Digiqole ad

Gen.Karenzi KARAKE yarekuwe ngo atahe mu Rwanda

 Gen.Karenzi KARAKE yarekuwe ngo atahe mu Rwanda

Gen.Karenzi Karake

Update: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse ashima akazi k’intashyikirwa kakozwe n’itsinda ry’abanyamategeko bamuburaniye, n’inshuti z’u Rwanda.

Kuri Twitter, Kagame yanditse agira ati “Amashimwe menshi ku itsinda ritacitse intege ry’abanyamategeko, inshuti n’umutima udacika intege uranga Abanyarwanda.…!!!”

Kare: Amakuru  aremeza ko Lt General Karenzi Karake wari ugiye kumara hafi amezi abiri afungiye mu gihugu cy’u Bwongereza yakuweho ibirego yashinjwaga, ahita arekurwa ngo agaruke mu Rwanda. Ni nyuma y’aho inkiko zo mu bwongereza zitesheje agaciro ubusabe bwo kumwohereza muri Esipanye.

Gen.Karenzi Karake
Gen.Karenzi Karake ukuriye urwego rw’iperereza mu Rwanda

Amakuru acicikana cyane kuri Twitter, aravuga ko Umucamanza wa Espagne wasohoye impapuro zagendeweho Gen. Karake atabwa muri yombi yaba yaretse kumukurikirana.

Kuri uyu wa mbere, mu rukiko rwa Westminster Magistrates i Londre abahagarariye inzego z’ ubutabera muri Esipanye bagaragaje ko Gen Karake nta cyaha yakoze cyatuma akurikiranwaho haba mu Bwongereza cyangwa muri Esipanye.

Ku Rwanda nk’igihugu n’Abanyarwanda batari bacye baharaniye ko arekurwa, iyi ni intsinzi ikomeye. Umuryango wa Afurika yunze ubumwe nayo yari yasabye ko Lt Gen.Karenzi Karake arekurwa byihuse nta mananiza.

Jenerari Karake yafashwe na polisi y’ u Bwongereza tariki ya 20 Kamena 2015 ubwo yari agiye kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusoza ubutumwa bw’akazi yari yagiriye mu Bwongereza. Yafashwe hashingiwe ku nyandiko zatanzwe mu mwaka wa 2008 n’ umucamanza wo muri Esipanye.

Izi nyandiko zavugaga ko Liyetona Jenerari Karenzi Karake, kimwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda 39 bari mu cyo uyu mucamanza yise  “umuryango w’ iterabwoba” witwa FPR watangirijwe muri Uganda mu myaka ya za 1980.

Urwego rwa Polisi mpuzamahanga rwatesheje agaciro izi nyandiko zo guta muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda nyuma yo gusobanukirwa ko izi nyandiko zari zishingiye ku mpamvu za politiki.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, ni umwe mu bagaragaje ibyishimo by’uyu mwanzuro mushya ku kirego cya Lt Gen.Karenzi Karake, aho yongeye gushimangira ko n’ubundi yari yafashwe mu buryo butari ngombwa, kandi bwakoreshejwe nabi.

Mushikiwabo

Nyuma yaje kugezwa imbere y’umucamanza mu rukiko rw’i West Minster rwaje kwemera ko yaburana adafunze, gusa bamutegeka kutarenga imbibe z’u Bwongereza, kandi agatura mu nzu ya Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza cyangwa ahandi hazwi Ambasade yamukodeshereza.

Ariko umucamanza Quentin Purdy agerekaho n’ingwate ku irekurwa ry’agateganyo rya Karake Igera ku ma Pounds (amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Bwongereza) agera kuri 1,400,000, aya asaga Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Twagerageje kuvugana na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye wari mu Bwongereza ntibyadukundira.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’ u Rwanda bavuze ko bashimira cyane “Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda by’umwihariko itsinda ry’abanyamategeko ryari riyobowe na Mme Cherie Blair ku bwitange n’ubufatanye bagaragaje muri ibi bihe.”

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Gen KK ntabwo ibyaha by’ibinyoma n’ibihimbano aregwa byahanaguwe burundu ariko yarekuwe akazakomeza kuburana ari hanze, cyane cyane ari mu gihugu cye anagikorera! Intsinzi bana b’u Rwanda…

  • Imana ishimwe kuko yumvise gusenga kwacu!

