Digiqole ad

Musanze: Yanze guha umwana we amaraso hitabazwa ubuyobozi

 Musanze: Yanze guha umwana we amaraso hitabazwa ubuyobozi

Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri tariki 20 uku kwezi hagejejwe umubyeyi witwa Yambabariye azanywe na Gereza ya Musanze aho afungiye ahita abyara umwana udashyitse ku mezi arindwi, uyu mwana wari ugeramiwe byabaye ngombwa ngo akenera guterwa amaraso kandi umutabazi wa mbere yari nyina. Gusa yarabyanze aratsemba kugeza ibitaro byitabaje ubuyobozi….

Yambabariye yumvaga adakwiye guha umwana we amaraso ngo amutabare
Yambabariye yumvaga adakwiye guha umwana we amaraso ngo amutabare

Kuri uyu wa 27 Kamena nibwo yemeye guha umwana we amaraso ariko asigara avuga ko ashobora kutamwonsa. Ubu abaganga baratanga ikizere ko uyu mwana niyonka neza azakomeza akabaho.

Uyu mwana wa gatatu wa Yambabariye yavukanye 1,3Kg.

Yambabariye avuga ko imyemerere ye yo mu idini y’Abayehova imubuza gutanga amaraso ku uyakeneye nubwo yaba umwana we nk’uko yabibwiye Umuseke.

Ati “Nemera ko kubwa Yehova wamumpaye, we  yari azi neza ko agomba kubaho, imyumvire yo kumuha amaraso numvaga itandimo kuko ntawe byabuza ubuzima ngo ni uko atongerewe amaraso kandi Yehova azi uko azabaho”

Uyu mwana we nyamara yari amaze icyumweru ubuzima bwe buri mu kaga kuko yari akeneye amaraso. Yambabariye ariko we avuga ko iyo bitaba kubisabwa cyane n’ubuyobozi atari kuyamuha.

Kubwe kongerera umuntu amaraso ngo si ubushake bwa Yehova kuko ngo Yehova wemeye ko avuka adashyitse yari no kumufasha akabaho bitabaye ngombwa ko ahabwa amaraso na nyina.

 

Abandi ntibumva uburyo umuntu yemera kwihekura

Ababyeyi barwariye n’abarwarije kuri ibi bitaro bya Ruhengeri bagaye uyu mugenzi wabo wari ugiye kwihekura ngo ntiyaha umwana we amaraso kandi nawe yazanywe kwa muganga ngo atabarwe.

Alice Mutuyimana urwaje umubyeyi we aha ati “Ibi byo ntabwo ari byo umwana wagiriye ku gise uba ugomba kumwitaho uko bishoboka kose. Imyemerere yo kudakiza ubuzima bw’umuntu se ni bwoko ki?”

Undi mugenzi we utifuje gutangazwa amazina ati “Ibi ni amahitamo hagati y’icyo umuntu aha agaciro hagati y’imyemerere n’umwana we. Ariko ntibyumvikana uko wabyara umwana bagusaba ko umwongerera amaraso ukabyanga.”

 

Ubuyobozi ngo ntibwari kureebeera

Marie Claire Uwamariya Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bitabajwe n’ibitaro baje kureba basanga ko gahinja kanegekaye maze bafata umwanya baganira na nyina bamusaba ko yemera gukiza umwana we.

Uwamariya ati “Twamuganirije, atubwira ko imyemerere y’idini ye itemera ko umwana we yahabwa amaraso, twagerageje kumwumvisha ko umwana ari igihugu cy’ejo hazaza kandi ko n’ubuzima bwe bugomba gusigasirwa, yaje kubitwemerera umwana barayamwongerera.”

Uyu muyobozi avuga ko bazakomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwaka kugira ngo atazamburwa uburenganzira bwe.

Yambabariye akomoka mu karere ka Rulindo, afungiwe muri gereza ya Musanze aho yahamijwe n’Urukiko icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) agakatirwa gufungwa imyaka itatu ubu akaba amaze amezi atanu afunze.

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

46 Comments

  • amadini azarikora, hanyuma seko yacuruzaga ibiyobyabwenge idini y’abayehova irabyemera? ariko abantu bagiye bagira ubwenge kweri?kwihekura koko ngo nuk idini itabyemera?aka ni akumiro nakwambiya, ubuyobozi bwagize nea, uwo mwana nabaho agakura nzaba ndeba uko nyina azavuga cg azajya amureba

    • Iyi Debate mu bindi bihugu imaze imyaka n’imyaniko! Muri France ho hari umurwayi wamaze gukira ajyana abaganga mu nkiko.

