Digiqole ad

Urusaku: Police yafashe ibyuma inahagarika igiterane ‘Africa HAGURUKA’

 Urusaku: Police yafashe ibyuma inahagarika igiterane ‘Africa HAGURUKA’

Africa Haguruka kiba ari igiterane cya rutura. Iki ni icy’umwaka ushize cyabereye kuri stade ya Kicukiro

Police y’u Rwanda imaze iminsi yongeye gukangurira abantu kwirinda ibikorwa bisakuriza abandi, cyane cyane abanyatubari n’abanyamadini. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Police yo mu karere ka Gasabo yahagaritse igiterane Africa HAGURUKA cya Zion Temple inafata ibyuma ndangururamajwi byakoreshwaga muri iki giterane cyaberaga kuri stade ya ULK ku Gisozi.

Africa Haguruka kiba ari igiterane cya rutura. Iki ni icy'umwaka ushize cyabereye kuri stade ya Kicukiro
Africa Haguruka kiba ari igiterane cya rutura. Iki ni icy’umwaka ushize cyabereye kuri stade ya Kicukiro

Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero Zion Temple cyari cyatangiye uyu munsi kizasozwa tariki 07 Kanama 2015. Ahagana saa moya n’igice z’ijoro nibwo Police yaje aho kiri kubera iragihagarika kubera urusaku inafatiira ibyuma byakoreshwa birangurura amajwi.

Police imaze iminsi isa n’itanga imibuuro ko itazihanganira abatera urusaku rubangamira abaturage. Ibikorwa byo kurwanya abatera urusaku, biganjemo abanyatubari n’abanyamadini, byibukwa cyane mu kwa cumi 2014 ubwo hari na bamwe mu ba Pastoro batawe muri yombi.

Ibyuma byakoreshwaga mu giterane Africa HAGURUKA cyari kiyobowe na Apostle Paul Gitwaza byahise bizanwa ku kicaro cya Police ya Gasabo i Remera.

Ap. Paul Gitwaza hamwe n’abandi bantu bagera kuri 50 barimo abapasitoro n’inshuti, igiterane kimaze guhagarikwa, nabo bakurikiye ibi byuma kuri Police i Remera. Gitwaza yagaragaye ajya mu biro bya Police kugerageza kumvikanisha ibyo barimo no gusaba ko ibyuma byabo birekurwa.

Kugeza ahagana saa yine z’ijoro aba banyedini bari bakiri kuri Police i Remera bakurikiye ibyuma byabo.

Bamwe muri aba banyedini baganiriye n’Umuseke bavugaga ko ngo banditse basaba uburenganzira bwo gukora kiriya giterane Africa HAGURUKA nubwo batemeza neza bose ko basubijwe babyemererwa.

ACP Elias Mwesigye Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko bumvikanye na Paul Gitwaza ko igiterane cyabo gikomeza ariko bakagabanya urusaku.

Ubusanzwe iyo uteguye igikorwa gihuza abantu benshi mu mujyi wandikira ubuyobozi bw’Umujyi bukagusubiza bubyemeza bukaba ari bwo bumenyesha Police.

Uyu muyobozi wa Police mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibyo bakoze bijyanye no kubahiriza amategeko ndetse n’ibyo bumvikanye n’abanyamadini mu nama bagiranye na Police na RGB mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize.

ACP Mwesigye yavuze ko nubwo Zion Temple yari yasabye gukora igiterane ariko itari yemerewe gukoresha imizindaro itera urusaku.

Abaturage ahatandukanye mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abaturiye insengero, hari abavuga ko babangamirwa n’indangururamajwi, ingoma cyangwa ibindi byifashihwa mu gusenga bishobora guteza urusaku mu nsinsiro aho izo nsengero zubatse.

Nyuma yo kwihanangirizwa umwaka ushize Police isa n’iyongeye guhagurukira ibikorwa bitera urusaku muri rubanda, cyane cyane abatuye mu ma ‘quartiers’ atandukanye mu mujyi wa Kigali.

