Digiqole ad

Gen Adolphe Nshimirimana inkoramutima ya Nkurunziza yiciwe mu Kamenge

 Gen Adolphe Nshimirimana inkoramutima ya Nkurunziza yiciwe mu Kamenge

Izina Adolphe Nshimirimana ryari rizwi cyane mu mujyi wa Bujumbura cyane mu bikorwa by’umutekano w’igihugu

Gen Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo n’ushinzwe ubutasi mu Burundi kugeza mu 2014 ubu akaba yari ashinzwe ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza, yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari imutwaye kuri iki cyumweru i Bujumbura muri quartier Kameenge.

Izina Adolphe Nshimirimana ryari rizwi cyane mu mujyi wa Bujumbura cyane mu bikorwa by'umutekano w'igihugu
Adolphe Nshimiyimana yafatwaga nk’umuntu ukomeye cyane mu gihugu ndetse nk’uri inyuma ya Politi y’ubutegetsi mu Burundi

Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yarashweho igisasu rya ‘roquette’, mu gitondo cyo kuri uyu munsi.

Aya makuru yanemejwe n’Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza, kuri Twitter, Willy Nyamitwe yagize ati “Nabuze umuvandimwe, inshuti y’urugamba, ukuri kubabaje ni uko Gen Adolphe Nshimirimana atakiri ku Isi.”

Izina Adolphe mu mujyi wa Bujumbura rirazwi cyane, uyu mugabo wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo mu Burundi yari inkoramutima ya Perezida Nkurunziza.

Reuters yavuze ko umwe mu bashoferi babonye ibyabaye,auvga ko imodoka ya gisirikare yaje irimo abantu bitwaje intwaro ziremereye, ku isaha ya saa mbili z’igitondo i Bujumbura mu Kamenge barasa imodoka Gen Nshimirimana yarimo baragenda.

Umushoferi wa Taxi wabibonye yagize ati “Babiri bari bafite ‘Machine guns’ abandi bari bafite ‘Rocket launchers’. Baje mu modoka nini ya gisirikare kandi niyo bakomeje kugendamo.”

Willy Nyamitwe yatangaje ati “Yishwe (Gen Adolphe) n’isasu… Yari mu modoka n’abashinzwe kumurinda, ariko sinzi uko byagenze.”

Urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana rwababaje cyane abo ku ruhande rwa Leta ya Pierre Nkurunziza, ndetse biciye kuri Twitter, abo mu mutwe wa FDLR bagaragaza ko babajwe n’urupfu rwe.

Uruofu rw’uyu mugabo mu baruvuzeho kandi harimo abo ku ruhande rurwanya Leta ya Nkurunziza bo bagaragaje ibyishimo kuko bashinjaga Nshimirimana kuba umwe mu bari inyuma yo gusaba Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu, ari nacyo cyateje impagarara mu Burundi.

Gen Adolphe Nshimirimana ngo yashwe arashwe roquette
Gen Adolphe Nshimirimana yari akuriye ingabo zirinda Umukuru w’igihugu

UM– USEKE.RW

46 Comments

  • U Rwanda = Amerika, u Burundi= U Burusiya. Utarabyumva arigiza nkana. Nta na rimwe Amerika izitambika u Burusiya muri Afurika, abanyarwanda ntitugwe mu mutego, Amerika iradushuka. Iyi ntambara izarangirira i Kigali, ibya 2017 bihite byizinga.

    • ese waba uri umunyarwanda Uzi se agaciro kigihugu ivuzehakiri kare kuko urarwaye ntashitiuri muriFdrl uzabafashe ntimuzambuka akanyaru into re turahari kandi NDUMUNYARWANDA niyo ntwalo yacu

  • Ko bikomeje kuba bibi cyane mu Burundi !!

  • yewana no dang kabis koko mange ubwoba buranyishe p

  • ibi bibintu biratugeraho tu

  • Kuki murangwa no gucurikiranya ibintu ??
    Ibi bihuriye ge nu Rwanda ???

