*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro *Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina *Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi *Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje itsinda ry’abadepite mu Nteko Nshingamategeko, abayobozi b’amadini, n’ibigo by’igenga bikorera mu karere ka Muhanga, bamwe muri bo basabye ivugururwa ry’ingingo y’101 kugira ngo Perezida Paul Kagame ahabwe manda eshatu z’imyaka irindwi. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga igamije guha abaturage umwanya ngo basobanure impamvu zatumye bandikira Inteko Nshingamategeko […]Irambuye
Ahagana saa kumi n’ebyiri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Bujumbura umuntu witwaje intwaro uri kuri moto yarashe Pierre Claver Mbonimpa umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Burundi ufatwa nk’urwanya ubutegetsi nubwo we avuga ko aharanira uburenganzira bwa muntu. Mbonimpa w’imyaka 67, yarashwe atashye iwe mu gace ka Kinama muri Bujumbura. Ntabwo yaguye aho […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi w’umuganura kuri uyu wa 3 Kanama 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura uhuza abantu bakarebera hamwe umusaruro bagezeho muri uwo mwaka ndetse bakiha n’izindi ntego z’uko banoza imikorere. Kimwe mu bigaragaza umusaruro uturuka ku muganura ngo ni uko mu Kigega Agaciro hagezemo amafaranga asaga miliyari 23 kandi zikaba […]Irambuye
Maji ya Rwanda, Maji ya Rwanda, Maji ya Rwanda!!! Niko muri iki gihe bamwe mu bacuruza amazi mu duce tw’amajyaruguru ya Goma baba bavuga babwira abantu ko bazanye amazi meza bashobora guhita banywa cyangwa bakoresha aho kujya kudaha mu Kivu. Muri iyi mpeshyi, nubwo mu mujyi wa Gisenyi naho amazi ahari adahagije, hakurya i Goma […]Irambuye
Updates: Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba bakozi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere abandi bakozi babiri ba MINISANTE barekuwe barimo na Nathan Mugume umuvugizi wayo. Umwe ngo niwe usigaye ugikurikiranywe afunze. Bose hamwe bari abakozi icyenda bafunze, kuri uyu wa mbere Alain Mukurarinda Umuvugizi w’Ubushinjwacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko batandatu muri bo […]Irambuye
“Kuva kwa kane mvuye aha kugeza uyu munsi kuri iyi saha ntituravugana, ntituranabonana” Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Kanama, Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside, yabwiye Urukiko ko atazi amakuru y’umwunganira mu mategeko, ibi byatumye urubanza rusubikwa kuko Urukiko kimwe n’Ubushinjacyaha nabo batazi amakuru y’uyu mugabo. Mu iburanisha riheruka, Me Jean […]Irambuye
Police y’u Rwanda imaze iminsi yongeye gukangurira abantu kwirinda ibikorwa bisakuriza abandi, cyane cyane abanyatubari n’abanyamadini. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Police yo mu karere ka Gasabo yahagaritse igiterane Africa HAGURUKA cya Zion Temple inafata ibyuma ndangururamajwi byakoreshwaga muri iki giterane cyaberaga kuri stade ya ULK ku Gisozi. Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero Zion […]Irambuye
Nyuma yo kwegura kwa Ntampaka Theogene, Ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru mu nama rusange yashyizeho ubuyobozi bushya bukuriwe na Perezida mushya Gacinya Denis. Olivier Gakwaya wari warasezeye yongeye kugaruka aba umunyamabanga w’iyi kipe y’i Nyanza. Azaba yungirijwe na Visi Perezida wa mbere Martin Rutagambwa, Visi Perezida wa kabiri Fredy Muhirwa naho Umunyamabanga Mukuru […]Irambuye
Gen Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo n’ushinzwe ubutasi mu Burundi kugeza mu 2014 ubu akaba yari ashinzwe ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza, yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari imutwaye kuri iki cyumweru i Bujumbura muri quartier Kameenge. Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yarashweho igisasu rya ‘roquette’, mu gitondo cyo kuri […]Irambuye