Hari amakuru yemeza ko umuhanda uva kuri ‘feux rouge’ z’imbere y’inyubako ya Centenary House ugaca hagati ya Banki ya Kigali n’inyubako nshya ikoreramo Umujyi wa Kigali kugera kuri ‘feux rouge’ zo kuri Ecole Belge utazongera kunyuramo n’imodoka ahubwo ugiye kuba uw’abanyamaguru gusa. Umujyi wa Kigali uvuga ko aya makuru ariyo ariko utarayatangaho ibirenze ibyo. Ibi […]Irambuye
Kakiru – Kuri uyu wa kabiri mu rugo rwa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niho abandi bakorerabushake mu by’ubuzima n’uburezi b’abanyamerika barahiriye gukora neza imirimo yabazanye mu Rwanda. Ni abagera kuri 27 bazajya mu byaro ahatandukanye mu Rwanda boherejwe n’umushinga wa ‘Peace Corps’. Aba bakorerabushake bamaze iminsi bakorera mu Rwanda basabwe na Ambasaderi wa USA […]Irambuye
Kigali – Abaturage batuye mu duce twa Nyanza, Murambi, Karembure n’ahandi hagana ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bavuga ko urebye nta modoka zikigera ahubatswe gare ya Kicukiro kuko kompanyi (Royal Express) ibatwara isigaye igarukira Kicukiro Centre nubwo bwose yatsindiye isoko ryo kugera n’i Nyanza ruguru. Iyi Kompanyi yo ivuga urugendo rugana i […]Irambuye
Kacyiru -Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atangiza imyitozo y’abapolisi yiswe ‘Africa Unite Command Post’, abayirimo baturutse mu bihugu 30 bya Africa, yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa mu magambo, avuga ko ihohoterwa aho riva rikagera ridakwiriye gushyigikirwa. Iyi myitozo yaturutse ku bukangurambaga bw’Umunyamabanga Mukuru wa […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikigo gishizwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda WASAC kuri uyu wa 17 Kamena 2015 bwagiranye ibiganiro n’abakozi bacyo ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’ubushake bagaragaje mu kazi kabo, ariko banasobanurirwa ko muribo hari abakozi basaga 250 bazasezererwa ku mirimo bitewe n’ivugurura ryabaye muri iki kigo. Hari hashize umwaka hari abakozi ba […]Irambuye
Mu by’ukuri imihate ishyirwaho ngo abantu bagabanye kwangiza ibidukikije ifite akamaro kandi ikwiye gushimwa. Prof Wangari Muta Maathai(1940-2011)yabiherewe igihembo cya Nobel cy’amahoro kubera guharanira ko haterwa amashyamba yo gukurura imvura, gufata ubutaka, gutanga imbaho, ifumbire n’ibindi mu gihugu cye cya Kenya. Uretse n’uyu mwarimu wa Kaminuza wigishaga ibinyabuzima , za Leta zitandukanye zikora iyo bwabaga […]Irambuye
*Akiva mu buruya yize kudodesha imashini, yarabimenye ubu aritunze *Mu bumenyi afite yongeyeho no gufotora amashusho *Afite abana batatu biga, uwiga muyisumbuye niwe ubwe umurihira, *Ashima Imana ko yagarutse ku muco nyarwanda utandukanye n’uburaya. i Tumba hafi ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ni hamwe mu gace kakunze kubamo abagore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo ngo […]Irambuye
Abafatira ubwisungane ku kigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze batangaza ko kugira ngo umuntu abone ubwisungane mu kwivuza bisaba kurara ku kigo nderabuzima. Kubera iyi mpamvu barasaba ubuyoboziko ko bwakwigira hamwe uburyo Mutuelle yajya itangirwa mu midugudu. Abaturage bagaragaza ko hakenewe uburyo bwo kuborohereza kubona ubwisungane mu kwivuza nyuma yo kwishyura bagasaba ko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iri kumwe n’itsinda rivuye muri Singapore baje gushora mu kongera umusaruro w’ubuki mu Rwanda, baganiriye n’aborozi b’inzuki b’ahatandukanye mu Rwanda bababwira ko kwita ku bwiza n’ubuziranenge bw’ubuki bw’u Rwanda aribyo byatuma babona isoko no ku rwego mpuzamahanga, bakirinda kubuvangamo ibindi bintu nk’isukari. Byari mu gikorwa […]Irambuye
Nyuma yo kumara hafi amezi umunani abahanzi bakunzwe ku Rwanda kurusha abandi bahatanira kuzasigaramo umwe uzatwara igihembo gihabwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda buri mwaka cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu , kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15, Kanama 2015, abafana bamenye uwo ariwe uwo akaba ari Butera Jeanne […]Irambuye