    Uburundi ni gihugu ukwacyo, kiyobowe ukwacyo, nu Rwanda n’igihugu ukwacyo.

    Ikindi gisumbye ho uzavogera u Rwagasabo nta butita burangwa muri RDF na basore bu Rwanda twarurwana siyo ya mbere siniyanyuma.

    • uvuze amagambo y’intwari….genda urumuntu w’umugabo !!

  • @call. Ibyo uvuga ubikurahe?
    Adolphe si uburundi! N’ibyo bihuha by’aba rusiya uvuga ntawe byakanga kuko n’Imana I fasha uwifashije. Niba ari byo wifuza isure.

    • Komeza wihe morale. Nyamwanga kumva ntiyanze kubona. Hama hamwe.

  • Uwo uhuza Uburusiya nu burundo yarengerejwe akadozi yigutesha igihe.
    Nawe se general wama rokoke na penke uzi neza kwari muri defense idafite umutekano akajya mu kabari arengeje ho kudapanga uburinzi bwe aziko afite aduyi bugufi ni general nyabaki ???

    Arizize yagombaga kuba afite imodoka zimuherekeza yanaraswa ho akagira abamuhorera nu murashe akamenyekana.

    Ubudabagizi bw’umurundi nubwo !!!
    Ati ikiyeri gikanye undi nawe ati pufuuupufuuuu

  • Gen adolphe abaye igitambo cyabarundi bifuza amahoro.
    Ngirango abarundi bagomba gukanguka cyane cyane HE Peter kuko ukubise imbwa aba ashaka shebuja.
    Umwanzi wabarundi si umurundi. Umwanzi wabarundi yicaye mugwanda. Nkurunziza niyitegure intambara yo kurengera abarundi. HE na adolphe bishe abacunguzi babafashije kurwanya bikomagu , ariko reba ibyo barimo kubakorera. Igihe niki cyo kwivuna umwanzi nyawe

    • Mbega mumenye neza ko ntukice GITERA mwakishe igituma ibyo bibaho. Mwa abantu mwe Abaturage babasabye kureka kubategekesha imbaraga, batabashaka ati oya. None mutangiye gupfa ubusa muvuga amangambure koko? NKURUNZIZA se aje kigali kurwanayo? Mwifatanye n’interahamwe Tubereke aho dutandukanye namwe.

      Nta soni ngo Umwanzi wanyu aba KGL mwaribeshye imodoka ya RDF yavuye Kigali ijya mu KAMENGE kwica uwo General? Cyangwa yishwe n’ingabo ze? Kamenge se ituranye n’u Rda? Nanga abaswa babura ibyo bavuga ngo Urda ariko biduhe no kumva ko dukomeye rwose. Muzibeshye muze rero noneho murebe uko twe twamaze kunga ubumwe. Ubumwe nibwo twabakubitisha nta mbunda dukoresheje.

      Ariko uyobora imyaka 10 Ukaraswa na abasirikare bagenzi bawe? none se yarashwe ni modoka yavuye ku mupaka w’u rwanda? Ahubwo yitiranya ingabo ze? Harigihe umuntu abona amafaranga ari menshi ari menshi noneho akishyiramo ko araye, niko nuwo mu General yibyiye nyine, ubwo subuswa seeee? General wumuswa nuko aba numuzi nki itwari nawe aratahiwe.

      Nkurunziza yihangane yo kumva inama yawe kuko uri umuswa rwose. ahubwo arebe ikibazo aho kiri agikemure. cyawe nawe apfe kuko agiyeho abizi ko yakoze nabi mu mwaka 10 yose. Nahindure imikorere ye ivangura ari reke ahuze abaturage ajyane nabo mu miganda nka Paul KAGAME hari imbunda abakoresha se? abaturage ntibaba ari 10.000 imbunda arimwe gusa umuganda ukarangira nta numwe ukomeretse? naho nkurunziza we ngo General we yishwe n’ingabo ze! Itandukaniro ntaryo mubona.

      Twe mugihe uwacu tubanye neza mwe muraryana muricana ngo ni u Rwanda. Kamenge se ibarizwa mu ntara zu u rwanda? ubuswa gusa.

      Nimutareka ubuswa muracyapfa nyine kuko umwanzi we muramufite kandi.

    • Abarundi murarira nk’abana b’indaya, ikibatokoye mu jisho cyose muhita murira ngo:”…mama, mama, ngwino urebe, u Rwanda rurankubise, ntabara…”. Genda muri imbwa gusa, umwanda, ubunebwe, n’ubusinzi nibyo bibaranga!

  • Ibyo muvuga mubihuza nu Rwanda mute ????

    Kuko leta yu bumwe yakiriye abahunze ubuswa bwakorerwaga iburundi niryo kosa cg ikosa nuwateye abarundi guhunga ???

    Igisubizo ni kimwe rukumbi wowe wese ubivangamo u Rwanda isuzume yuko udasanzwe wanga u Rwanda isuzume yuko udafite ibzo kuri leta yu bumwe nibwo usobanukirwa ukuri !!!

    Nubwo
    Mwabihuza nu rwanda nta bwoba ni mushotora ikinyafu cyabakubise 1994 mu maze kwica abatutsi ubu cyabaye ikibatsi cy’umuliro ntaho muzagica.

    RDF oyeeeee
    FPR oyeeee

    • Mbega Abarundi!!! Nakumiro pee!! Murwane nibibazo byanyu kuko sibicye kandi inzira mwafashe sindeba uburyo izabageza kumuti wabyo. Gusa udushinga ntabyina. Urwanda mwirwikururira kuko nuwaza kubafasha yaza invura ihise. Abanyarwanda baje kubazimiriza inkongi yaritwitse bujumbura ihereye mwisoko none nibo mwita abanzi? Inkongi niyongera se muzahamagara nde?? Ngo umuntu umuvura ijisho akarigukanurira harya……yewe nibyo

  • Tuza shahu reka nkubwire. U rwanda ntiwarugeranya nubundi. Adolphe yishwe nu rwanda cg na niyompare. Putch iranze haje attendant aux criminels. Bahere kubishe ababikira baba taliyani. Ejo uzumva hapfuye undi. Mine irica irasenya ikamugaza. Reka gukina na rwanda

  • ariko uyu muntu witiranya u Rwanda n’u Burundi ashobara kuba atari muzima

  • @ CALL

    Uri call koko! Ibyo babyita kwikirigita ugaseka. Izo nzozi ziramutse zibaye impamo aho intambara yarangirira harazwi kandi si i Kigali nk’uko hari ababyifuza!

  • @ Tuza

    Ndagusetse kandi ndakugaye.

  • Mode operandis ise neza neza nabishe colonel Mamadou Ndala wa FARDC..ntiimushakire kure.

  • Genda Rwanda uranze ubaye igikoresho cy’abatifuriza amahoro Ibiyaga bigari. Mbe, icyo mwunguka ni iki ko ejobundi ari mwebwe. Guhera 94 amaraso ameneka, mwumva bidahagije? Dore u Burundi butangaje ko bufunze imipaka yabwo n’ u Rwanda, murabona igikurikiraho ari ikihe?

  • mubarka ntibaguteshe umutwe ntambeho iri mubasore burwanda

  • Njyewe nisabire leta yu Burundi gukora itohoza rihagije rifatanyije na Kongo mw’iyicwa rya Colonel Mamadou Nd’ala.Ibibzavamo bizatanga ubumenyi buhagije kubantu barinyuma yibi bintu maze nabo babone uko bivuna umwanzi.

  • Hahaaa! Tuza na bagenzi be byarivanze! Geopolitics ya 2015 yarabasize bsigaye inyuma nk’umurizo!

  • AhaGah !!! Narabivuze ni gute umuGEN ukora uburinzi bwa Perezida apfa nk’imbeba ! biratwereka ko Nkurunziza nawe ibye ari umunsi nigihe . ntaburinzi afite buriya nawe azacamo ntakabuza. mu Burundi ni nko muri kongo .

