumufasha.

  • None uwo yarihe Kagame abasura ngo atange ikibazo cye, yari kuryoshya ikiganiro na HE PC

Comments are closed.

en_USEnglish