Ku matariki ya 03 na 04 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda bazatora Perezida wa Repubulika ku nshuro ya gatatu, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994. Nubwo benshi batoye muribyo bihe, ariko si benshi bazi impamvu n’akamaro ko gutora. Impuguke Dr Kayumba Christophe yabwiye Umeseke impamvu buri Munyarwanda ugejeje imyaka […]Irambuye
Amakuru mashya yatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena aragaragaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize, ubu zigeze ku 8.1% mu mabanki. Muri Werurwe 2016, inguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 6.2% by’inguzanyo zose zari zaratanzwe, none muri Werurwe 2017 […]Irambuye
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari. Imirimo […]Irambuye
Umutoni Pamela na Ndabunguye Innocent bafite imyaka 20 bombi. Amatora ya Perezida yo mu 2010 yabaye bafite imyaka 13, ubu ngo sibo bazarota umunsi wo gutora ugeze, kuko ari ubwa mbere bazaba bagiye gutora Perezida wa Repubulika. Binshimiye kuba ubu, bafite imyaka yo gutora mu Rwanda. Ndabunguye Innocent, atuye mu Karere ka Ngoma, mu Ntara […]Irambuye
Mu rugo ubu bamuhaye inzu abamo n’inkono ye we n’umwana we w’amezi abiri. Ku myaka 13 bamuteye inda ubwo yari yarazanywe i Kigali gukora akazi ko mu rugo, uwayimuteye yihakanye umwana ngo kuko yabyaye ukwezi kumwe mbere y’igihe yumvaga azabyarira, ubu yasubiye iwabo guhangana n’ubuzima… nta zindi nzozi z’ejo, ikibazo ni icyo umwana ararira…. Ubujiji, […]Irambuye
*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1 *Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga. Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza […]Irambuye
*Umusirikare wa RPA yabonye umushahara wa mbere mu 1996 *Kuko nta munyu, isabune n’ibindi by’ibanze amafaranga ya RPF niyo yatumijwemo ibyo byose *Ikote rya mbere Minisitiri w’Intebe wa mbere yambaye ryaguzwe mu mafaranga ya RPF Mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ruhare rw’ubutunzi bwa RPF-Inkotanyi mu kuzahura igihugu […]Irambuye
*Nshimishwa no kuba ndi umwe mubagejeje u Rwanda aho rugeze *Urubyiruko rukwiye kugira uruhare ruruseho muri Politike Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yari muri Studio za Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’ibyo bitangazamamuru. Yavuze ko kugira ngo yemere kongera kwiyamamaza bitari byoroshye kubera abantu bo hanze y’u Rwanda […]Irambuye
Batangiye urugendo ari abahanzi 10, bazenguruka mu ntara enye basusurutsa abakunzi ba muzika Nyarwanda, bari babizi ko igikombe kizahabwa umuhanzi umwe cyangwa itsinda rimwe. Urugendo basoreje i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro, Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri rishyikirizwa igikombe n’igihembo cya 24 000 000 Frw. 10:Davis D. 09:Danny Nanone 08:Active Boys 07:Social […]Irambuye
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye