Kuri uyu wa 30 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yatoye Pascal Nyabenda, perezida w’Ishyaka CNDD-FDD kuba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, inatora ku mwanya wa Visi Perezida Agathon Rwasa watowe n’amajwi 108/112 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Esdras Ndikumana uri i Bujumbura. Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta FNL aherutse kuba […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga; Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya yasubiye aho afungiye atagize icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha baburana bitewe no kuba umwunganira mu mategeko yamenyesheje Urukiko ko arwaye. Byari byitezwe ko uregwa agira icyo avuga ku gihano […]Irambuye
*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa *Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka *Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse […]Irambuye
Abatuye mu cyaro cy’imisozi miremire mu mirenge ya Shyira (Nyabihu) na Matyazo(Ngororero) ahagana mu masangano y’umugezi wa Rugabagaba barashimira Leta ubu iri kubaka urugomero kuri uyu mugezi ngo rubahe amashanyarazi bave mu icuraburindi n’iterambere ryabo rikihuta. Umugezi wa Rugabagaba w’amazi y’imbaraga ngo wajyaga ubangiriza imyaka mu gihe cy’itumba ndetse rimwe na rimwe ugatwara abantu ubu […]Irambuye
*BNR yasobanuye impamvu idolari ryabuze *i$ ubu ngo ryihagazeho kuko ubukungu bwa Amerika bwasubiranye *Kuva mu kwa mbere kugeza ubu irinyarwanda ryataye agaciro kuri 3,6% *Kuva mu Ukuboza 2014 iri-Euro rimaze guta agaciro kuri 10,1% *Mu karere hari amafaranga yataye agaciro kugera kuri 20% Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ibura ry’idolari ry’Amerika ndetse no […]Irambuye
Mu rubanza Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga Ibidukikije Green Party riregamo Leta y’u Rwanda gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda; kuri uyu wa 29 Nyakanga umwe mu ntumwa ziburanira Leta yavuze ko iri shyaka ritazi icyo rishaka kuko icyo bita ikirego kitari gikwiye kuzanwa mu rukiko. […]Irambuye
Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize, Nathan Mugume umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru y’ubuzima (Rwanda Health Communication Center Division, RHCC) akaba n’umuvugizi mukuru wa MINISANTE afunganye n’abandi bakozi bagera kuri bane b’iyi Minisiteri cyane bo mu kigo RBC. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bakekwakho ibyaha byo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta. Umuseke wabashije kumenya ko […]Irambuye
Umwe mu baturage bafite imishinga mu gishanga cya Rurambi uvuga ko imicungire y’icyo gishanga kinini (ha 1000 zitunganyijwe) ituma kidatanga umusaruro cyakagombye gutanga bitewe n’uko abashoramari bashoboye ngo bananizwa n’ushinzwe gukurikirana abahinzi ari na we utanga ubutaka, gusa we ahakana aya makuru. Uyu muturage witwa Mugabo Francois ni umwe mu banyamuryango ba Koperative CORIMARU ishinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya z’umwijima (Hépatite) abantu barenga 1 000 uyu munsi bakingiwe nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima. Muri rusange abantu barenga miliyoni 5 nibo bamaze gukingirwa Hépatite B mu Rwanda aba biganjemo abana, abanduye SIDA, abasirikare abapolisi n’imiryango yabo, abaganga, abajyanama […]Irambuye
*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe *Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana, *Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari, *Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne […]Irambuye