Digiqole ad

Goma: ‘Maji ya Rwanda’ ni imari ishyushye, ijerikani ni 1 000F

 Goma: ‘Maji ya Rwanda’ ni imari ishyushye, ijerikani ni 1 000F

Uyu avuye kuvoma hakuno i Rubavu, nagera i Goma ruguru arayabonamo agatubutse

Maji ya Rwanda, Maji ya Rwanda, Maji ya Rwanda!!! Niko muri iki gihe bamwe mu bacuruza amazi mu duce tw’amajyaruguru ya Goma baba bavuga babwira abantu ko bazanye amazi meza bashobora guhita banywa cyangwa bakoresha aho kujya kudaha mu Kivu.

Uyu avuye kuvoma hakuno i Rubavu, nagera i Goma ruguru arayabonamo agatubutse
Uyu avuye kuvoma hakuno i Rubavu, nagera i Goma ruguru arayabonamo agatubutse

Muri iyi mpeshyi, nubwo mu mujyi wa Gisenyi naho amazi ahari adahagije, hakurya i Goma mu baturanyi iki kibazo gifite indi ntera, ubu bamwe mu baturage bakora business yo gucuruza yo amazi bavanye mu Rwanda.

Abatuye mu mujyi wa Goma mu duce twegereye Rubavu bo barambuka bakavoma i Rubavu cyangwa abifite bakohereza ababavomera. Abatabishoboye bo bakoresha gusa amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Abatuye mu duce twa Himbi, Kituku, Katindo n’ahandi mu majyaruguru ya Goma nabo bakoresha cyane amazi y’i Kivu, muri rubanda rusanzwe iyo bakeneye amazi meza yo guhita banywa cyangwa bakoresha mu turimo dukeneye amazi meza ubu baragura avuye mu Rwanda atemberezwa n’abantu batandukanye.

Seraphine Bwira umucongomani w’imyaka 32, afite abana bane atuye mu gace ka Birere. Muri iki gihe atunzwe no kwambutsa amajerikani y’amazi akajya kuyacuruza mu duce tw’amajyaruguru ya Goma. Ku munsi ngo acuruza nk’amajerikani atanu.

Ijerikani imwe (20L) bayigura mu Rwanda hagati y’amafaranga 20 na 50Rwf, Bwira avuga ko hakurya aho bayakeneye iyo bayigejejeyo ihagarara 1000Fr y’AmaCongo (ni agera kuri 700Rwf). Aha ngo bayacuruza ‘en detail’ (ushaka macye macye aragura) cyangwa ku ijerikani yose.

Bwira Seraphine ati “Ubu gucuruza amazi nibyo bintuze. Nabanje gucuruza ubuconsho none abantu benshi babigiyemo biba akavuyo. Ariko amazi yo mu Rwanda nshobora gucuruza amajerikani atanu ku munsi nkabona icyo kurya cy’abana n’utuntu tw’ibanze.”

Bwira avuga ko ijerikani imwe kugira ngo ayigeze muri Congo bimuhagarara amafaranga 200 y’iwabo, bityo akunguka agera kuri 750F ku ijerikani.

Kuyatwara bifashisha amagare ameze nk’ay’abamugaye, asanzwe anatwara imyanda ikunze kugurwa i Goma ikazanwa mu Rwanda aho ikoreshwa nk’ifumbire mu buhinzi.

Asinath Mukeshimana umunyarwandakazi nawe ucuruza amazi aturutse mu Rwanda avuga ko yabonaga amagare y’abafite ubumuga yikorera amajerekani menshi bayajyana muri Congo akabyibazaho nyuma aza kumenya ko ari business yo gucuruza amazi hakurya kandi yunguka. Ubu nawe nibyo akora.

Mukeshimana avuga ko iyo bayagejeje hakurya mu duce tutegereye u Rwanda abona abakiliya cyane, ndetse ngo bo bahita banayanywa nta kibazo kuko batabasha kugura amazi yo kunywa y’inganda kandi basanzwe banywa amabi y’Ikivu.

Muri iyi minsi iyo ugeze ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC uhasanga abaturage benshi binjira i Goma bavuye kuvoma amazi mu Rwanda, bakoresha amaboko, amagare y’abamugaye na za moto zikorera. Bamwe muri bo ni abajya kuyagurisha ruguru muri quartiers za Goma.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

4 Comments

  • Icyo umutima ushaka zahabu iguranwa amazi

  • Yoooo nonese ko bafungaga imipaka disi baniga abana babanyarwanda bagiye kwishakira ubuzima none baje kuvoma amagezi nimubahe namata banywe bamenye ko umuturanyi agira akamaro kenshi

  • Pole sana Abakongoman ni abana beza ariko bafite ubuyobozi bujegajega cyane!!

  • Icyo gikorwa ni cyiza ariko natwe duturiye umupaka muto petite barriere muri Mbugangari nta mazi tukigira hashize 2 semaines rwose mutubwirire abayobozi ba WASAC badutabare kuko biteye agahinda kubona aribwo twahura ni ikibazo kiremereye gutya abana bacu baraheranganiye.mudutabare.

Comments are closed.

en_USEnglish