Digiqole ad

Lt Gen.Karenzi Karake yageze i Kigali

 Lt Gen.Karenzi Karake yageze i Kigali

Mu masaha ya saa mbiri  z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Lt.Gen.Karenzi Karake yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Ni nyuma y’uko arekuwe n’ubutabera bw’Ubwongereza ho yari amaze iminsi 50 akurikiranywe kubera impapuro z’abacamanza bo muri Espagne.

Lt Gen Karenzi Emmanuel Karake ageze ku kibuga cy'indege
Lt Gen Karenzi Emmanuel Karake umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Rwanda ageze ku kibuga cy’indege

Igaruka mu Rwanda rya Lt Gen Karake ryaraye ritangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ko Gen.Karake yafashe indege agaruka mu Rwanda.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Bisingye waje aherekeje Gen Karake yavuze ko kurekurwa kwe ari ikimenyetso cy’uko ibyo yashinjwaga nta shingiro bifite.

Min Busingye yavuze ko ibyo u Rwanda rwatanze byose kubera ifatwa rya Lt Gen Karake ndetse n’ingwate ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe ngo akurikiranwe adafunze byose bizasubizwa u Rwanda kuko ubutabera bwasanze nta mpamvu ifatika yo gukurikirana uyu musirikare mukuru.

Lt Gen Karake yagaragaye yishimye aseka imbere y’abantu batari benshi baje kumwakira biganjemo abo mu muryango we.

Umunyamakuru wacu uri ku kibuga cy’indege aremeza ko Lt Gen.Karake yashoboraga kwakirwa n’abantu benshi ariko ngo kubera amasaha y’urugendo Abanyarwanda batamenye mbere ntibyabashobokeye.

Gen.Karake ukuriye urwego rw’iperereza yatawe muri yombi ari kuwa gatandatu tariki 20 Kamena, ku kibuga cy’indege cy’i London mu Bwongereza, ubwo yari agiye kurira indenge ngo agaruke mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’akazi yari asoje.

Gufatwa kwe ubuyobozi bw’u Rwanda bwabyise agasuzuguro kuko yatawe muri yombi yagiye mukazi nk’umukozi wa Leta y’igihugu cyigenga, ndetse bukavuga ko habayemo gukoresha nabi ubutabera.

 

Urubanza twari dufite mu Bwongereza ntirugihari- Busingye

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru; nyuma yokwakira Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake wari umaze iminsi 50 yarafashwe n’inzego z’Ubutabera bwo mu bwongereza; Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko uru rubanza rutagihari kuko umucamanza warukurikiranagayatangaje ko ibimenyetso byari bifitwe n’uru rukiko bitarwemerera gukurikirananiba uyu musirikare yakoherezwa cyangwa ntiyoherezwe mu gihugu cya Espagne.

Kuwa 10 Kanama ni bwo inkuru yatashye i Rwanda ko Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe n’Ubutebera bw’u Bwongereza. Min Busingye yavuze ko kuri iyi tariki ari bwo Umucamanza yafashe iki cyemezo ndetse ategeka urubanza rwari rutegenyije kuwa 30 Nzeri (Gusuzuma niba Karenzi Karake yari kuzoherezwa muri Espagne) cyahita gikurwaho.

Lt Gen Karake usanzwe akuriye urwego rw’ubutasi mu Rwanda yafatiwe mu Bwongereza hagendewe ku mpapuro zihagarika abasirikare bakuru 40 mu ngabo z’u Rwanda zatanzwe n’Umucamanza wo muri Espagne nyuma zikaza guteshwa agaciro.

Johnston Busingye yavuze ko izi mpapuro z’uyu mucamanza ziherutse guteshwa agaciro n’Urukiko rukuru rwo muri Espagne ndetse ko uru rukiko rwatangaje ko abantu 11 muri 40 bari barashyiriweho guharikwa nazo batari bakwiye kuba bagaragara kuri izi mpapuro kuko zigaragaza iperereza ridahagije ndetse zikaba zinyuranyije n’amategeko ya Espagne ya none.

Ati “…ndetse bahise batangaza ko abantu 11 muri kiriya kirego batari bakwiye no kuba baregwa na busa, n’abandi 29 bavuga ko izo mpapuro zisaba kubafata zikwiye kuba zihagaritswe, mu gihe nta yandi makuru cyangwa ipereza rindi rikozwe zikaba zavaho burundu.”