  • ubwose gucuruza urumogi nibyo yumva byoroshye kuruta icyo yita icyaha cyo gutabara umwana we ?

  • none yehova amwemerera kuba muri gereza?ko wakoze ibyaha ukaba wicaye se muri gereza?ubucucu n ubujiji gusa gusa mumitwe yanyu irimo ubusa gutanga amaraso oya ariko mugakor ibyaha injiji gusa

    • wabona n ubundi ari imyemerere y idini yamujyanye muri Gereza, ba Petero na Pawulo se ntibajyaga muri gereza, ibi ni ibisanzwe kuva na cyera

      • WOWE h banza usome neza umenye icyaha cyamujyanye muri gereza ureke kumugereranya na petero na pawuro!!!!

        • nonese ko abayehova batemera no kurahira ku ibendera ry igihugu, ari gucuruza urumogi no gusuzugura ibendera ry igihugu ni ikihe cyaha gikomeye? urumva gucuruza urumogi aribyo byari kumukanga??, n indirimbo y igihugu ndacyeka nayo batayemera… ntimurenganye umugore murenganye imyemerere ye kdi siwe wayihimbye yayisanze ku isi, imyemerere ye ba nyiri ukuyizana baranemewe mu Rwanda, nibo bakabaye babibazwa, cg bakajya kwamuganga kumugira inama, naho njye simurenganya pe

  • Uwomugore nigicucu kabishywe anafunze.
    Ababigisha ayomadini yinzadukabo babarenze kuba nkabo.

  • Aba yehova nibo bantu batangaje ku isi !!!!! Idini yabo iranyangiza bagira imyumvire ktangaje hhhhhhh nonese ko yanga gutanga ubuzima agacuruza urumogi !!!!!?????

    • Yewe ntiwiteranye n’Abayehova, none se ko njya numva hari abantu biturikirijeho ibisasu bari nko mu idini runaka abandi ngo bafunzwe bazira kunyereza imitungo y’amadini barya amaturo n’imitsi y’abayoboke babo kandi bari bari ku isonga, harya nabyo byitirirwa idini? njya numva bisobanurwa ko ari ibyaha bakoze ku giti cyabo. Tubireke hato hatavamo intambara y’amadini kandi buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini ashaka. Uwakenera kumumenyaho byinshi mbona byaba byiza amusuye akamwibariza ibye. Tureke intambara z’amadini!

  • Hhhhhh birasekeje cyakora. amadini ntaho ahuriye nibitekerezo byanyu!! abahamya ba Yehova inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya ariko iyo hageze ngo ufate imyanzuro buri wese afata umwanzuro we atitwaje ngo ni kanaka wabimbwiye. ubwo rero hari nabazajya bakora amarorerwa bakitwaza ko ari abahamya ba Yehova!! nonese nyine abahamya nibo bamuguriraga ibyo biyobyabwenge? mujye mutekereza mugeze kure!!

    • Hoya roro wibashyigikira bagira amafuti menshi emwe ngo ntibasezeranira ku idarapo kandi bakemera gusezeranywa na gitifu kandi we ariryo rimwicaje mu biro, ngo ntibakubaka ishuri kandi abandi bayubaka bakaba abambere bo kuyigiramo, ngo nibatanga amaraso ariko baremba bakabaha ay’abandi; emwe n’imiti ntibaba bazi niba itarakozwe mumaraso! bazerure bibere abahindu ntibakanayarye kuko mbona aribo bambere bayongobeza inyama. ( injiji gusa)

  • Umwana ari munda ye, yaremwaga namaraso ye nibiturutse mubyo yaryaga.nonec ubwo si amaraso ye amugize? Abantu tujye tugira ubwenge.aba Pasteur ntibakadupakiremo ibintu niturangiza tubure ubwenge bwo gushyira mugaciro.

  • Hano hari ikibazo nshaka ko munsubiza abize iby’ubuzima.
    1.byagaragaye ko iyo umubyeyi atwite amaraso ye adashobora gutembera ngo ahure nayumwana atwite.urugero ni uko iyo umubyeyi arwaye SIDA umwana iyo yitaweho cyane avuka ari muzima.nine ikibazo mfite ni iki:Niba Imana yaratandukanyije amaraso y’umwana na nyina ari munda,ese birakwiroye kuyavanga amaze kuvuka?
    2.Ese bishatse kuvuga ko uwo mwana ayo maraso kuba ayahawe bivuzeko ntakindi kibazo ashobora kugira wenda akaba yanapfa kdi yayahawe?

