Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye
HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga. Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo […]Irambuye
Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga. Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kumurika Raporo y’ibyavuye mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; umwe mu basenateri yabwiye inteko rusange ko ishyaka PS Imberakuri ritafatwa nk’iryemeye ko ryifuza ko itegeko Nshinga rivugururwa kuko ryatangaje ko rigikomeje kugirana ibiganiro n’abarwanashyaka baryo kuri iki cyifuzo. Umutwe wa Senat ukaba […]Irambuye
-Kuva nko mu kwezi kwa 5, mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’amadolari ($) yabuze; -Mu mpera z’ukwezi gushize kwa 7 bwo byari byakabije, idolari ryavuye ku mafaranga y’u Rwanda hafi 730 rigera ku mafaranga asaga 800; -BNR yavuze ko byatewe ahanini n’ibihuha, ndetse no kuba ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro; -Ibihuha byatumye hari abari bafite Amadolari […]Irambuye
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda ruzishyurwa kuba umuyobozi ushinzwe ubutasi bwarwo yarakurikiranywe mu buryo butari bukwiye kuba nk’uko bitangazwa na KT Press. Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe kuri uyu wa mbere nyuma y’uko abacamanza basanze ibyo aregwa nta shingiro bifite. Yari amaze hafi amezi abiri abujijwe kuva mu Bwongereza ndetse Urukiko rwarasabye […]Irambuye
Imurika ry’ibyavuye mu biganiro Abadepite bagiranye n’abaturage ku busabe bwabo bwo guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko; umutwe w’Abadepite yagaragaje ko mu gihugu abaturage 10 ari bo bonyine bagaragaje ko batifuza ko ingingo y’ 101 y’itegeko Nshinga […]Irambuye
Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye
Update: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse ashima akazi k’intashyikirwa kakozwe n’itsinda ry’abanyamategeko bamuburaniye, n’inshuti z’u Rwanda. Kuri Twitter, Kagame yanditse agira ati “Amashimwe menshi ku itsinda ritacitse intege ry’abanyamategeko, inshuti n’umutima udacika intege uranga Abanyarwanda.…!!!” Kare: Amakuru aremeza ko Lt General Karenzi Karake wari ugiye kumara […]Irambuye
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho […]Irambuye