Busingye yavuze ko n’ubwo iki cyemezo cyajuririwe mu rukiko rw’ikirenga rwa Espagne ariko ko inzira yo gutesha agaciro izi mpapuro irimo kugenda neza kuko inzego z’ubutabera ku bihugu byombi (Rwanda na Espagne) ziri kubikoranaho.

Minisitiri yavuze kandi ko niba koko u Rwanda ari igihugu kigenga; gifite ubuyobozi n’Ubutabera bukorera mu mucyo bityo ko icyaha cyangwa igikekwa kuba cyo (nk’ibyo Ubwongereza buvuga ko aba bantu 40 bakoze) byaba byarakorewe mu Rwanda bikwiye kuhakuririkanirwa.

Ku birebana n’imibanire y’ibihugu byombi (Rwanda na Espagne); minisitiri yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko ko nta gitotsi gikwiye kuwuzamo kandi ko n’iyo cyazamo cyakemurwa mu nzira nziza.

Ati “…kuba yarafashwe n’iki gihugu yari amaze kugendamo inshuro zirenze ebyiri, ubwabyo ni ikimeyenyetso ko gufatwa kwe binyuranyije n’amategeko, ariko ndiyumvisha ko inzego za dipolomasi n’izishinzwe ububanyi n’amahanga zizakomeza guharanira ko umubano wacu ukomeza kugenda neza.”

Yakiriwe n'abiganjemo abo mu muryango we n'inshuti
Yakiriwe n’abiganjemo abo mu muryango we n’inshuti
Gufatwa kwe Leta y'u Rwanda na bamwe mu banyarwanda babyise agasuzuguro
Gufatwa kwe Leta y’u Rwanda na bamwe mu banyarwanda babyise agasuzuguro

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

45 Comments

  • imana ishimwe ubwo agarutse mu gihugu cye, ikinyoma gikubitiwe ahareba inzega

    • Ariko muvandimwe genza gahoro kuko tagizwe umwere.Ese ubu abazongera kunyura London bajya Turkiya nibangahe?

  • Gusa nawe abonye ko byose bishoboka ighe kitazwi nubundi ntaho azacikira murakoze

    • wowe uzacikira he????
      guma ubundabunde ahongaho

  • @kaka, iturize mama, ibyo yabonye birahagije biriya ni toto. Iminsi umutega ntizamufata dore ko aricyo mwifuza abenshi, barababeshye!!

  • intsinzi bana burwanda karibuni saana afande wetu KK

  • Kaka niba ntacyo kuvuga ufite jya wifata aho kwerekana amarangamutima yawe. Niba utishimye birakureba, ariko abanyarwanda benshi barishimye kubona umuvandimwe wacu wari ufungiwe amaherere yarekuwe. Niba hari icyo umushinja uzajye mu rukiko i Kigali.

  • Imana ariko ntaho muzayicikira.

    • Ni ko igutumye se? Imana si umuntu ngo yibwire nk’ uko wibwira. Nta marangamutima nta n’ urwango igira. Menya ibyawe n’ Imana naho iby’ abandi n’ Imana ntiwabimenya.

    • Ubwo se izina ryawe ntiriguha uko uteye??!

    • Mbwa koko urimbwa nako Ingunzu!! Imana se uwo itazahana ninde??? Wowe wenyine niwe itazahana?? Ikimwaro gusa!! Urwanda ruzahora rubatisnda iteka ryose!! Ukuri ntikujya gutsinrwa! Mbega mukabyina mukaboroga? Imana yatabaye urda 1994 ntaho yagiye iracyahari!!

  • Kaka,pole sana!
    Mwari mwishimye ngo mwatsinze igitego cy’umutwe none Umusifuzi yagaragaje ko kitinjiye ahubwo umupira wikubise kuri poteau ugaruka mu kibuga!
    Nimwihangane namwe iminsi ntiboroheye!
    Reka dukomeze twinywera inzoga z’intsinzi namwe mukomeze kwiyahuza inzoga z’umujinya n’agahinda!

    • Ariko se barinda batugirira umujinya twakoziki? Ngw’imana ariko yee ubwo bemera imana aho bamaze abantu babicira ubusa babita inyenzi ubwo arabahagaritse abicaga arinabicaga abi Imana izabaza nibande? None se arabishe n’abiciwe abakagize umjinya nibande Imana nayo yaratwihishe iyibahafi ibibazo yarikuzabazwa sinzi ko yarikuzabona ibisobanuro ariko njye mona amaherezo yarikuzarakara igakoresha imbaraga kubayisebya bayitakambira kandi bakoze amakosa, wowe umwicanyi ati Mana mfasha mwivuganeumujura nukwo,umurozi nukwo ahaaaa!