    • Hoya Sida ni virusi si amaraso ubwo rero urabyumva hari aho virusi itagera ariko amaraso akahagera! nyine ingobyi ifubitse umwana iheeza Virusi ariko ikareka amaraso agatambuka

      • Nahoze mbona wita abandi injiji ariko woweho urarenze kbs; uragira Uri nyababyeyi itandukanya
        na SIDA. hhhhhh ongera usubire mumasomo yawe neza

      • Buriya rero niba ibintu ntacyo ubiziho wajya wicecekera.ngewe mbajije icyo kibazo kuko nziko amaraso y’Umwana ntaho ahurira na nyina.abize iby’ubuzima barabizi cyane.wowe makenga wajya wicecekera niba uba udasobanukiwe ibintu ahubwo ukabaza niba ushaka gusobanukirwa.abize iby’ubuzima baziko ibyo kurya binjira mu mwana par diffusion ntago binyura mumaraso.none kuki Imana yabiremye ityo?Ese twebwe abantu kuvangavanga amaraso ngo turarokora ubuzima ntitwaba dukora ibyo Imana itemera?

        • Ese ko Imana yaturemye ntidutere ibimera mu nda, kuki duteka tugashyira mu nda ibyo Imana itaturemanye? Ubwo si ukuvanga ibintu? Ese ko Imana yaturemye dufite umusatsi, kuki tuwogosha? Imana ntiyari kuturema dufite agasatsi gake kadakenera kogoshwa? Ese kuki Abahamya (in all due respect) bagenda babwiriza abantu kwemera bibiliya? Imana ibishatse ntitwahita twese duhinduka abizera? Blah blah blah… Avec si tu mettrais le Rwanda dans une bouteille.

  • Ibi binyereka iki gikurikira: ibitaro byo mu rwanda byabuze amaraso. Ese ko gutanga amaraso ari ubushake, kandi nyina akaba atarashakaga gutanga amaraso (ni uburenganzira bwe), uyu mwana yari kuba uwande ko bigaragara ko nta yandi mahitamo ibitaro byari bifite (kuko nta yandi maraso yari ahari)? Twarangiza ngo dufite drones zikwirakwiza amaraso hirya no hino. Ese iyo basanga umwana na nyina badahuje amaraso ???

    • Niyo yahaba aba agenewe abayabuze kuko arahenda kandi nyina yari ahari kandi ntakibazo cyamubuzaga kuyamuha ahubwo ikosa jye ndibona ku banganga iyo bayamukuramo batabimubwiye nkuko banamubyaza atumva! bari kukutera feneriga bakamukuramo amaraso kandi tubyumve neza ntabwo batanga amaraso kuko ahari ahubwo kuko yabuze! kandi yo yari ahari y’umwimerere avuye kuri nyina wanamutwise amezi 9

    • Hari groupe zigorana kubona amaraso. Nibikubaho uzabona ko ijuru ritari bugufi.

  • ni akumiro none ukuntu umwana akundwa none yange kumutabara;kdi acuruze urumogi ubwo icyaha nikihe kirenze icyo gucuruza ibiyobyabwenge

  • JO

    ibyo uvuga ntago byumvikana,dufatire kuri YESU bamubaza niba byemewe ko akiza umuntu ku isabato ntago yabahakaniye ko ISABATO atayizi ahubwo yarababajije ati none rero muvandimwe witandukanya umwana na nyina Hano karongi umugore yarabyaye umugabo yanga ko bamuha amaraso kugeza umugore ashizemo umwuka ,abaganga bakoze icyo gikorwa nintwari …nahandi babigireho

    • Tandukanya Yezu/Yesu n amadini, Yezu n amadini ntiyamwemeraga ku gihe cye, n ubu n ubwo benshi bavuga ko bamwigisha ariko siwe bigisha biyigishiriza ibyabo, baramutse bose bigisha Yezu umwe koko, ntihabaho abadive, abayehova, abakatoliki, abaporotesitanti, kdi Yezu yari umwe, sasa kuba bahari batandukanye byerekana ko biyigishiriza ibyabo, sasa ntimukayobwe n iby amadini mushaka kuyahuza n ibya Yezu, ahubwo njye nemera aba Russia bashyize abayehova muri category y umutwe w iterabwoba ???? ????

