Digiqole ad

Burundi: Pierre Claver Mbonimpa yarashwe mu gisa no kwihoora

 Burundi: Pierre Claver Mbonimpa yarashwe mu gisa no kwihoora

Pierre Claver Mbonimpa/Photo BurundiIwacu

Ahagana saa kumi n’ebyiri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Bujumbura umuntu witwaje intwaro uri kuri moto yarashe Pierre Claver Mbonimpa umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Burundi ufatwa nk’urwanya ubutegetsi nubwo we avuga ko aharanira uburenganzira bwa muntu.

Pierre Claver Mbonimpa/Photo BurundiIwacu
Pierre Claver Mbonimpa amasasu yarashwe yamukomerekeje mu muhogo no mu maso/Photo BurundiIwacu

Mbonimpa w’imyaka 67, yarashwe atashye iwe mu gace ka Kinama muri Bujumbura. Ntabwo yaguye aho kuko yajyanywe mu bitaro bya Polyclinique centrale de Bujumbura akakirwa mu ndembe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru i Bujumbura.

Nyuma yo kuraswa kwe ahatandukanye mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu no guturika kwa za grenades.

Kuraswa kwa Pierre Claver Mbonimpa gukurikiye urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana umugabo wari umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bwa Nkurunziza.

Pierre Claver Mbonimpa aherutse kurekurwa mu minsi yashize kuko yari yafashwe nk’umwe mu bari bayoboye imyigaragambyo yamagana mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Umunyamakuru wa RFI i Bujumbura avuga ko umwuka umeze nabi cyane i Bujumbura nyuma y’uku kuraswa kwa Pierre Mbonimpa kwafashwe nko guhorera urupfu rwa Gen Nshimirimana.

Abo ku ruhande rw’abatavuga tumwe na Leta i Burundi basabye ko Pierre Claver Mbonimpa arindirwa umutekano byihariye aho ari mu bitaro kuko ngo ashobora kuhicirwa. Ndetse basaba ko bibaye ngombwa we n’umuryango we bavanwa i Burundi.

Mbonimpa asanzwe ari umuyobozi wa APRODH (Association pour la Protection des Droits de l’Homme) umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, agaragara kandi nk’umwe mu bavuga rikijyana ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Ibi biraba i Burundi mugihe ibiganiro byo guhuza impande zishyamiranye byashyizweho na EAC byari bigikomeje bitaratanga umusaruro.

Ibintu bikaba bikomeje kuyoberana mu Burundi kubera umwuka mubi ukomeje hagati y’uruhande rwa Leta n’abayirwanya, ubu basa n’abatangiye ibyo kwicanamo abakomeye.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • HE Peter agomba gufata ingamba zikomeye zo kurinda abanya gihugu.
    Abarundi basangiye byose ndetse nubutegetsi ningabo. Nta mpamvu yo kwicana. Umwanzi wabarundi arazwi kandi ahora abyigamba.
    HE nagire bwangu yirukane abanyarwanda bose baba mu Burundi cyangwa abo bose bafitanye isano nu Rwanda niho u Burundi buzagira amahoro

    • aribyo yakwirukana abarundi bose nawe arimo kuko nawe ubwe afitanye isano n’u Rwanda

    • wowe wiyita tuza urimbwa gusa

  • Guhoora????? Uri kwica abarundi ni UMWE kandi si umurundi.

  • Ariko bari barabivuze ko bazabamesa! Nkaswe noneho umwami w’imbonerakure Dorufu yapfuye arashwe. Abarundi n’Uburundi ni ibyo gusabirwa muri ibi bihe bikomeye.

  • Ibi nibiki?

  • Demokarasi ihagaze neza i Burundi.
    Rubanda nyamwinshi yitoreye abayobozi.
    Ni byiza ko abo bayobozi bitorewe n’abaturage babakoresha icyo bashaka,ndetse no kubica.
    Iyo niyo demokarasi nkuko “la communauté internationale” ibishaka!

  • Muri 93-94 hano I Kigali byari bimeze nk’ uko ubu bimeze I Bujumbura! Mutegereze ibigiye gukurikiraho!

  • Pole sana, ambassade zitandukanye zihungishe umuryango wawe

  • Turakangulira abavandimwe bacu babarundi kutagwa mumutego wumwanzi kimwe nuko twawuguyemo muri 1994.

  • @ Tuza

    Niba utekereza ko umuti w’ibibazo biri mu Burundi ari ukwirukana Abanyarwanda (ngo n’abafitanye isano nabo!) ufite ikibazo gikomeye. Niba ufite inshuti cyangwa abavandimwe bihutire kukujyana i Ndera ibegereye!

  • @Tuza: urukundo ufitiye abarundi ruteye amakenga. Jya ku mavi usenge Imana igufashe ahubwo utuze kuko warangiritse mu mutwe. Mujye mwamamaza urukundo apana inzangano.

  • tuza nyine ureke ibigambo. ninde munyarwanda wica abarundi? nkurunziza ubwira kwirukana abanyarwanda umubaze aho yabaye cyane. wowe akurusha kumenya ubwiza bwabo . ahhh nibutse koko abo uvuga. yirukane izo nterahamwe yinjije muburundi.

  • @Tuza. Ntabwo ikibazo cy’u Burundi ari u Rwanda, kuko ibibazo byabo bifite imizi itari iya hafi aha. keretse niba uvuga interahamwe ziriyo

  • ko umva amahrerzo Nkurunziza nawe baribumufure??!!

  • Jye ndabona ahubwo adakunda abanyarwanda birukane abanyarwanda bakoze iki koko wowe se uri iki wowe wiyita Tuza urifuza ko bica benewanyu ngo bikungure iki koko ufite ingengabitekerezo kabisa

  • Sha wowe tuza tuza ahubwo nkizina rya we wegutesha umutwe abantu kuko nuri tayari wararangirijwe

  • Umuntu ntakavuge ukuri ngo yarangiritse abanyarwanda nitwe turimo kuzana umwuka mubi iBurundi.

  • Ndumiwe pe yewe koko i BURUNDI hari interahamwe za hatashye uranyumvira uyu mujinga w’interahamwe ngo aritiranya ibintu di!!!ho!ho1 none se mama bakubwiyeko abanyarwanda aribo barikwica abarundi? cg muri ba ngurinzira!! tutawapiga ninyi wajinga any where you will come from1 muve muri cyo gihugu mwa nterahamwe mwe mwiryanisha abarundi ni abavandimwe!!1

Comments are closed.

en_USEnglish