  • Yee baba weeeeeeee!!!!adolphe apfuye adashohoje umugambi we nwa genocide????????????????Imana itabaye Abarundi!!!!adolphe yari yarahize.FDRL irongeye iratsinzwe yo gahora itsindwa ibihe byoseeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Hahahaaaaa???? !!!!! Nta mbeho iturimo sha .

  • Ibi bintu ndabona bikorwa nabatarishimiye instinzi cyanwa insinzi ya Nkurunziza.Imana irinde u Burundi n’abarundi.

  • mwabarundi mwe mwakomeye k’umuheto mukamenya aho ibintu bipfira mujya gutangiza imyigaragambyo hari umunyarwanda wari uhari ,none mubonye ibintu bitangiye kudogera muti urwanda he basha mwaretse kwikwegera urwanda !!murwikoma, mukarwana n’ibibazo byanyu eheee mubyitondere .

  • Hehehehehe

  • ariko se nkawe DUDU koko aya magambo uba uvuga uba wumva nta soni kuki utayabwiye abarundi igihe batangiraga imyigaragambyo kandi twese tuzi neza intandaro y’ibibera iburundi ko ari manda ya 3 ya nkurunziza harya ni ugukunda kuvuga ariko n’udafite icyo avuga yaceceka ukaba umusomye harya ngo ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita I…..?none se ikigurutse kivuze cyo ubusa tujye tucyita iki..? ,iyo ubona uvuga igihugu cyawe amanjwe akurura rwaserera uba wumva ntasoni ufite ?mujye mutanga inama zubaka ubwo se yaba urwanda yaba uburundi utanze iyihe nkunga cyakora uzi ku DUDUza gusa.

  • Mumenyeko abo bavuga amateshwa biyit,Abarundi sibo Abo nibabandi abanzi ba mahoro barukaraba nkaba intera hamwe.Nahomwe Abarundi:umwanzi w,uburundi aburimo n<umukunzi wabwo aburimo.uwo bagandaguye se ninde umuhitanye nabandi nibitegure{ Kikulaco ki nguoni mwako}abazi igiswahili bunvise ijoro ryiza.

  • Arko mwabaye mute koko? ntabwo uramenya gutandukanya U Rwanda na Burundi? biratugeraho biciye muyihe nzira? yewe mureke abarundi bikorere ibyabo nababyo, twe duhazaze Bwuma.

  • Wowe wiyita Tuza ngo umwanzi w’U Burundi ari mu Rwanda! Urasara ga hewe! Iwacu i Rwanda ntabwo ari “Gwanda” ntabwo tugwa kunda ahubwo turanda!. Turavuga ngo “umwana baramubwira bati kubita uwo wanga agakubita uwo basangira”! Abarundi n’Abanyarwanda dufite byinshi dusangiye abandi batagira, kurusha ibyadutandukanya. Umwanzi w’Abarundi ni ubashuka ngo abateranye n’Abanyarwanda! Nimuba abana mugakomeza kumva ababashuka aho kumva ababagira inama nziza, U Rwanda muzaruboneraho ako imbwa yaboneye ku mugezi! U Rwanda ruratera nti ruterwa! Va ku giti dore umwanzi! Abwirwa benshi akumva beneyo!

  • FDLR yongeye gukubitirwa hareba inzega.

  • Urubuga ikaze iwacu.fr balibabuliye uabategetsi b’i Bujrundi ngo bajye banasaka za valises diplomatiques; nizeye ko bagiye babikora. Kuva baabona liliya buye ry’agaciro ngo iliya i Musongati bakaryemerera aba Russia, ba Mpatsibihugu bazakomeza kukameza kaliya kageni. None kiliya cyaba ali ikimenyetso boherereje President Nkurunziza? Abarundi bose nibahumuke, dore bali ku rugamba. None se bagomba kwemera gutakaza uliya President wabo n’ubusugire bwabo?

  • my dear U Rwanda nigihugu cyacu ibya baye ntibizongera mu rwatubyaye nibinaba ngombwa tuza haguruka tururwanirire ntawuzongera kudusuzugura ntamba abarundi nibakemure ibibazo byabo maze bareke u Rwanda,kandi bareke ishyari bafitiye our country which in good position of development Rwanda keep it up. together we can….reka burumwe yumveko ari inshingano ye yokubaka igihugu .murakoze b blessed all.

  • Imana imwakire ariko buriya ntimushakire abamwishe kure nabo bakorana byanze bikunze ariko ni ikimenyetso kiza kuri president nkurunziza ko nawe ageramiwe

  • Ariya ma Grade y’aba Generals i Burundi bayahabwa nande ?

  • Haaaa sha mwese murasa naho mutarimo kureba aho ikibazo kiri. Uyu mugabo yishwe na shebuja nyuma yo gushaka kwanga ko haba kumvikana na Rwasa ariwe opposant wari ufite imbaraga kurusha abandi.

    Nta kindi cyagombaga gukorwa usibye gushyira mu gaciro bakamwikiza kuko iyo batamuvana mu nzira namwe muramuzi icyo yari kuzakorera nkurunziza mwenyewe.

    This is a reality ibindi murimo kuvuga byose n ibiganiro. Abazanamo u Rwanda bo bavangiwe burundu

  • Barimo kubeshya sha buriya hari aho yishishe namwe ngo yapfuye !!amayeri ya Nkurunziza ubwo murayazi????mureke kwinyuramo baana.

    Muvuge make

  • Ahahahahahahahahahahahahahahahahahah!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    abaswa basa nabasazi koko?ese burya kamenge yabaye umwe mumirenge y’URwanda????? ndumva ari nyarugenge koko?
    mwaharaniye amahoro mukareeka kwitwaza igihugu gitemba amata n’ubuki?
    iyo ntambara mucira mugihugu cyacu cy’URWANDA mwabirekeye iwanyu mukamarana ubwanyu ikibababje n’abaturage babigwamo gusa
    ariko call we?genocide iba yarabaye abantu barapfa abasigaye twunga ubumwe nabari baratugiriye nabi ubu twese turi bamwe amoko twarayamaganye burundu kd ahubwo wowe niba uri n’umurundi ufite ubwenge bucye cyane muri 94 umuntu wambare wapfuye ahitwa icyangugu yishwe n’umurundi none uraho uravuga amangambure
    iririre n’urubyaro rwawe muhu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ntasoni koko?ubwenge bucye ugira sinzi aho ubukura ntugasaze abantu wamuswa we

  • hano hari abantu batsinzwe intambara ya masasu bajya hakurya naho tubasangayo turabatsind baka umsaada ingabo za Zimbabwe,Angola,Zambia batangira kubyina intsinzi ngo batashye I kigali nyamara byabaye nko kubyina indirimbo mbere yuko iririmbwa nabyo biba ibyubusa
    none ngo biyemeje kuva muri Analogue(Gukoresha imbunda)bajya muri Digital(Gusuka ibigambo batega abantu iminsi;Banatera ubwoba bihishe inyuma ya computer&4ne)nyamara ntibazi ko baba bikirigita bagaseka!!!!!!
    Nyuma yindirimbo ziza mukazikomera amashyi noneho koko mutezee kweri amakiriro kuri NKURUNZIZA ngo niwe uzabokorera ibyo mwananiweeee!!! bonne chance bahuuuuuu!###

  • RIP GENERAL ADOLPHE!!
    KURI IYI SI TURI KWICUMBI, UYU MUNSI YARI WOWE,EJO NUNDI,EJO BUNDI NUKO!!

  • Byose bibera igihe!!@inkotanyi!! Kandi kuba hali abagihumeka suko Ali impuhwe mwabagiliye!! Remember Imana SI kagame!! Va mubyaha grand fre!!

  • Turabiziko byose bibeta igihe Inkotanyi ntabwo yavuze ko Kagame ari Imana wikwitiranya ibintu ntibikabacangengo muzane ibya mama wararaye twebwe iwacu n’amahoro kd niyo hagira igihinduka niko Imana izaba yabishatse so amagambo make ku Rwanda rero

Comments are closed.

en_USEnglish