      • Nonese ko mbona mwibanze ku kintu kimwe gusa cyo kudaterwa amaraso kandi byanditswe henshi muri Biblia, ko ntarumva aho munenga amadini, abayobozi n’abemera babo bose, bishe abantu muri jenoside babaziza uko Imana yabaremye. Mwari muzi ko ari abahamya ba Yehova bonyine mu madini yose batayikoze? Nk’uko bubaha amategeko yose y’Imana ni nako badaterwa amaraso, Usibye ko uriya mugore atari n’umuhamya wa Yehova, yiganye nabo Biblia biramunanira cg yaraciwe. Naho ubundi Ushaka kumenya icyo Biblia ivuga ku maraso babegere a babaze, ntimugasebanye ku byo mutazi. Injiji ni utukana agashaka no gushyigikira ibyo atazi kandi yiyita umukristo.

  • Isi irarwaye. None se yakoraga iki muri gereza niba gukiza umwana we ari icyaha????

    • Nasome comments za benshi gusa bigaragara ko mudasoma neza ibyo abanditse inkuru bavuze. Umwana niwe wari ufunze si nyina. Umwana niwe watewe inda arafungwa kubera impamvu. Nyina we kubera ibyo yizera nta kosa yakoze… Ahubwo Léta niyo iba igomba gushaka amaraso igafasha abantu bayo. Ikindi umwana birashoboka ko yananiranye kuko kugeza aho umukobwa afungwa aba yarananiye. Njye nta we nshigikiye ahubwo ndavuga nkurikije ibyo Nasome munkuru. Mujye mubanza gusoma neza… Aho kwihutira kwandika bamwe mwita abandi injiji.

      • Ahubwo ni wowe utasomye : Yambabariye w’umuyehova ufungiye gucuruza urumogi yabyaye umwana udashyitse ku mezi 7 na 1.3kg amwima amaraso ngo abayehova ntibabyemera, ndetse ngo ntazanamwotsa.

        Wasanga azamurereresha urumogi!

  • Abakozi ba Leta b’Abayehova ntabwo bemera kurahira ya ndahiro umukozi wese winjiye mu kazi akora, nyamara Leta irabihorera bagakomeza gukora

    Abarimu bigisha mu mashuri b’Abayehova ntabwo bemera kujya mu Itorero/Ingando nyamara Leta irabihorera bagakomeza umwuga wabo w’ubwarimu

    Abayehova rero bafite imyemerere ibabuza kubahiriza amwe mu mategeko cyangwa bimwe mu byemezo bya Leta, kandi Leta nayo irabizi ndetse ikabirenzaho uruho, wenda kubera igitsure cy’amahanga cyane cyane igitsure cy’Abanyamerika iyo iryo dini ry’Abayehova rikomoka (Liberté de culte et Liberté de Religion oblige).

    None se idini ry’abayisiramu ko ryemera umugore urenze umwe ku mugabo umwe kandi Leta yacu yemera umugore umwe ku mugabo umwe. UMUyisiramu ufite abagore babiri se cyangwa batatu hari icyo Leta imutwara??? Kandi barahari benshi mu Rwanda batunze umugore urenze umwe.

    • Kugeza ubu nibuka ko abarimu kwikubitiro batagiye mu itorero ku gihe cya mutsindashyaka, bose barirukanywe.. Biragoye ko wakora muri Léta uri umuhamya wa Yehova.

    • Basabire bemererwe no gucuruza urumogi ntibazongere kubafunga!

    • Leta igiye kwemera batatu mu minsi iri imbere, humura.

  • Uyu yibatera igihe kko n’ ibyo afungiye biramusobanura. Yarucuriza se aka reka kurunywa? Bwarayobye nyine. None se ubiyobyabwenge sicyo bikora. Kybitiraho no kuba afunze noneho. Nta bumuntu afite ahubwo akeneye healing. Nareke kwitwaza idini nubwo naryo hari aho rirengerera.

  • Ibyo Uwo mudame yakoze ni Umwanzuro we ku giti cye ntabwo ari idini ryamutumye kuwufata (kimwe n’uko atariryo ryamutumye gukora icyaha afungiye) ntitwakagombye rero kujya kuvuga abantu muri rusange tubita injiji kuko buri wese afite uburenganzira bwe ku bijyanye n’imyemerere kandi ntakwiriye kubirenganyirizwa.