ACP Elias Mwesigye yabwiye Umuseke ko Police idafite ukundi ipima urusaku ahubwo abaturage aribo ubwabo batabaza Police iyo babangamiwe n’urusaku hafi yabo nayo ikaza igashyiraho akayo mu kurugenzura no gufata umwanzuro.

Asaba abantu bose bakora imirimo ishobora gutera urusaku abegereye aho ikorerwa kubyirinda kuko bibujijwe.

Guteza urusaku rubangamira ituze rusange ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 600 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, kigahanishwa igifungo kuva ku munsi umunani kugera ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugera kuri kuri miliyoni imwe.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

43 Comments

  • ibihambiriye mw’isi no mw’ijuru biba birahambiriye,kandi ubutegetsi bwose bushyirwaho n’IMANA.
    Ndashimira RNP mu kudahwema kubungabunga umutekano w’abanyarwanda.

  • bajye bareka kubangamira abantu n urwo rusaku

  • Really great ! Rwose twiyamye abantu babuza abaturage umutuzo bitwaje ibiterane n’amasengesho, ibitaramo…. Ni byiza ko bishimisha muburyo bwabo bashatse, ariko bibuke ko umutuzo w’abandi ari inshingano zabo. Bravo Police !

  • IBI NUKUBUZA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA
    BAGIYE BABIREKA SE BIBA BITWAYE IKI
    NZABA NDEBA DA ???
    HANYUMA NGO MURASHAKA MANDAT YA GATATU
    NJYE NTAYO NSHAKA
    BABUJIJE ABANTU GUKORESHA AMA TAGISI YABO
    BABUZA ABATURAGE GUHINGA IBYO BASHAKA
    NO GUSARURA IBYABO NGO BABIRYE
    NONE NGO BAHAGARIKA IBITERANE
    ARIKO MANAAAAAAAAAAAAAAA
    TABARA U RWANDA

  • Ariko bagiye bavuga batuje, baba basakuza mubiki!

  • Yesu sshimwe turashimira police y’urwanda imbaraga ikomeje kugaragaza mu gucunga umutekano w’abanya gihugu iriko bajye bita bo k’umutekabo imbere mu mutima, kuko uwinyuma gusa ntuhagije, bashyire mugaciro be guhangana n’abaturage, mubyukuri igiterane gitangira 17h-19:30 cyasakiriza nde? Ikindi hariya hantu hitaruye ingo. Nkaba mbona ko ari urwitwazo cg ikindi kibyihishe inyuma. Ubuse exp ko idusaguriza ijo ryose imiziki inyurangatanamo ko mtawabifunze. Shimiye ubuyobozi bw’igihugu uburyo bugiye gukemura icyo kibazo burekura ibyo byuma kuko kiriya giterane kirakenewe
    Imana ibahe umugisha

    • Ariko iyo dusenze tudasakuza Imana ntiyumva? Abantu baba biriwe muri byinshi bisakuza nijoro mujye mutanga agahenge cyangwa mubikore kare. Mubyo Imana ikunda no kutabangamira abandi birimo. Cga muteranye ubushobozi mushake ibikoresho bitangira urusaku maze ubundi twababwira iki.

  • Hahaha ariko Mana yange, abanyarwanda ubu murahaze kugeza aho muvuga ko abasenga babasakuriza???? Muzifuza urwo rusaku rw’abasenga murubure igihe kimwe itorero twigendeye twazamuwe. Mwihangane benedata muri Yesu Kristo bo muri Zion turabasengera. God bless you.

    • Urwo rusaku murugumane hagati yanyu! Abantu batiyizera niko bamera! Bashaka kubwira n’abatabibasabye!

      Uzaca muri eglise irimo abantu 20, ariko imizindaro isakuza ibikombe by’imisozi bikabikiriza, kubera ko batiyizeye ku bayoboke, bagira ngo barebe ko hari abakururwa n’urusaku

      byo byo harimo abarukunda, ariko abatarukunda muduhe amahoro kd mubabarire n’abana, abakuze n’abarwaye!

      mumenye ko ntawe uvuza ihoni kwa muganga

  • Nsubize Coco. Muvandimwe ni uburenganzira bwanyu bwo gusenga , ariko ni nuburenganzira bw’abatuye ku Gisozi bwa kudasakurizwa mu ngo zabo biyubakiye. Ibaze nawe nkabana bato b’impinja niba bashibira gusinzira bumva urusaku rumeze gutyo.

  • Rwose ibi si byo! Igiterane gisakuza gite ahantu nkahariya! Expo niyo isakuza kuruta ibindi nayo bayifunge noneho!

    • Ni byo rwose abo bantu bitwikira ijoro bagasakuriza abandi nibabahagurukire babavane ku izima dore ko bigize akarahakajyahe ngo ni za apôtre ari ubutekamutwe buhenda ubwenge rubanda bakaba n’abahanurabinyoma. Mwibuke za mva zisize ingwa zavuzwe mu bitabo bitagatifu. Ahubwo baratinze!!!! Bavuga

  • Erega hari amadini yiyubashye, hari nandi akorera mu kajagari! Polisi ntishobora gutinyuka kiliziya Gatulika kuko yihariye 95% by’abanyarwanda Bose, andi matorero yose asigaye agabana 5%.

    • Wari wumva kwa padiri barara basakuza? Ikibazo ni ugusobanukirwa icyo Imana ari cyo n’ ububasha bwayo. Hari abibwira ko kuyivugiriza induru n’ amadebe aricyo ikeneye. Dusabe inema yo kumva icyo idusaba!

  • None se Coco ninde wakubwiye ko abasenga bagomba gusakuza….keretse niba batayoborwa na bibiliya Kuko christu yatubwiye ko twikingirana tugasenga bucece…kandi igihe yakoranyaga abantu 5000 akanabaha imigati ntaho bibiliya ivuga ko basakuzaga..kandi urusaku rubwira amatwi y umubiri naho ijambo rikabwira umutima…Muvane amarangamutima aho bagomba kumvira ubuyobozi kandi batabwumviye ntibakumvira n Imana. CHRISTU ADUHE UBWENGE

    • Tajyo ese niwasomye ibyanditswe ubwo Yesu yamanukaga ajya i Yerusalemu?Bararirimbye bati Hozana Hozana, abafarisayo barababuza. Ariko Yesu yarababwiye ngo n’aho aba baceceka amabuye yarangurura!!Kuvuga ngo abantu barasakuza ku manywa y’ihangu bahimbaza Imana!!!!Iwacu babitwaye saa yine kandi mu bigaragara nta rusaku rukabije rwari ruhari.

  • WEEK-END HIGHLIGHT: EXPO 2015 vs AFRIKA HAGURUKA

  • Police yongere ibyigeho neza! Hari ibindi bintu bisakuza kuruta Abasenga, benshi mu banyabwenge bemeza ko bitari bikwiye guhagarika Iki Giterane muri buriya buryo!

  • Hahaha! Abishimye ko bafunze igiterane turumva umwuka ubakoresha kuko ntiturumva GUMA GUMA yafunzwe nurasaku iteza!!!!! Yewe na Expo ntimurayikoma na baswahili!!!!
    Nimuhure biriya nibihamya ko ubwami bwa Satani bwahungabanijwe nigiterane!!! Murakoze kuduha ubuhamya!
    Naho igiterane kirakomeza nibyuma byarekuwe. Karibu

    • Mwirinde gusakuriza abandi. Kuko Imana nyayo idusaba kutabangamira abandi. Satani ntabakoreshe kuko no mu nsengero abamo. Ese musenga iyihe mana? Iyo muri bible cga hari indi mwiremeye? Iki ni igihe cy’ ubuyobe mw’ izina rya Yesu koko!!!

  • Hahahhh bavandi mujye muvuga ibyo mwahagazeho, ese ibyuma bisakuza bitigeze bivuga?
    Wamugani wa coco abantu bijuta nabi, gusa nuhigimye aba avuze ubwo natwe twabyumvise rwose.
    Nshuti zo muri yesu in General ndetse nabo muri Zion in particular, dukomeze dusenge cyane ibi bitwereka ko tugifite akazi gakomeye ko gukora hano mwisi.