      Welcome back sir, twarenganyijwe kenshi twaranzwe kenshi tuzira amaherere munyungu zabamwe ariko burya ukuri kuratsinda, nubwo hahaguruka Super power idafite ukuri ntaho byabageza Rwanda izahora itsinda abatayifuriza amahoro kuko ntakibi twigeze dukorera Imana, ahubwo tuzira abifitiye inyungu zabo tutazi. Aribo abo bazungu bafashije abicanyi kumara bene wabo batsindwa bakagira ikimwaro cyogutsindwa nabo batateganyaga,kandinanubu ntibarashirwa reba uko barimo gucengera hakurya hariya muburundi amagambo bandika ngo SADEC irajeturajyahe,abantu sukuvaha hasi bakandika abarundi nabo babandi bashyigikiye ubwicanyi mu gihugu cyacu ngo bazatwereka ibyo byose bigaragaza ko gahunda ya ba jensideri nababashigikiye baracyagerageza ariko bose bazatsindwa kumanywa yihangu bose babireba barashaka kugirango dukomeze tubatsinde arinako twihesha agaciro ntimukabyange nubwo habamo ibitambo ariko kwisi niko bimeze bigomba kubaho (Ibitambo) erega burya na babasilikare bagwa kurugamba sukwo aribanyakwigendera oya nibitambo <>.

      Rero ntawukunda intambara ariko iyo bayigushoyemo urayirwana kuko ntiwatega umutwe ngo bakwice abo bene wacu rero nabonye bishimira SADEC nukwo ntacyo bazi nayo niba bazi ubwenge sinziko haruwakwishora muntambara n’uRwanda yaba atagira ubwenge cg nkuko bakunda kurutwerera ibyo rutakoze bakavuga ngo batsinze M23 barikumwe nu Rwanda ubwo uwabyibeshyaho ko ariko byagenze yaba atagira ubwenge kandi amateka ntiyatinda kwisubiramo <> U Rwanda twashize ubwoba ntakizadukanga kandiburya abahiga iyaba aribo bageraga kuri terrain ntabwo bavuga vita ni vita ijoro ribara uwariraye nahoabandi tuba turyoshya gusa ntihazagire uwifuza intambara sinziza nubwo waba ushyigikiwe na America, erega nabo barakubitwa Somalia ntimubizi se ibyabaye nahandi za Iraq etc, mureke amafuti yogushyigikira udafite nicyo akumariye ngo duhoreturyana Amateka rekka atubere umwalimu mwiza

      Narangiza mvuga nti : ISI NTISAKAYE BURYA NAWE WANYAGIRWA. Twubahane, dukundane, twiteze imbere muminsi Imana yadutije kubaho kwacu hano kwisi kuko icyuricyo niyo yakikugize ntakiguzi utanze ndetse ntanama ikugishije, ICYO UDASHAKA KO BAGUKORERA NTUKAGIKORERE MUGENZI WAWE. Murakoze!!!!

  • Mbega izina rigoye weee! ISI N’ ABANTU!!!! Sawa, nshimye ko wamaganye Kaka ndetse umugerekaho n’ abandi ngo bafite ibyo baba bashaka. Gusa impamvu benshi baba bafite ibyo baba bashaka nuko baba bafite byinshi baba barabonye kandi bazi. Ikindi kandi twese twemera Imana inshobora byose kandi izacira umuntu wese urubanza rw’ ibibi yakoze. Aha rero harimo ipfundo ry’ ibyo Kaka ari kuvuga ko ariyo maherezo kandi nawe uti ni imitego bamutega….oya, ahubwo nikakebo kagomba kujya iwamugarura. Ndetse uwicishije inkota akazicishwa indi. Ndabeshye nshuti yanjye ……harya rya zina ni irihe di?…….ISI N” ABANTU?

  • Ariko nkawe uvuga Ngo ubutaha ntaho azacikira,wowe wamufashe ko akiri irujande!!? Uziko wagitango umuhiga siwe uguhiga!!

  • Kurekurwa suko yatsinze ibirego yaregwaga!! So niba koko yaramennnye amaraso bizamugaruka anytime!! Remember amaraso yose arasa umutwa umututsi umuhutu! Kandi Bose baremwe Ni Imana!! Ubwo rero tubihalile Imana

  • Uwo Bita Kaka na Mbwa, uwo mugabo mwifuriza ibyo yarokoye urwanda rwari rwarohamye mumuvu wamaraso mwamenaga. Kubera yaziraga ubusa baramurekuye.
    Mwe byababaje reka mbarangire icyo mukora. Mufate imigozi imwe ihambira ihene, muyihanike mugiti, muyihambire mumajosi yanyu musimbuke. Imana irahita ibakira mubayo.