    Fata umwanya muto umenye ukuri ku bihereranye n’icyo Bibiliya twese dukoresha mu gusenga ivuga ku bijyanye no guterwa amaraso.

    Nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yongeye kugaragaza ko amaraso ari ubuzima,yemereye Nowa n’umuryango we kurya inyama. Yarababwiye ati “ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu. Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Icyakora, hari ikintu yategetse ko batagombaga kurya. Yaravuze ati “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni ukuvuga amaraso yayo.”—Intangiriro 1:29; 9:3, 4.
    Hanyuma yaravuze ati “ntimukarye amaraso” (Abalewi 17:13, 14). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibashoboraga kunywa amaraso cyangwa kurya inyama zitavushijwe neza. Kubikora byari bibi kimwe no gusenga ibigirwamana cyangwa ubusambanyi. Kuva icyo gihe, Abakristo b’ukuri banze kurya amaraso cyangwa kuyanywa.
    Ese ibyo bivuga ko Abakristo batagomba guterwa amaraso? Yego rwose. Imana yadutegetse kutarya amaraso no kutayanywa. Ese muganga aramutse akubujije inzoga, wayitera mu mubiri ukoresheje urushinge? Birumvikana ko utabikora! Mu buryo nk’ubwo, itegeko ritubuza kurya amaraso cyangwa kuyanywa rinasobanura ko tutagomba kuyaterwa.
    Buri wese agomba kwifatira umwanzuro wo kumvira itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso.
    Yesu yaravuze ati “ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye azabubona” (Matayo 16:25).

    Tekereza gato: Ni abantu bangahe batewe amaraso kandi nyuma y’igihe gito bagapfa? Kwica itegeko ry’Imana kandi utazabaho nk’umusozi byo byaba bishyize mu gaciro? Bitewe n’iterambere hari uburyo bwinshi bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso kandi aho bwagiye bukoreshwa byagaragaye ko aribwo bwiza kandi ntankurikizi mbi nyuma yaho k’umurwayi.
    Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga jw.org/rw cg jw.org/en

    Amahoro.

    • none se ubwo iyo urwaye ntujya kwivuza? kuki se ujyayo kandi uziko uzapfa?

      • None se kuri wowe “kwivuza = guterwa amaraso”? Ngaho re!

  • Murebe mubalewi /Sory abalevi kumurongo ntibuka mzasanga Yehova atanga uburenganzira bwo gucuruza urumogi kuko rutuma inyigisho ziherekejwe numunezero bifasha mu guhamya Yehova …nukwisekera ntakundi .

    • Alex izina ryimana ntirivugwa mumikino yehova nizina ridakinishwa ubaha uwa kuremye… Abahamya ntibatanga amaraso bihuje nibyo bibiliya ivuga…. Babaze neza

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru no kuyisesengura nsanze abenshi barimo bayitaho igihe bitari ngombwa kandi bakavuga nabi nta mpamvu. Uko bigaragara umunyamakuru yasobanuye neza ko icyari ikibazo cyakemutse. Byari kuba ari ikibazo iyo uyu mubyeyi aza kwima umwana we amaraso kandi ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge ariko si ko bimeze kuko amaraso yayamuhaye. Ubwo rero kuva ikibazo cyakemutse abavuga nabi bigaye kuko umudendezo dufite wo kuvuga ibyo dushaka ntuduha uburenganzira bwo gutuka abandi bitewe n’imyizerere yabo cg imyanzuro bafata kandi uko twe twumva ibintu si impamvu ifatika twashingiraho ducira abandi urubanza.

    Uko bigaragara uyu mubyeyi si Umuhamya wa Yehova ahubwo arabyiyitirira bitewe n’uko wenda yigeze kuba we cg yifuza kumuba. Iyo aza kuba ari we koko ntiyari kwemera kwica icyo yise itegeko ry’Imana ngo ni uko ubuyobozi bwabimusabye kandi ntekereza ko ibyo amaze amezi 5 afungiye nta ruhare idini (Abahamya ba Yehova babifitemo).

    Ibindi byose abenshi barimo bavuga ku bahamya ba Yehova babasebya ntibikwiriye kuko iryo ari idini ryemewe na Leta kandi nta kibazo na kimwe Leta igaragaza ko ifitanye n’iryo dini. Abayoboke baryo ni abantu nk’abandi, na bo si intungane kandi bafite uburenganzira bwo gufata imyanzuro bashingiye ku mutimanama wabo watojwe na Bibiliya nk’uko n’abandi babufite.

