Muri Amerika akoresha amazina ya Peter Kalimu, ubu akurikiranywe n’inzego z’ubutabera z’ahitwa Bufallo muri New York ashinjwa kubeshya inzego za Leta ya Amerika agamije kwihisha ngo adakurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho. Kalimu yari yarabonye ubwenegihugu bwa Amerika. William J. Hochul umushinjacyaha muri New York avuga ko Peter Kalimu w’imyaka 48 yabeshye umwirondoro we ubwo yasabaga […]Irambuye
Théoneste Ntidendereza umugenzuzi w’imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatatu 2015 afashwe ashinjwa kwakira ruswa nk’uko yabiregwaga n’Ubushinjacyaha. Yarafunzwe, araburana Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwezi kwashize rwanzura ko uyu mukozi ari umwere. Ko ibyo yakorewe wari umutego wo kumufungisha kuko uwamuzaniye amafaranga Théoneste yari yarayamwatse nko kumuguriza kuko […]Irambuye
Mu giterane mpuzamadini atandukanye kitwa Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru muri stade Amahoro i Remera, umuyobozi w’itorero Inkuru Nziza Past Elie Ugirimbabazi yashimye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubutabera by’umwihariko ngo bwabashije kubona ko ari umwere nyuma y’uko yari yakatiwe urwo gupfa (rukiriho) ashinjwa ibyaha bya Jenoside. Past Ugirimbabazi yavuze ko ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga […]Irambuye
Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, riravuga ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu kababaro kubera umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa (MINUSCA) warashe akica bagenzi be bane agakomeretsa umunani nawe agahita araswa agapfa ngo adakomeza kwica. Ibi byabaye mu gitondo ahagana saa 5h45 […]Irambuye
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye
Umugabo Mbarushimana ubu yaburiwe irengero nyuma yo kumenya ko nyina Marguerite Mukaremera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azize icupa yamukubise muri nyiramivumbi. Aba ni abo mu mudugudu wa Musanganya mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera i Karongi. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru […]Irambuye
Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko byatangaje ko kuwa mbere tariki 10 Kanama 2015 imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izaterana icya rimwe ariko buri umwe mu cyumba cyawo mu rwego rwo gusuzuma raporo y’ibiganiro bagiranye n’abaturage mu gihugu cyose ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo yaryo y’101. Bacye cyane mu baturage nibo batanze […]Irambuye
Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye
* Abdoulaye Bathily yavuze ko ikibazo cy’u Burundi mbere na mbere kireba Abarundi * UN ngo irakomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere ku kubazo cy’i Burundi Abdulaye Bathily intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yakiriwe mu biro bya Perezida Kagame kuri uyu wa kane baganira ku birebana n’umutekano muri aka karere […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umukozi wa RBC kugambirira kunyereza amafaranga ibihumbi 150, kuri uyu wa 06 Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uyu mukozi hamwe n’undi baregwanwa baba bafunzwe iminsi 30 bagakurikiranwa bafunze kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Ni icyemezo cyasomwe abaregwa (Kampayana Richard na Sadiki Thierry) badahari, umucamanza akaba yavuze ko […]Irambuye