Digiqole ad

Abakozi ba MINISANTE n’Umuvugizi wayo bari bafunze barekuwe

 Abakozi ba MINISANTE n’Umuvugizi wayo bari bafunze barekuwe

Nathan Mugume nk’umuyobozi w’ishami, niwe mukozi mukuru muri aba bafunze

Updates: Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba bakozi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere abandi bakozi babiri ba MINISANTE barekuwe barimo na Nathan Mugume umuvugizi wayo. Umwe ngo niwe usigaye ugikurikiranywe afunze.

Bose hamwe bari abakozi icyenda bafunze, kuri uyu wa mbere Alain Mukurarinda Umuvugizi w’Ubushinjwacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko batandatu muri bo ubu barekuwe ngo bikomereze akazi n’ubwo yirinze gutangaza amazina yabo. Abandi batatu baracyakurikiranwa.

Nathan Mugume nk’umuyobozi w’ishami, niwe mukozi mukuru muri aba bafunze
Nathan Mugume, Umuyobozi w’ishami akaba n’Umuvugizi wa MINISANTE yarekuwe kuri uyu wa mbere nimugoroba

Aba bakozi bari bafunzwe kuva mu matariki 20/07 bakekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko no kunyereza ibya rubanda.

Alain Mukurarinda yavuze ko abarekuwe bazakomeza akazi kabo bisanzwe, avuga ko babiri bagomba kuburanishwa naho umwe na we uri hanze akaba agikorwaho iperereza.

Umuseke wabashije kumenya ko mu barekuwe harimo; John Jovith Maridadi Technical assistant UNICEF to RBC/RHCC,  Fulgence Kamali wari umukozi mu by’itangazamakuru muri RBC/RHCC, n’uwitwa Papias wari umucungamari muri CAMERWA. Nyuma y’iperereza aba bakaba ngo ari abere ndetse bari bukomeze imirimo yabo.

Mu bakiri gukurikiranwa bafunze ku byaha bashinjwa harimo Nathan Mugume umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru y’ubuzima (Rwanda Health Communication Center Division, RHCC) akaba n’umuvugizi mukuru wa MINISANTE. Gusa uyu nawe akaba yaje kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Byari biteganyijwe ko aba bitaba Urukiko kuri uyu wa mbere bakazaburana kuwa gatatu tariki 05/08/2015.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ariko amakuru Umuseke wamenye ni uko abari basigaye bafunze nabo barekuwe ngo bakurikiranwe bari hanze.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Police ijye izashake nuburyo bwo kujya bahanagura umuntu ubusembwa bafunz nyuma bakaza gusanga arengana byaba ari ibiintu byza sana

  • RBC yari ikwiye gusaba imbabazi abakozi bayo yashyize hanze bagafungwa iminsi 10 yose bakanatakaza amafaranga yabo bishyura abababuranira!

  • Byari bikwiye ko mbere yo gutanga ibirego muri polisi RBC yajya ibanza igakora iperereza ryayo kuko ibi ni ugutesha igihe polisi no kuzuza amagereza nta mpamvu.

  • UWITWA PAPIAS MWITA UMUKOZI WA CAMERWA SIBYO NI LOGISTIC OFFICER MURI PEV

Comments are closed.

en_USEnglish