  • Arekuwe kubera cash. Ubu tabernacle bw’Imana nta bail out buzakira. Nimwishime munywe iza yose muzaziruka one day.

    • Ko wazirukiye i Goma muri 94 simbona ukibasha kwandika!!!???

  • Yemwe Interahamwe nizisa nazo barantangaza harya buriya ntibaranyurwa nibyo bakoze? nanubu baracyakubita agatoki ku kandi nkaho ntacyo bakoze? kuburyo bifuzako abantu bose bajya mu gatebo kamwe nabo? yemwe nimwihane, mwicuze, mugabanye umujinya kuko ntaho muzahungira ibyo mwakoze.

  • Kaka,Mbwa,Reitkjens,Matata n’izindi mbwa zose mufate akagozi ntakindi nababwira.Mwishimira ko intwari yacu ifatwa izira ngo abanya espagne bapfiriye cong koko11

    • @jimmy, Reka gutukana nibyo bizagutura uwo mutwaro wikoreye ukuvuna.

  • ariko ko numva kwicwa kw’abatutsi mwabigize akantu gato!!! noneho mudashyizeho uburyo bapfuyemo! hanyuma abahagaritse genocide mukaba mubibasiye nubwo harimo abo bishe mwibuke ko interahamwe zari zifite intwalo ubwo rero inkotanyi zagombaga kwirwanaho. ariko mwagiye mushima koko ko hatabaye ho kwihorera!

    • Wowe uvugako hatabayeho kwihorera nuko ababishoboye bakijijwe n’amaguru bakabacikira centrafrica,Kongo Brazaville,Zambia mozambike nahandi.Ibyo kutihorera rero wowe sinzi ahubivana kuko na nyirubwite yivugira ko habuze igihe, habuze umwanya ngo umuntu abamariremo umujinya.

  • Ce n’est que le début, tôt ou tard….!
    Amaraso arahama kandi Imana Ihora Ihoze.

    • Na we urabizi ko amaraso asama??? il me semblerait que non!!! le début de quoi? Ikimwaro cyabamaze none muravuga amangambure!!

    • It’s matter of time

  • Ariko nubu koko ntimurava ku izima? Murifuriza igihugu ibibi, muratega abantu iminsi, niba mutishimye mwiyahure niyo nama yoroshye! Muzitotomba, muzipfura imisatsi, amaso atukure, ni hahandi hanyu turakomeza inzira igana imbere kuko iki gihugu kiyobowe n’abagabo.

  • Jonocid yakorewe abatutsi,irijambo nabonye riterenya abanyarwanda,kuko duhereye hano ikigali,karimu wumukanishi tarinyota,yari umuhutu,yishwe ntinterahamwe kuko yari yarahishe abdalah numuryangowe,2 hasani munsi yasitade yishwe azira guhisha batister numuryangowe;radisirasi warukumberi yishwe azira guhisha piter,3 surutani warutuye warutuye kumugina yishwe azira guhisha mwarim issa,4 mugabo ramathane winyarusange muri byumba yishwe azira guhisha rubebe numugore,rajabu wokugisenki yishwe azira gushisha fisi,adropfe wo kukitabi yishwe azira guhisha serestin.nabandi benshi cyaneee babahutu nzi bagiye bahisha abatutsi Bakahigwamo.nabo ubwoko bwabo bwarahinduwe cg bwarahindutse kugirango nabo babe abatutsi?

    • Ubwo se uvuze iki? Uri Bakame koko

  • Arabishimiye kuba uyu mugabo yarekuwe ari nabatabyishimiye,mwese mufata kuruhande muherereyeho,ariko ukuri n,uko iyo umuntu afite ibibi yakoze igihe cye kiba gihari ntanuwagihindura,ariko niba warakoze neza ntarubanza uzigera uhura narwo ahubwo ibyiza wakoze uzabisanga imbere,ibyo n,ihame.

    • UVUZE UBUSA NAWE AHO UHEREREYE HARUMVIKANA…….NUKO UFITE IKIMWAROUGASHAKA KWICOVERING

  • ariko se mwebwe ba nkundurwanda na ba rwanda, icyo mushaka niki? iyo uvuga ngo arasa wagira ngo nawe azane agafuni n’impiri nkizo mwakoreshaga .
    sha murarye muri menge kuko ejo cyangwa ejobundi mwatabwa muri yombi, maze mukajya aho avuye, naho uvuga ngo ni cash, ibyo ni ibyawe nabawe, umunsi rwakugezeho nawe uzayatange

    • Nshuti bavandimwe,

      Byose murimo kuvuga muriteranyiriza ubusa guterana amagambo adakwiye ntabwo byubaka iguhugu cyangwa ubwanyu. Mwubahane nero

  • Ariko Banyarwanda umusazi asaze nawe ugasara ntimuba muhwanye? iki gihugu kiyobowe n’ibikorwa ntikiyobowe n’amagambo! kd amagambo menshi ntabura ibicumuro mwakwifashe!!!

  • ahaaaa, cold war,izonterahamwe askyiwe, twarakuze muzibeshye ,nabashyira mu ijigo njyewe ubwange ngacira inyeri, mwirirwa mubundabunda ngo muzadutsinda, mwaje shahu iwanyu mumahoro, ahandi ho ko mutanavumvura. congz afande, tureke abaginga bakomeze bahebebe.

  • Imana ishimwe cyane

  • guterana amagambo ntacyo bivuze kuko Imana yonyine niyo izi ukuri ni nayo izacira buri wese urubanza rw’ibyo yakoze naho abantu twebwe tugira amarangamutima so tureke guterana amagambo.

  • Imana ishimwe,ukuri ntikujya gutsindwa ariko bya biceri c turabisubizwa nibiza

  • Umwanza agucira akobo Imana igucira akanzu, nta narimwe ikibi kizatsinda, ni mukomeze mubundabunde n’ubugambo butampaye agaciro. Ikimwaro niko gikora. Jye simbagira inama yo kwiyahura ahubwo mwihane, mwabuze isi mutazabura n’ijuru.

  • Congratulations ku banyarwanda bose, cyane cyane abategetsi bacu n’abanyamategegeko bacu bitwaye neza n’ubwenge bwinshi mu kunesha abagome bari hanza aha.
    Aba mbona hano bafite imijinya, ntabwo bagombye kubatangaza. Aba bantu barimbuye u Rwanda aliko rurazuka kubera ubutwari bw’abanyarwanda
    bamwe barubohoye none bahaye igihugu umurongo. Ubwo rero ntimugate umwanya wanyu kuri izi nkozi z’icyibi. They are not healthy,memtaly therefore ntacyo tubatezaho. Nitugira Imana bazakira, icyiza ni uko bajya mu mahanga bakatuvira aha. Ntibanduze bene kanyarwanda!! Dukomeze imihigo!!

  • kufika mbali siokufa ila iposiku tu.kugerakure siko gupfa ariko hari umunsi tu.

  • Les Interahamwe ont payer trop cher. Eux aussi, Il vont payer pour le sang qu’ils ont verser; pour les larmes de notre peuple.

  • Kaka, Mbwa nkundurwanda(nako nanga u Rwanda).
    Mwiyahure nabandi musangiye ideologie mbi zabokamye.
    Mwabohotse mugataha tugafatanya kurwubaka bene Data. Reba aho turugejeje hagaragara nyuma ya 21ans! Mu myaka 30 y’ubugome mwaruyoboye U Rwanda mwararwangije mugerekaho no kumara abavandimwe banyu mwari kurwubakana. Twe ntawe tudasangira nawe muzaze tubahe imyanya dufatanye urugendo rwo kuruzamura.
    Gen Karenzi rero warekuwe, nibya bitangaza Imana yabohoye u Rwanda ikomeje gukora.
    Mbwa, Kaka na bene wanyu muziko amashyari y’ubugome yanyu atuma ahubwo Gitare yahanze u Rwanda afungura amarembo y’imigisha??
    Rwanda Rwacu igihugu cyatubyaye,
    Maboko yacu azagukorera Rwanda(×5)
    Sikia iyo nyimbo nyibwa Mbwa,ma KAKA nabandi mukibundabunda

  • Kuba General E karenzi karake yaragarutse nuko yari mukuri kandi ukuri igihe cyose guhora arukuri tuzahora tubatsinda kandi ntanigihe tutabatsinze mwaratwishe turangingije tubitura kubaha inka ntabwo tuzakora nkibyo mukora kuvuga ntagihe mutazavuga kuko nibyo mushoboye gusa harikintu kimwe imana yabimye irangije irakiduha

Comments are closed.

en_USEnglish