Digiqole ad

Nubwo ari itungo, inka ntikwiye gutwarwa nabi bene aka kageni….

 Nubwo ari itungo, inka ntikwiye gutwarwa nabi bene aka kageni….

Ikava i Kibungo cyangwa Nyagatare igataha i Kigali mu rugendo rw’amasaha inaganitse

Abitegereza ibintu n’ibindi hari abababazwa cyane no kubona inka (akenshi) zipakiwe mu modoka mu buryo buteye agahinda. Zimwe zikava za Kibungo na Nyagatare umutwe uhambiriye ku modoka ziraramye, izindi zihagaze ku maguru atatu gusa, n’ubundi buryo butandukanye bubangamiye ikiremwa muntu…Ufashwe azitwaye atya ngo acibwa amafaranga ibihumbi 10 gusa.

Inyiturano ya Muntu! Nyamara zitanga toni ibihumbi 668 z'amata buri mwaka mu Rwanda, utabaze inyama
Inyiturano ya Muntu! Nyamara zitanga toni ibihumbi 668 z’amata buri mwaka mu Rwanda

Umwe mu bashoferi wari utwaye inka mu buryo buteye agahinda, ndetse zimwe ziva amaraso kubera gukomeretsanya, yabashije kuganira n’Umuseke maze avuga ko azivanye i Kibungo azizanye kuzigurisha Nyabugogo ku ibagiro. Akavuga ko azitwara nabi kugira ngo azizane ari nyinshi mu modoka.

Ati “Ntiwaba wakodesheje imodoka ibihumbi 200 ngo upakire inka 18 kuko ntiwakunguka.”

Ubuyobozi bw’ikigo RAB buvuga ko umuntu uzafatwa atwaye inka gutya azabihanirwa by’intanga rugero.

Isidore Gafarasi ushinzwe ubuzima bw’amatungo muri RAB yabwiye Umuseke ko abacuruzi bagomba kumenya ko buri kiremwa cyose gifite uburenganzira bwo kudahohoterwa, amatungo nayo bakayatwara mu buryo bukwiye.

Gafarasi avuga ko igihano cy’amafaranga 10 000Rwf acibwa umushoferi utwaye amatungo nabi iyo afashwe na Police ari gito ku buryo bituma hari abakomeza kuzitwara gutyo.

Gafarasi yibutsa ko nta matundo agomba kuvangwa n’andi nko gufata inka ukazishyira mu modoka imwe n’ihene cyangwa n’ingurube.

Amabwiriza avuga ko nta nka igomba gushyirwamo umugozi mu gihe itwawe mu modoka bityo ko bagomba kuzireka zikagenda zinsanzuye. Nyamara ibi nibyo bigaragara kenshi kuri bene izi modoka zitwara amatungo mu buryo bugayitse.

Garafarasi avuga ko umusaruro inka zitanga ari uwo kwishimira kuko kuva muri 2006 umaze kwikuba inshuro ebyiri n’igice kuko ku mwaka u Rwanda rubona umusaruro w’amata angana na toni ibihumbi 668.

Ubundi mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 435 bavuga ko umuntu wese ufashwe ahohotera amatungo mu buryo ayatwaye agomba guhanishwa amezi abiri kugeza kuri atandatu y’igifungo n’ihazabu kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni ebyiri z’u Rwanda.

RAB irasaba abacuruzi gufata inka nk'ikindi kiremwa
RAB irasaba abacuruzi gufata inka nk’ikindi kiremwa
Zitwarwa nabi kugera ubwo zimwe zigwa agacuho zikagwa zikagenda zinagana ku zindi
Zitwarwa nabi kugera ubwo zimwe zigwa agacuho zikagwa zikagenda zinagana ku zindi
Nubwo zitataka ngo zivuze induru nk'umuntu ariko ni ibiremwa kandi birababara nkatwe
Nubwo zitataka ngo zivuze induru nk’umuntu ariko ni ibiremwa kandi birababara nkatwe
Ikava i Kibungo cyangwa Nyagatare igataha i Kigali mu rugendo rw'amasaha inaganitse
Ikava i Kibungo cyangwa Nyagatare igataha i Kigali mu rugendo rw’amasaha inaganitse

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • This is horrible

  • Birababaje amabwiriza niyubahirizwe.

  • Ibi nanjye nigeze kubibona numva umutima umvuyemo. Nakomeje mvuza amahoni ariko Fuso yanze guhagarara. Byari bibabaje pe.

  • uburyo batwara inka biteye agahinda kuburyo iyo ubibonye wibaza niba abakora ubucuruzi bw’inka bagira umutima wa kimuntu bikakuyobera icyo bazikorera ni iyica rubuzo.

  • Eh eh mbega ibintu bibabaje Nyagasani we.hanyuma ngo bakabaca 10 milles kandi uwagonze umukindo bamuca million?ubwo ari inka numukindo niki gifite akamaro?abo bantu bazitwara uko nabo bakwiye guhanishwa nabo gutwarwa gutyo bakumva uko bimera.nta soni!

  • Umva ntawe bitababaza, nagirango habeho petition yo kwamagana gutwara amatungo nabi, tuzayishyigikira.

    Koko naborozi mubaye nkabo hakurya za congo!

    twisubireho!

  • Mbega ihohoterwa Hagomba kubahiriza uburenganzira bwinyamaswa nkuko ubwabantu bwubahirizwa bakwiye kujya bahanwa

  • Kwa jina na Yesu!aba bantu ni amashitani pe!ubwo babona inka imanitse ako kageni bakumva bafite amahoro?nsheshe urumeza pe

  • inka si tungo gusa, kuko nina kimwe kiranga umuco wacu, njye kera tugitunze batarazinyaga zose, papa yangaga umuntu wakubita inka cyane, kumwe abashumba rimwe bakubita cyane inka. mwabaga mwashwana bikomeye kuko wamukubitiye inka. ubu ndabona twarabaye nkaba zairwa. birababaje

  • Twaba dusubijwe nari narashenguwe n agahinda kaziriya nka narabuze uwo ngatura imana ishimwe cyane

  • Jean, utanze igitekerezo cyiza cyane. Umuseke udufashe iyo petition ikorwe hanyuma yohererezwe Parliament bashyireho itegeko rikaze rihana abica amatungo bene kariya kageni! Amatungo nayo arababara ni uko adafite uwo atakira. Ariko twe tunywa amata ya izo nka, ntabwo dukwiye kurebera bazica urubozo! Abakunda amatungo twese duhaguruke dushyigikire iyo petition. Théodomir warakoze kuba waranditse iyi nkuru, ariko ntibihagararire aha! Abanyarwanda tugomba kujya twanga ibibi kandi tukabivuga.

    • Ikindi iyo uyitwaye nabi igenda yirwanaho noneho imitsi ikiyegeranya wayibaga inyama zigakomera. Ikindi ni ukujya zibagirwa aho ziri hakazanwa inyama.

Comments are closed.

en_USEnglish