Rwanda: Abana 20% bavuka baragwingiye, bafite munsi ya 2,5Kg
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 2015 ingo 77% mu Rwanda ziba zihagije mu biribwa. Gusa ikibazo cyo kugwingira mu bana ntikiracika nubwo nubwo cyavuye kuri 44% mu 2014 muri uyu wa 2015 kikaba kigeze kuri 38%. Kugwingira kandi ngo bishobora gutangira umwana akiri mu nda ya nyina kuko ubu imibare igaragaza mu Rwanda abana 20% bavuka bafite munsi ya 2,5Kg. baba baragwingiye bakibatwite.
Kuba mu Rwanda hakiri ibibazo by’imirire mibi mu bana kandi ingo nyinshi zihagije mu biribwa ngo biterwa ahanini no kutamenya gutegura indyo yuzuye bafite no kubirya nabi.
Iki kibazo ngo kiri cyane cyane mu byaro kurusha mu mijyi, nyamara aha mu byaro niho hava ibiribwa byinshi bitunga abanyamujyi.
Alexis Mucumbitsi umukozi wa minisiteri y’ubuzima ushinzwe imirire ashimangira ko ikibazo ari ukutamenya gutegura amafunguro ahari.
Ibibazo biterwa n’imirire mibi cyane cyane bigaragara ku bana harimo kugwingira, kubura amaraso (no ku bagore).
Ubushakashatsi bwakozwe na bwa CFSVA(Comprehensive Food Security Vulnerable Assessment) bwagaragaje ko mu bana bari hagati y’amezi 6-59 abahungu 37,5% n’abakobwa 35,8% babafite iki kibazo cyo kubura amaraso.
Naho abagore kuva ku myaka 15-49 mu mujyi 16,3% no mu cyaro 19,9% baba bafite ikibazo cyo kubura amaraso (anemia).
Alexis Mucumbitsi kandi akaba yavuze ko kugwingira ku bana ari ikibazo gikomeye cyane ku bana kuko ngo kiba kigoye kugikosora iyo cyarenze urugero.
Ati:“Kugwingira ni ikintu kibi kuko kugwingira byo iyo birengeje imyaka ibiri utarabikosora ubwo biba birangiye.Umwana akurana ikibazo.”
Mucumbitsi avuga ko hari n’abana bagwingira bataravuka kubera uko banyina bifahe bagitwite. Mu gihe umubyeyi atwite ngo aba akwiye gufata indyo yuzuye kuko igera ku mwana atwite.
Ati “Ubu imibare dufite igaragaza ko abana 20% bavuka bafite hasi ya 2,5kg, ni ibiro bidahagije. Ni ukuvugwa ko abo bana baba baratangiye kugwingira bakiri munda.”
Mu kurinda umwana kugwingira ngo agomba gutungwa n’amashereka kugeza ku mezi atandatu kandi umubyeyi akamwonsa neza. Umwana agahabwa imfashabere ku gihe,kandi akabona indyo yuzuye ni ukuvuga ifite ibirinda indwara,ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga ndetse akagira n’isuku.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Muraho neza? nitwa Dr Kanyeshyamba Innocent, ntuye muri England. Ndi nutritionist/dietician nkaba nkora mu bitaro bya MANCHESTER hano mu Bwongereza.
KU KIBAZO CYO KUGWINGIRA kw’abana nabonye uwanditse iyi nkuru yashyizemo amarangamutima gusa. Ariko kuki tutavugisha ukuli? ngo impamvu abana bagwingiye ngo biterwa nuko ababyeyi batamenya gutegura neza indyo harya? Ibi ni ukubeshya cyane rwose. ikibazo ni ubukene bifitiye bwo kubona ibyo barya. None se wategura ibyo udafite? Nongere mbisubiremo kugwingira biterwa n’umukeno(POVERTY).Arega mu Rwanda ubukene bumeze nabi!!!!Usanga ababyeyi barya indyo ituzuye kubera kubura amafr yo kugura ibyo byokurya. KWIRENGANIZA IKI KIBAZO ni ukubeshya. Ubundi umuntu yakagombye kubona nibura Kcal 2400 ku munsi.Umubeyi utwite yakagomye nibura kugeza ku Kcal 2700. Nyamara hari abarya rimwe nabwo aruko baciye inshuro. Kuburyo barya Kcal 600 ku munsi gusa. Harya abo bategura indyo batagira?
SOLUTION:
1/Tubwire amahanga ko dufite CRISIS in nutrition MAZE BADUFASHE bazane za ONG zize zifashe abo bantu aho kwirarira ngo twarakize kandi tugwije abana bagwingira kubera kubura icyo barya.Mbese mbere ya 1994,iki kibazo kitabaga mu RWANDA?
2/Twigishe nutrition guhera muri PRIMAIRE
3/Tureke abaturage bahinge ibyo bashaka
4/Dushakire abaturage imirimo
5/NUTRITION SUPPLEMENTATION KU BAKENE BOSE irakenewe
Murakoze
DR KANYESHYAMBA INNOCENT
.Jye ndagirango mvugane gato na Dr. Kanyeshyamba, jye sindi Docteur nkawe ariko ndi umunyarwanda kandi urutuyemo, ukurikirana amakuru y’abanyarwanda buri munsi, icyo gitekerezo cyawe wanditse nta kandi kamaro usibye gusenya u Rwanda nk’.izindi mburamukoro zose mubana aho, nta kindi kikuzuyemo usibye kuvuga aho ukomoka nabi,… mu Rwanda nta bukene buhari,nari kugushima iyo udashyiramo iyo ngingo yo kuvuga ubusa ngo mbere ya 1994 icyo kibazo kitabaga mu Rwanda,….impamvu utabibonaga nuko wari warashyizwe imbere,…utamanuka ngo urebe abandi ko bahura nacyo,….kimwe nemeranya nawe nuko nutrition igomba kwigishwa guhera muri primaire,…naho ibyo kujora politike ya Leta ngo bareke abantu bahinge ibyo bashaka byo ubyibagirwe,…twe tuzi ibidukwiriye,..garukira aho, wigishe abiyo twe utureke,…asyeee
Dr kanyeshyamba ndakugaye pe, ntanisoni erega uravuga ngo duhamagaze za ONG zidufashe kurya wameyereye gufashwa! humura ntabyo dukoze u Rwanda rwacu turishoboye ntago dutunzwe no gutega amaboko ngo badutamike.
Comments are closed.