Iri murikagurisha mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ riri kubera ahasanzwe habera imurika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi i Kigali, abarytabiriye barasaba ubuyobozi kubafasha kubona icyangombwa cy’uko bahinga iby’umwimerere ndetse no kubakorera ubuvugizi muri banki. Kuri uyu wa gatandatu nibwo iri murikagirsha ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’umwimerere ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu. Iri torero ryatangiye […]Irambuye
Abatuye umurenge wa Musaza muri Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko kimwe mubidindiza iterambere harimo ikibazo cyo kuba nta muhanda mwiza bagira ubafasha kugeza imyaka yabo ku masoko. Abaturage bavuga ko mu murenge wa Musaza bahinga kandi bakeza neza ariko bakabangamirwa nuko batabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko meza bityo bikabaviramo kugurisha ku giciro gito […]Irambuye
Mu gusoza amahugurwa y’abarinzi ba pariki 110 yaberaga i Gishari mu karera ka Rwamagana kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yasabye abarinzi kudakora bagamije guhembwa gusa ahubwo bakumva ko pariki zitunze Abanyarwanda benshi bityo bakirinda guhohotera inyamaswa bazasangamo. Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umushyitsi mukuru yavuze ko amahugurwa ari ikintu […]Irambuye
Munyagishari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 31 Nyakanga yategetswe n’Urukiko kuzunganirwa n’Abavoka yanze ndetse n’ubu yavuze ko adashaka asaba ko batazahabwa dosiye ikubiyemo ikirego cye. Ni umwanzuro wasomwe Ubushinjacyaha budahari ndetse n’Abavoka batagaragara mu cyumba cy’Iburanisha. Mu boherejwe n’Inkiko Mpuzamahanga n’ibindi bihugu kugira ngo baburanishirizwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane muri Hotel SportView, Emmanuel Bugingo umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco na Siporo, yamuritse igitabo cye yise Gusimbuka Urukiramende(High Jumping/ Saut en hauteur) gikubiyemo umuco na siporo Abanyarwanda bo hambere bakoraga. Avuga ko yacyanditse agamije kwerekana ko mu Rwanda rwo hambere abato bacaga mu itorero bakigishwa kurwanirira igihugu, kubyina, kandi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015, ubwo i Gikondo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 18 (Expo 2015), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, warifunguye ku mugaragaro yasabye ko ubutaha iri murikagurisha ryazabera ahantu hanini kandi hajyanye n’igihe kubera ko aho ribera hamaze kuba hato. Min Murekezi yagize ati: “Ibintu bimurikwa bimaze kuba byinshi, bityo birasaba ko […]Irambuye
Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kibungo birimo utubari, resitora (restaurants), n’inzu zogosherwamo kuri uyu wa kane zafuzwe n’ubuyobozi bw’akarare ka Ngoma, abafungiwe baritotombera iki gikorwa bavuga ko batanazi icyatumye bafungirwa ibikorwa ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko aba bacuruzi basabwa kujya kwa muganga gushaka icyemezo hagamijwe kurinda ikwirakwizwa ry’indwara. Ku nzugi z’inzu zifunzwe […]Irambuye
Police y’u Rwanda ishami rya Kirehe ryataye muri yombi abasore batatu bemera ko imifuka umunani y’Urumogi bafatanywe yuzuye imodoka ya Rav4 ari urwo bari bavanye muri Tanzania baruzanye ku isoko ryo mu Rwanda. Aba bagabo Police y’u Rwanda yaberekanye i Kigali kuri uyu wa kane nimugoroba kuri station yayo ku Kicukiro. Aba bafashwe kuwa kabiri […]Irambuye
*Leta iyo yimura abaturage ishobora kumara imyaka ine itarishyura ubutaka n’ibindi bikorwa, *Abagenagaciro barashinjwa kugabanya nkana agaciro kubera impamvu zirimo na ruswa, *Abaturage 80% bimurwa ntibaba bishimye, Mu bushakashatsi bwashizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015 cyavuze ko amategeko agenga kwimura abaturage ku nyungu rusange adakurikizwa kuko Leta […]Irambuye