Abitegereza ibintu n’ibindi hari abababazwa cyane no kubona inka (akenshi) zipakiwe mu modoka mu buryo buteye agahinda. Zimwe zikava za Kibungo na Nyagatare umutwe uhambiriye ku modoka ziraramye, izindi zihagaze ku maguru atatu gusa, n’ubundi buryo butandukanye bubangamiye ikiremwa muntu…Ufashwe azitwaye atya ngo acibwa amafaranga ibihumbi 10 gusa. Umwe mu bashoferi wari utwaye inka mu […]Irambuye
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere y’Abadepite, Abasenateri n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yishimiye irekurwa, n’igaruka mu Rwanda rya Lt Gen.Karenzi Karake, ndetse asaba Abanyarwanda kwitegura urugamba rwo kwanga kugaragurwa no kurenganywa kuko bitagomba gukomeza. Perezida Kagame yari mu […]Irambuye
Mu kumurika imihigo ya 2014-2015 no guhiga imihigo mishya y’uturere imbere ya Perezida wa Republika, Akarere ka Huye niko kaje imbere y’utundi kageze ku mihigo ishize ku kigero cya 83%. Uturere twaje inyuma ni Karongi na Gakenke, gusa Perezida Kagame yongera guhwitura uturere tw’Iburengerazuba ndetse anibaza kuri Gatsibo yongeye kuza mu turere dutandatu twa nyuma. […]Irambuye
Mu masaha ya saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Lt.Gen.Karenzi Karake yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Ni nyuma y’uko arekuwe n’ubutabera bw’Ubwongereza ho yari amaze iminsi 50 akurikiranywe kubera impapuro z’abacamanza bo muri Espagne. Igaruka mu Rwanda rya Lt Gen Karake ryaraye ritangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga […]Irambuye
Kuwa kabiri ushize tariki 11/08/2015 abagabo batatu bo mu turere twa Rutsiro na Musanze biyambuye ubuzima bimanite mu mugozi nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda, ubu ikaba inasaba abantu guhoza ijisho kubo bikekwaho ko bashobora kwiyahura bakaburira Police kugira ngo bafashwe batariyica. I Rutsiro mu murenge wa Boneza umugabo w’imyaka 37 yiyahuye kuwa kabiri akoresheje […]Irambuye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 2015 ingo 77% mu Rwanda ziba zihagije mu biribwa. Gusa ikibazo cyo kugwingira mu bana ntikiracika nubwo nubwo cyavuye kuri 44% mu 2014 muri uyu wa 2015 kikaba kigeze kuri 38%. Kugwingira kandi ngo bishobora gutangira umwana akiri mu nda ya nyina kuko ubu imibare igaragaza mu Rwanda abana 20% bavuka […]Irambuye
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri yasuye agace gakunze kwitwa Agakinjiro gaherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Aha huzuye amazu y’amagorofa y’ubucuruzi mu gihe gito yubatswe ahanini n’amakoperative ane y’abacuruzi bahoze bakorera mu kajagari ku Muhima hafi ya Gereza ya Kigali. Paul Kagame yabashimiye kwishyirahamwe n’umusaruro biri gutanga. Perezida Kagame […]Irambuye
Kuri uyu gatantu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyasubukuye gahunda yo kwishyuza ibirarane Leta iberewemo n’abasora bato n’abaciriritse bisaga Miliyari 62, muri iyi gahunda hakaba hafunzwe Radiyo Contact FM na City Radio, ndetse n’inzu ikora imigati ikorera ahahoze hitwa Papyrus ku Kimihurura, kandi ngo iyi gahunda irakomeje. Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibibazo byo kubura amazi biterwa n’uko abaturage biyongereye cyane muri uyu mujyi kuko bikubye hafi inshuro zirindwi kuva ikigo gishinzwe gutanga amazi cyubaka ibigega muri uyu mujyi. Mu kwezi gushize nibwo abaturiye umujyi wa Gicumbi bavuze ko amazi yabuze kugera naho ijerekani igurishwa amafaranga 300. Aganira n’Umuseke, umuyobozi wungirije […]Irambuye
*Isuzuma rya muganga ryagaragaraje ko yahitanwe n’indwara y’umutima; *Abageze ku mubiri we bwa mbere bavuze ko bawusanganye igikomere mu mutwe; *Kuri uyu wa kabiri hari abatawe muri yombi mu iperereza *Arashyingurwa ku wa gatanu i Rwamagana Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) rwamenyekanye kuwa mbere; hahise […]Irambuye