Uyu munsi inama Njyanama y’Umugi wa Kigali yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 ko ingana na 19 786 828 387Frw. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye ngo ntabwo aba ahagije ugereranyije n’ibikenewe, ndetse ngo hari aza atinze agasanga barafashe imyeenda myinshi. Iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bayiteguye bashingiye ku bikorwa byari byarateganyijwe mu mwaka […]Irambuye
*Substations twise Inganda ni aho amashanyarazi anyura mbere yo kugera aho akoreshwa Mu mishanga igamije kongera ingufu z’amashanyarazi, Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda miliyoni 25 USD yakoreshejwe mu kubaka, gusana no kuvugurura zimwe mu nganda z’amashanyarazi (Substations), zirimo urwa Jabana n’urwa Musha ziri gutanga amashanyarazi yikubye kane ugereranyije n’ayo zatanganga mbere yo kuvugururwa. Uru ruganda […]Irambuye
Mme Jeannette Kagame uyu munsi yatashye inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubakiwe ababyeyi 100 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mukura. Mme J.Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora. Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa hano Mme Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize […]Irambuye
Amakuru yegeranyijwe n’ikinyamakuru Le Monde na Radio France aravuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris iregwa gutanga amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki iraregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ni ikirego kitari cyaravuzwe mbere cyatanzwe mu rukiko […]Irambuye
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba. Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo bafite ibibazo by’amacumbi kurusha […]Irambuye
Nyamirambo- Rayon sports inaniwe gusubira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 gusa kidahagije kuko i Rusizi yatsinzwe 2-0. Ku nshuro ya mbere mu mateka Espoir FC kuri final. Ni ibirori mu mujyi wa Rusizi no ku bahavuka kuko ikipe yaho y’umupira w’amaguru Espoir FC igeze ku mukino wa […]Irambuye
Ingabire Severin afite imyaka 39. Yahumye mu 1990 afite imyaka 12 gusa. Umunsi umwe ari iwabo, ngo yagiye kumva, yumva kureba birahagaze! Umuryango we n’abaturanyi birabayobera. Amara amezi atandatu barayobewe icyo gukora. Guturuka icyo gihe, yahise agira ubumuga bwo kutabona bigeraho aho biba burundu. Mu byajyaga bimubabaza harimo no kubura uburengansira bwo gutora mu ibanga. […]Irambuye
*Padiri Muzungu yakoranye na Padiri A. Kagame wari warahawe ubwiru bwose *P.Muzungu nawe ni umunyamateka akaba n’umwanditsi ku mateka n’ubusizi *Ruganzu Ndoli cyakoze ngo niwe u Rwanda rukesha uko ruri uku Umwami Ruganzu Ndoli wabayeho mu myaka ya 1300- abanyarwanda benshi bamubwirwa nk’umwami wari ufite ububasha budasanzwe bahereye ku bigaragara bimwitirirwa (amajanja y’imbwa ze, ikicaro […]Irambuye
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri tariki 20 uku kwezi hagejejwe umubyeyi witwa Yambabariye azanywe na Gereza ya Musanze aho afungiye ahita abyara umwana udashyitse ku mezi arindwi, uyu mwana wari ugeramiwe byabaye ngombwa ngo akenera guterwa amaraso kandi umutabazi wa mbere yari nyina. Gusa yarabyanze aratsemba kugeza ibitaro byitabaje ubuyobozi…. Kuri uyu wa 27 Kamena […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza kuri uyu mugoroba ko Abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda. Abandi bari batanze ibyangombwa bifuza kwiyamamaza bose ngo ntabwo babyujuje neza. Gusa bafite kugeza tariki 06 Nyakanga kuba […]Irambuye