Muhanga: Abanyamadini basabye ko Kagame yayobora indi myaka 21
Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje itsinda ry’abadepite mu Nteko Nshingamategeko, abayobozi b’amadini, n’ibigo by’igenga bikorera mu karere ka Muhanga, bamwe muri bo basabye ivugururwa ry’ingingo y’101 kugira ngo Perezida Paul Kagame ahabwe manda eshatu z’imyaka irindwi.
Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga igamije guha abaturage umwanya ngo basobanure impamvu zatumye bandikira Inteko Nshingamategeko bayisaba ko ibafasha kuvugurura ingingo y’101 isanzwe ibuza Umukuru w’igihugu kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Hon Nyirasafari Espérance, umuyobozi w’itsinda ry’abadepite bari muri iyo nama yabwiye abitabiriye inama ko bagomba gusobanura icyo bashingiyeho bashaka ko iriya ngingo y’101 ivugururwa.
Avuga ko n’abatarabonye uburyo bwo kwandikira Inteko, uyu waba umwanya wo kugira icyo bavuga kirebana n’iriya ngingo.
Pasiteri Gasana Ernest, Umushumba mu itorero rya Restoration Church mu karere ka Muhanga yabwiye abadepite ko ibyiza Perezida Paul Kagame yakoze muri iyi myaka amaze ku buyobozi, birimo kubanisha Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avana amoko mu ndangamuntu, nta kindi akwiye usibye guhabwa manda y’imyaka 21 kugirango ibyo yasezeranyije Abanyarwanda azabisohoze nta nzitizi ahuye na zo zimubuza kwiyamamariza manda ya gatatu.
Pasteri Twagirimana Charles, umuyobozi w’itorero ry’Isezerano rishya yavuze ko ikibazo cy’amacakubiri mbere ya Jenoside kitari gishingiye mu nzego za leta gusa, ko ahubwo cyari no mu madini n’amatorero kuko ngo hari imyanya Abatutsi batashoboraga kujyamo.
Avuga ko ubu ikibazo cy’irondakoko kitakiriho ko harebwa ubushobozi buri muntu afite bumwemerera kuba yayobora urwego uru n’uru.
Yagize ati “Abo mbwira ibi ni Abanyarwanda babyumvaga bari hanze, abari mu Rwanda bo barabizi neza ko ikibazo cy’ivangura cyari cyarahawe intebe, Kagame nahabwe manda y’imyaka 7 inshuro eshatu.”
Muri ibi biganiro kandi hari abifuje ko ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga ivugururwa, Umukuru w’igihugu agahabwa manda y’imyaka irindwi yikubye inshuro eshanu, noneho uzamusimbura agahabwa manda y’imyaka itanu.
Nta gitekerezo kinyuranye n’ibi kigeze gitangairwa muri ibi biganiro.
Abayobozu mu idini ya Islam mu karere ka Muhanga bari aha nabo basabye ko Perezida Paul Kagame ahabwa manda y’imyaka irindwi gatatu.
Uretse aba bihaye Imana bo mu ba Porotestanti nta wihaye Imana wo muri Kiliziya Gatolika waje muri ibi biganiro ngo avuge icyo atekereza
Hon Nyirasafari Espérance yavuze ko bagiye guhuza ibitekerezo by’abaturage mu turere twose tugize igihugu Inteko ikazemeza ibyavuye mu baturage.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
5 Comments
Manda y’imyaka 21 ?!! Kaba ari agashya kabisa.
Imana ibababarire kuko mutazi icyo muri gukora, ni ryari muri abakozi ba Kayizari?
Ayo si amadini kuko i Gitarama ari ku gicumbi cya Kiliziya itunganye yo rero ntabwo ifatwa nk’ariya madini uvuga. yareke ariko yihakirwe kuko nabo ni abantu kandi bakeneye ibyo gushyira mu bifu byabo!!
Yewe uwapfuye yarihuse kabisa Imana ibabarire izo ngirwa amadini n abayobozi babo nabo si bo ni ukugira ngo bucye kabiri.
Turabashyigikiye natwe turi abamotari turifuza ko iriya ngingo ivugururwa Perezida wacu akongera kutuyobora, gusa azadukize abapolisi bo mu muhanda birirwa barya ruswa naho ubundi abadepite nibihutishe kamarampaka vuba.
Comments are closed.