Digiqole ad

i Rutsiro na Musanze abagabo batatu biyahuye ku munsi umwe

 i Rutsiro na Musanze abagabo batatu biyahuye ku munsi umwe

Kuwa kabiri ushize tariki 11/08/2015 abagabo batatu bo mu turere twa Rutsiro na Musanze biyambuye ubuzima bimanite mu mugozi nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda, ubu ikaba inasaba abantu guhoza ijisho kubo bikekwaho ko bashobora kwiyahura bakaburira Police kugira ngo bafashwe batariyica.

i Rutsiro n'i Musanze abagabo biyahuye ku munsi umwe. Kwiyahura ntibihanwa ariko gutuma umuntu yiyahura birahanirwa
i Rutsiro n’i Musanze abagabo biyahuye ku munsi umwe. Kwiyahura ntibihanwa ariko gutuma umuntu yiyahura birahanirwa

I Rutsiro mu murenge wa Boneza umugabo w’imyaka 37 yiyahuye kuwa kabiri akoresheje umugozi, kuri uwo munsi mu karere kamwe ariko mu murenge wa Munanira undi mugabo w’imyaka 35 nawe yiyambura ubuzima yinigishije umugozi.

Naho mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze undi mugabo w’imyaka 30 nawe bamusanze amanitse mu mugozi bigakekwa ko nawe yiyahuye nk’uko Police y’u Rwanda ibitangaza. Iperereza ku mfu z’aba rikaba rigikorwa.

Abiyahura akenshi ngo hari ibimenyetso bagaragaza mbere yo kubikora. Niyo mpamvu Police isaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ubufatanye mu gutanga amakuru kare kugira ngo ukekwaho gushaka kwiyahura afashwe mbere yo kwiyambura ubuzima.

IP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police Iburengerazuba avuga ko habayeho gufasha umuntu ukekwaho kwiyahura akenshi aba atakibikoze. Asaba abaturage kwihutira kuvugana na Police cyangwa ubuyobozi mu gihe babonye ushaka kwiyahura.

Ati “Uko byagenda kose kwiyahura ntibiba igisubizo cy’ikibazo. Niyo mpamvu dusaba abantu ubufatanye mu gukumira abagerageza kwiyahura mbere y’uko babikora bagafashwa.”

Kwiyahura ntibihanirwa nk’uko ingingo ya 145 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ibivuga. Icyakora umuntu wese ushora, ufasha cyangwa watuma undi muntu yiyahura ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • mwavuze ko bahotowe bamanitswe mukareka kutubeshya izuba riva!!!

    • Wowe s uvuga ko bahohotewe ufite gihamya nuguterura ukandika tuu utazi ibyo uvuga none police yatanze aya makuru urakeka umwuga wayo ari ukubeshya abaturarwanda cyangwa kuvuga ko abantu bahohotewe byayitera ikimwaru.
      think before you act please.

  • Usibye no gutuma umuntu yiyahura bihanirwa, no kugerageza kwiyahura ntibikunde nabyo byagakwiye guhanirwa, nahubundi wahana umuntu wiyahuye gute s kandi aba yavuye ku ifiriti, anyway aba biyahura mbona ubuzima buba bwabashobeye cyangwa bumva baburambwie ariko Police ikwiye kuba iyambere mu gutanga ubukangurambaga kuri iki gikorwa kuko umuntu ujya nukwiyahura aba ameze nkuwafashe drogue zirenze.

    • @Juma;

      Sinemeranya nawe ku gitecyerezo cyawe. Kenshi kwiyahura biva ko umuntu aba yarangiye kupfa mo imbere, kandi kenshi biterwa n’uko society abamo itafasha abantu kuvuga akari ku mutima bityo umuntu akabohoka ibitekerezo bye bikazamo kuruhuka.

      Mu muco nyarwanda rero, cyane cyane ku bagabo, kirazira kugaragaza amarangamutima bityo ya ndwara y’imbere ikajyenda ikura , umuntu akangirika imbere mu mutima nama we ndetse no mu bitecyerezo bityo agapfa imbere buhoro buhoro bikajyeza yumva ubuzima ntacyo bumumariye kubera nyine yarangije Gupfa.

      Ariko rero hari igisubizo: abantu nibasubire k’umuco mwiza wa kinyarwanda wo kuganira mu miryango, kudatwarwa cyane n’iterambere, kubaho mu buryo buciriritse kandi busanzwe, kwirinda kwirukira iby’isi ukaba wahemuka cyangwa ukajyira amashyari adafite inshingiro, ikindi njye ku giti cyanjye nakongeraho: ni dukurikire y’amategeko 10 y’Imana ( simple as that), bityo ubuzima bube butworoheye kandi dutuze mu mitima.

      Njye niko mbibona!

  • Ibyo kwiyahura i Rwanda birimo amabanga menshi muli -1997 abasirikare baje iwacu mu rugo batwara bakuru banjye @2 hari nka saa moya zumugoroba ku munsi yuma yiminsi #3 twabansanze babanitse mu biti ahantu hatandukanye

Comments are closed.

en_USEnglish