    • Musenze mudasakuza Imana ntiyabumva se?! Induru zanyu, mubuza abana n’abasaza gusinzira, ni byo ukangisha abantu!

      Abadive cg aba catholique ko batagira ibikabyo nk’ibyanyu, ntibasenga?!

      Hoshi nimuvane ibyo aho!

  • yesu ashimwe bene data,nimwihangane hari Imana Ihagaze ku itorero ryayo,kandi turashimira police uko iri bukemure icyo kibazo naho se urusaku rwa EXPO ko batararuhagarika,izo ni intambara zo mu mwuka,dusenge cyane,kandi abavuga urusaku rwageraga mu ngo ntarwabaye nanjye ntuye ku Gisozi,abasenga mureke dusengere abanyarwanda tutazibagirwa aho Uwiteka yadukuye tukaba bamwe muri twe babangamiwe n’abasenga kurusha ibind,muhumure kandi mukomer bakirisito bene data.

  • Sinshyigikiye kubangamira abandi, ariko inkomoko yifunga no guca urusaku muri Kigali,
    intumbero nyamukuru,ninkomoko yabyo, ninsengero, ibindi ni ukujijisha.
    ntagushidikanya, biragezek abasenga basenga mukuri no mumwuka.

  • ikindi mbaza Police, umuntu niba ahamagaye avugako abangamiwe, abari mugiterane bo si abanyarwanda? EXPO isoza saa sita zijoro, nonese abayituriya si abanyarwanda?. byose iyo ubyitegereje ubona igisobanuro.

  • Ndatangaye gusa!ibyuma bisakuza bitavuze??haribindi bibyihishe inyuma!gusa ntibazabigeraho!

  • Na illiminati se ijya ikomwa mu nkokora, kdi Police muzaduteza i kuzimu

  • Ariko ntimuzi ko aho ayo madini akomoka nabo badasakuriza abandi? Ukwizera kuvanze n’ubujiji kuba gupfuye. Iyo mwihanukira mukavuga ko mwanzwe burya haricyo mwirengagiza rwose, muzabaze Gitwaza ko muri America amajwi yab’asenga arenga umutaru?

  • Imbwa y’umuturanyi ko irara imoka ikansakuriza, nzahamagare polisi ize iyitware??

  • Ariko kuki mwitirinya ibintu, Urusaku rw’ Imbwa n’urw’imizindaro biratandukanye tega amatwi wumve ukunde ubeho. Gusenga bucece binogera imana kuruta gusakuza. Imana ibagirire neza.

    • byose bizashira hasigare urukundo

  • ko Police itafarafata ibyuma byo muri expo. hari ibibirusha gusakuza. none se hari uburyo bwo gukora sound proof muri stade bubaho

  • byose bizashira hasigare urukundo

  • There is a power in the name of JESUS.

    The chains are broken. Gusa ntungurwa no kubona uyu munsi twaba tugihangayikishijwe nuko ibyuma bivuga. Kuko na kera byaravugaga.

    Kubafite Bibiliya musome Zaburi muzambwira icyo mwakuyemo. Christians! Wake up and pray for the kingdom of heaven is coming.

    Hari umunsi tuzacuranga non-stop twibereye hamwe na Dawidi, Miliyamu ndetse n’abandi batubanjirije.

    Yesu ni Umwamiiiiiiiii.

  • Ntimukagereranye ivugabutumwa na EXPO utubari n’ibindi byavuzwe ntashatse kuvuga. Hari uburyo byinshi bw’ivugabutumwa kandi n’ibiterane byakorwa tutabangamiye itegeko.kumvira nibyo biranga umukristo.mumenye ko abashinzwe umutekano bagomba kumva naho amatwi yanyu atagera bakareba naho Amaso yanyu atabona. Kumvira biruta ibitambo.

    • Augustin aho EXPO nigiterane na GUMA GUMA bihurira ni mu majwi nta handi!!! Witandukanya ibintu kuko itegeko rihana ibisakuza ntirirobanura!!!! Nta na kimwe cyakemerewe ngo ikindi kirekwe!!!!!! Naho ubundi nihabe ibyemezo bimwe niko kuri!!!!!

  • mwiriwe basomyi!!! umutekano turawukeneye pe ariko hari ibintu police idakwiye kurengera!! mbabaze urusaku si urusaku??? expo ifite urusaku ruke ???abaturage ba kicukiro nukuvuga ko tutari abaturage nkabandi ????ko barara basakuza kugeza saa sita zijoro!kdi se expo ifite iyihe nyigisho nzima ku ba turage!! yego ndabyumva batanga imisoro! nicyo leta ikunda kurusha ibindi!!
    mbere ariko yo gukunda amafranga cyane babanze batekereze impamvu y’igiterane !mu byukuri kiriya giterane gifite intumbero yo guhagurutsa abanyafurika mu zasome ibitabo mubaze neza ibihugu byose bikomeye(byateyimbere) byo kw’isi ntakindi byashingiye namahame ya Bible kdi bakubaha namatorero kuko baziko nayo afite uruhare mwiterambere ry’igihugu. mu kekako police ifite imbaraga yo gukuraho indaya, abajura,abanyarugomo???usibye kubafunga gusa!! ntibavamo bakongera bakajya muri ibyo byaha??ariko uzi ijambo ry’Imana iyo ryageze muri abo bose abantu barahinduka bakaba abantu bafite icyerekezo bityo nigihugu kigatera imbere! tuziko police nayo itariyo!! ni satani uba ushaka kwivanga! kdi icyo tuzi cyo numurwanyi ariko si umuneshi!ntago igiterane cyapfa guhagarikwa Imana irahari nziko hari icyo iri bukore !

    • Njye ntekereza ko byaba byiza aya madini bayaciye, tukayoborwa n’umutima-nama hamwe n’amategeko twishyiriyeho; kuko aya madini ni kimwe mu bihejeje umubare munini w’abanyafurika mu bujiji n’ubukene ! Leta igerageza kwigisha no guhugura abantu bayo, ariko kuko n’ayo madini aba ataboroheye birangira wa muntu agumye ari injiji ubundi ubukene bukamwokama !!

      Iki ni igitekerezo bwite cyanjye, niba utacyemera, tanga impamvu zawe udatandukiriye cg ngo utukane !

  • Rukamba we urebe dislike ziri kuri comment yawe uramenya uko igitekerezo cyawe cyafashwe!
    Anyway muri bible haravugango(of course kubayemera) ngo bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Expo nyine ntiyahagarikwa hahagarikwa abasenga! Kuko Expo ariyo ibanezeza!!

  • Imana yaduhaye amajwi. ESE yari inaniwe kuduha Volume ingana n’iy’umuzindaro? Bajye bareka kudusakuriza Imana so Bayali n’usengeye mu mutima iramwumva

  • Ngo abasenga basigaye basakuriza abantu ariko abanyarwanda mumaze kurengwa kuko kuburyo musigaye mufata abanyamasengesho gutyo? Ese iyo police numva yakataje mugucungira abanyarwanda umutekano ko itarafungira sheikh saa cyenda za mugitondo ngo baze mumusigiti kdi we abikora buri gitondo nonese ngo igiterane kiba rimwe mu mwaka ngo cyasakurije abantu kumunsi wa mbere….usibye naho muri africa na hano iburayi ibiterane nkibyo biraba kdi ibyo byuma birakoreshwa kuko ibi bihugu byinshi byubakiye kuri God’s values. Ubwo rero kumva umukene ariwe wirukana umunyamasengesho uba wirukana gukora kw’Imana mu gihugu. Hari byinshi bihungabanya umutekano kurusha abasenga

  • Nimuhumure ntimukomeze guterana amagambo!!! Igiterane cyakomeje ndetse ahubwo police yongereye ijwi urebye ibipimo batanze!!!! Rero byari publicité gusa kuko Satani ahora yibeshya.

  • Njyewe numva mwareka abantu bagasenga kuko tugezemubihebibi,arubutegetsi,arabaturange,iyoubarebyeubona ubwonkobwatahugabanyereba nka kagame kokoiyoumwitegerejeubunaubwengebwebutarimbuyeurwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish