Digiqole ad

Urubyiruko rwiga mu mahanga rwasabwe kunyomoza abasebya u Rwanda

 Urubyiruko rwiga mu mahanga rwasabwe kunyomoza abasebya u Rwanda

Ian, umuhungu muto wa Perezida Kagame ari mu baje mu itorero

Gabiro – Minisitiri w’Uburezi atangiza ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga kuri uyu wa 14 Nyakanga yababwiye ko urubyiruko rwakoreshejwe byinshi bibi mu mateka y’u Rwanda bityo narwo ubu rugomba gukora byinshi mu kubaka u Rwanda gusa ko rudashingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubumenyi ruhabwa rwaba rwubatse ku musenyi.

Abanyeshuri biga mu mahanga baje mu itorero i Gabiro
Abanyeshuri biga mu mahanga baje mu itorero i Gabiro

Aba banyeshuri bateraniye i Gabiro ni 184, barimo n’umuhungu wa Perezida Paul Kagame,  Ian Kagame. Bagiye i Gabiro basangayo abandi 80 bagiyeyo mbere yabo bose bagize Itorero Indangamirwa.

Dr Papias Musafiri yasabye uru rubyiruko gukurikira neza amasomo ruhabwa kugira ngo ruzagire icyo ruvana aha i Gabiro.

Aha muri izi ngando uru rubyiruko ruhabwa amasomo ajyanye n’uburerere mboneragihugu, indangagaciro z’ubunyarwanda, amateka y’u Rwanda ndetse n’ikerekezo gishya igihugu kihaye mu  myaka 21 ishize.

Minisitiri Dr Musafiri yabwiye uru rubyiruko ko ruzanwa aha mu ngando kugira ngo ku bumenyi bahabwa aho biga muri za kaminuza n’amashuri makuru hiyongereho n’ubumenyi buhagije ku gihugu cyabo, umuco, indangagaciro n’icyerekezo by’igihugu bityo bizabafashe mu gihe bazaba ari bakuru.

Yasabye uru rubyiruko gutoza abandi ibyo bazatozwa aha, kunyomoza amakuru y’abasebya u Rwanda nkana, kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda irwanya ivanguramoko mu Rwanda ndetse n’izindi gahunda za Leta zigamije kubaka igihugu gishya.

Minisitiri yabasabye kugaragaza itandukaniro
Minisitiri yabasabye kugaragaza itandukaniro
Ian, umuhungu muto wa Perezida Kagame ari mu baje mu itorero
Ian, umuhungu muto wa Perezida Kagame ari mu baje mu itorero
Bamwe mu bayobozi baje gutangiza itorero
Bamwe mu bayobozi baje gutangiza itorero
IMG_0167
Dr Papias Musafiri na Brig Gen E.Bayinganga umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu
Abanyeshuri bakurikiye ibyo bagezwagaho n'abayobozi baje gutangiza iri torero ryabo
Abanyeshuri bakurikiye ibyo bagezwagaho n’abayobozi baje gutangiza iri torero ryabo
Bategereje abayobozi ngo bafate ifoto rusange
Bategereje abayobozi ngo bafate ifoto rusange
Ni urubyiruko rwiga mu bihugu byo mu mahanga rwaje aha kwigishwa ibijyanye n'indangagaciro, amateka, uburere mboneragihugu....
Ni urubyiruko rwiga mu bihugu byo mu mahanga rwaje aha kwigishwa ibijyanye n’indangagaciro, amateka, uburere mboneragihugu….
Ifoto rusange n'abayobozi
Ifoto rusange n’abayobozi
Uyu munyeshuri avuga ko bizeye kuvana ubumenyi bwinshi aha i Gabiro
Uyu munyeshuri avuga ko bizeye kuvana ubumenyi bwinshi aha i Gabiro
Ku ruhande mu karuhuko aba baraganira n'umwe mu bapolisi
Ku ruhande mu karuhuko aba baraganira n’umwe mu bapolisi
Mukaruhuko baregerana bagakina amakarita
Mukaruhuko baregerana bagakina amakarita

Photos/T Ntezirizaza/UM– USEKE

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Niba mwebwe bayobozi mudashoboye guhangana nabo basebya u Rwanda hanze ababana nibo bazabishobora?

    • Pourquoi pas KAYIRO?? Nta gasigane karimo uwiyumvamo urukundo rw’igihugu uko yaba angana kose, icyo yaba akora cyose , nta kuvuga ngo niba uyu atabikoze na njye ntabyo nkora!!! Ishema ry’abanyarwanda ntirigira ibyiciro;Uzashaka kuryangiza nzamusubiza KAYIRO ntitaye kureba ngo niba kanaka atabikoze na njye….

    • wowe wakoze iki?wowe se icyo umaze ni iki??iyo uvuga abayobozi uba ushatse kuvuga iki?

  • @ Kayiro

    Bazafasha abo bayobozi cyane cyane ko babana n’abo basebya u Rwanda umunsi ku munsi kandi nk’urubyiruko bakaba bafite n’ingufu zaba izo umubiri, ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga.

  • @ Kayiro & Kalisa
    Ikibazo ahubwo nuko aba bayobozi birirwa batubwira ibi byose nibo ujya kumva ukumva baciyeho bageze iyo za Buraya na Amerika bavuga ko mu Rwanda hari igitugu gikomeye !!!

  • @ sam

    Ibyo birashoboka ariko niyo mpamvu buri muntu, yaba uyobora cyangwa uyobora, aba akwiye gushungura ibyo yumva cyangwa abwirwa n’abo bayobozi hanyuma akihitiramo ikimufitiye kandi kinafitiye igihugu akamaro adakurikiye butama kuko abo bitwa abayobozi nabo ari abantu!

  • Sorry nashakaga kwandika uyobora cyangwa uyoborwa…

  • Ese wa mujura witwa Mitali nta makuru ye
    Mbega Mitali we

  • njye bazangurire Laptop ya Mac ubundi bampe connetion ihoraho ya 4G ubundi nkwereke, njye nirirwa mbasubiza

  • Indobanure.com Ese aba nabo babaha impungure ra? ubizi yambwira.

  • umusanzu wa buri wese urakenewe ngo igihugu kigire aho kigana heza buri wese yagizemo uruhare niyo mpamvu aba bana nabo basabwa gushyiraho akabo

  • ESE ubundi gusebya muvuga Ni ukuhe!!?? Niba ukoze ikintu hanyuma umuntu akavuga ibyo wakoze aba agushebeje!!!?? Ikibi nuko yakubeshyera!! Ubwo rero ndabona muli kubabeshya!!

Comments are closed.

en_USEnglish