  • Byiza cyane.

  • Maze munyumvire !!!! Se tremusser avant la musique est le but humain. Mbese nk’ aba banyamakuru dusigaranye koko……ngo ni ab’ umwuga da. Nonese code zo mubwongereza ntabwo uzizi kuburyo wavugako wagerageje kuvugana na Busingye Jonhston nuko bikanga? Kandi uri no gukekako yaba ariho ari. Wowe wamugerageje ari mu bwongereza cyangwa murwanda?

  • Nibyiza cyane kandi birashimishije nagaruke ukorere urwamubyaye kandi yakoreye neza.

  • Birashimishije cyanee.

  • 2017 Tuzamutora 100% ategeke urwanda!

  • Ni byiza kandi n’insinzi y’abanyarwanda twese. Abadashakira u Rwanda ibyiza barasebye ntabwo bashobora kuduca intege. Welcome home our heros.

  • Turabimenyereye ko ukuri kubabaza

  • Bravo! Ariko urumva amafuti ya ba gashakabuhake? Ikinyoma ntigitsinda ukuri! Welcome back bro!

  • Ararembye cyane, byari ngombwa ko bamurekura akivuza.

    • lol

  • Iteka ukuri kuratsinda, kandi nkuko abanyarwanda twamaganye ifungwa rye turasaba ubuyobozi bubifitiye ububasha ko bazongera bakaduha akanya ko kwishimira irekurwa rye.

  • Bravo!

  • Byiza cyane kubanyarwanda bibi cyane kubanzi bu Rwanda

  • LT GENERAL KK
    Ariko wowe nihehe ukuri kuzahera? Ninde uyobewe ibikorwa bya abacengezi? Letat nive ku mikino bazane abacamanza bafite icyo kirego bagere kuri terre y’urwanda aho icyaha cyabereye. Bamenye uko urwanda rwari rumeze abantu bicwa na abacengezi buri munsi. mu mazu, mu mihanda ndetse no mu masoko. None yakagombye kubazwa ibyo abacengezi bakoze ?
    Jye nshinja letat kutafasha abo bacamanza k koko abantu babo barapfuye ariko abo bavuga ko babishe sibo. barabitiranya gusa mukuvugana biruta ibindi.
    Leta inyure muri iyo nzira naho abapfuye barapfuye ariko sa aba espange gusa bishwe.
    Ikibazo rero nukumenya ababishe kandi urwanda nti baruzi ibyo babwiwe nibyo bemera kuki se? Bageze ahabereye icyaha se?
    Hamwe n’imana byose bizashoboka kuko imana niyo izi ikibazo ni igisubizo.

  • Ubutabera bwubwongereza buligenga. Ubwo KK yarekuwe tugomba kubaha icyo kemezo! Yego bamwe tubabajwe nuko atageze mu rukiko ngo asobanure ibyo aregwa ariko niko bimera

  • Nizere ko nayo mafranga yacu abanyarwanda twatanze batazayaduheza .Ba gashakabuhake ku mafranga mwabipfa ! Bamurekure badusubize n,utwacu. Ubwo bazabara ngo twaramucumbikiye,yarariye twamuhaye transport none dore ayo Karenzi adusigayemo ya yandi yabaye make. Mucunge neza .!

  • Tubihorere, abadakunda u Rwanda bazavuga barambirwe twebwe twikomereze inzira yacu tumenyereye urwango n’imvugo zabo.

  • Narabivuze abanyaburayi muri iyi minsi bifitiye ibibazo bya cash (economically) barayabitse da ! ariko se, niba bari bafite ikibazo cy’amafaranga kuki batayadusabye mu kinyabupfura ahubwo bakitwaza ibirego bidashinga, ok ! ariya mafaranga natwe tugomba kuyagaruza hafunzwe abongereza barindwi umwe bazajya bamwishyura nk’ariya inshuro enye nibwo bazamenya ko Africa yigenga

  • Ibitero nkibi n’imitego yaba gashakabuhake tuzahora tubitsinda. Viva Rwanda!!!! Viva Paul Kagame.

  • ziriya sente zatanzwe nizisubizwe abazitanze rero

Comments are closed.

en_USEnglish