Kagame yasuye agakinjiro ka Gisozi, ashimira abishyize hamwe
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri yasuye agace gakunze kwitwa Agakinjiro gaherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Aha huzuye amazu y’amagorofa y’ubucuruzi mu gihe gito yubatswe ahanini n’amakoperative ane y’abacuruzi bahoze bakorera mu kajagari ku Muhima hafi ya Gereza ya Kigali. Paul Kagame yabashimiye kwishyirahamwe n’umusaruro biri gutanga.
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’amakoperative ari ibintu ahora aganira ko ariyo nzira nziza yo kubaka kuko iyo abantu bafatanya ibyo bageraho bigaragarira buri wese.
Ati “Ibyo abantu bafatanyije bakora byanze bikunze bisumba ibyo umuntu ku giti cye akora. Ibi aba bakoze bibere buri wese urugero ko byose bishoboka.”
Perezida Kagame avuga ko ibyo aba bacuruzi b’ingeri zitandukanye (abato, abaciriritse n’abanini) bakoze ku Gisozi bigaragaza ko imyumvire yo kwishyira hamwe imaze kwinjira muri benshi igisigaye ari ukunoza ibyo bakora n’imikoranire.
Aka gace kateye imbere vuba kubera inyubako z’ubucuruzi zigezweho z’amakoperative ane ndetse n’umuhanda wa kaburimbo wahise wubakwa.
Izo ni Koperative DUHAHIRANE igizwe n’abari abacuruzi bato 321 yujuje igorofa ya miliyari ebyiri irimo imyanya 321 yakorerwamo ubucuruzi, ndetse ubu ikorerwamo kugera kuri 95%.
Indi ni Koperative ADARWA y’abanyamuryango 157 yubatse igorofa ya ‘niveaux’ eshatu ifite agaciro ka miliyari 1,8 ubu nayo ibyumba byayo 147 bifite ababikoreramo ku kigero cya 70%.
Indi ni iyitwa COPCOM yujuje inzu nini aha ifite agaciro ka miliyari 3,5 n’ibyumba 423 byo gukoreramo. Hamwe na SOPROGI y’abacuruzi 13 yujuje igorofa y’amazu ane y’agaciro ka miliyari 6.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa aba bacuruzi ko ntawukwiye gukwepa imisoro ndetse bakwiye kwihutira kumenyekanisha imisoro ndetse ngo n’uwagira ikibazo akamenya ko kiganirwaho kigashakirwa umuti ariko cyamenyekanishijwe.
Ati “Mu bucuruzi ikintu kitwa igihe kirahenda cyane. Kijyana n’intambwe umuntu agendaho. Abantu bajya batunenga ngo turihuta cyane, cyangwa turashaka kwihuta cyane, ibyo muzabyemere bajye batubinengera kuko birimo ibisubizo.”
Avuga ko kwihuta bituma umuntu adatakaza igihe, ikibi ngo ni ukwihuta wangiza cyangwa usiga inyuma abo ugomba kujyana nabo.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
10 Comments
mbakundira amafoto mugira meza gusa, mukomereze aho.
erega amafoto aravuga iyo ari meza
Meza bamaze kwirukana amamotari abanyonzi nakakaraningufu, mayibobo nabandi bose bashobora kugaragara nabi kwifoto bose bagakumirwa mu mujyi basanze babamo amasaha 24/24.
Na ninyoni itamba!!?
Yahatamba ite se HE yahasuye?
Abishyizehwe ntakibananira! nibyigaciro guhuza imbaraga bakishakamo ibisubizo byubaka igihugu niterambere ryacyo.
kep it up we are proud of you guys
Mana we ni heza
Yohhh
Mbega byiza biri iwacu
Rwanda nziza!!!
Seriously Nkunda amafoto mutwereka aba yafotowe na Camera iri Proffesional nkakunda na Comments mugenda mwongeraho.Ntimuzacogore turabishima pe.Naho kubijaynye na HE wacu Imana ikomeze imwongerere Imbaraga n ubwenge ibi tugezeho n imbaraga ze n ubwitange muri bynshi adahwema kugaragariza abanyarwanda.
izi nzu zigezweho z’ubucuruzi zirerekana ko ubucuruzi mu Rwanda bwakataje kandi ibi byose bitwe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame
Mureke byo dukataze mw’iterambere kuko ibigerwahp byose n’impanuro n’ubuhanga bya H.E
Comments are closed.