    Imyizerere yabo cg imyumvire nk’uko numvise bamwe babivuga mbona Atari ikibazo kuri society y’u Rwanda.
    Niba biga kandi batubaka amashuli, ubwo ni abakene kandi kwiga ni uburenganzira bwabo.

    Niba badatanga amaraso cg ngo bayahabwe na byo ni uburenganzira bwabo si itegeko baba bishe kandi ingaruka nib o zizageraho.

    Kuba bataririmba indirimbo y’igihugu cg ngo baramutse idarapo si uko batubaha ibirango by’igihugu kuko nta kigaragaza ko utabikoze aba ari umwanzi w’igihugu kandi ubikora ari we ukunda igihugu.

    Niba badatora abayobozi ariko bakabumvira, jye mbona ari byo buri wese yagombye gukora kuko n’ubwo uwo watoye atatsinda amatora wagombye kubaha uwayatsinze.

    Niba banga kurahira mu kazi ka Leta bakabirukana ni bo ubwabo bigiraho ingaruka, icyakora sindabona Umuhamya wa Yehova wibye, usabiriza cg ufashwa na Leta cg abandi baterankunga kubera ko yirukanywe mu kazi ka Leta.

    Umwanzuro: Reka tujye twubaha amahitamo y’abandi nk’uko natwe twifuza ko bubaha ayacu (Matayo 7:12)

    • Oooo uyu si Umuhamya wa Yehova ndamuzi

  • Murarushywa n’ubusa. Kuba umuntu avuga ko ari Umuhamya wa Yehova ntibimugira Umuhamya wa Yehova (nizere ko byumvikana). Kuba Umuhamya wa Yehova ni UBURYO BWO KUBAHO, buhesha Imana Yehova ikuzo, mu magambo, mu bikorwa, mu mico, mu myifatire no mu mitekerereze. Mvuze ko uyu WIYITIRIRA namwe MURI KWITIRIRA ko ari Umuhamya wa Yehova ATARI WE, sinaba mbeshye (YESAYA 43:10; 1 PETERO 2:9-12). Imyanzuro afata, n’ibyo yakoze, n’uburyo bwe bwo kubaho (niba koko afungiwe gucuruza urumogi) burabigaraza. Icyakoze, Yehova Imana dusenga ni Imana y’urukundo, impuhwe n’imbabazi ku buryo uwo ari we wese wihannye iba yiteguye kumubabarira, ariko nanone Yehova ni Imana ikiranuka ku buryo itihanganira ibibi n’ababi batihana (YESAYA 1:15-20) . Mwihangane rero, uyu mudamu mvugishije ukuri, ntibikwiriye ko yakwitirirwa Imana y’ukuri, izina Yehova rirera cyane ku buryo kumwitirira ibintu nk’ibi ari agahomamunwa!!!

  • Hhhhh birasekeje ! sasa rero abaNtu muburana n abayehova kuri web murambabaje……byaba byizamkugiye kuri radio kuko niho bataba cyane naho kurivweb ni nko gushaka kuburana n aba islamu ukajya i maka

    • nanjye ndabona abayehova bakoresha ikoranabuhanga bya hatari

      • Nshimiye cyane abantu bagerageje kuvuganira Imana y’ukuri,ntibikwiye ko Imana y,ukuri Yehova yitirirwa urumogi,kdi nkurikije uko mbibona uyu mudamu arikwiga gukurikiza amahame ya Yehova kdi Imana nimufasha azabigeraho. Ikibazo cyingenzi ni ukumenya niba ari itegeko ry’Imana cg niba atari itegeko ry’Imana?Niba ari iry’Imana ntayandi mahitamo dufite uretse kuryubahiriza niyo byadusaba guhara ubuzima bwacu. INZIRA ZIVA MU RUPFU ZIFITWE NA YEHOVA Zab 68:20.
        Byaba ari ishema gupfa ukurikiza amategeko y’Imana kuko hari nigihe upfira ubusa.
        Ese ko ntarumva abantu batuka umuntu wanduye SIDA ayikuye mubusambanyi,maze ngo mumutuke mumubaze ukuntu yashyize ubuzima bwe mukaga akora ubusambanyi? nkuko mwagize uyu mubyeyi wageragezaga kubaha amategeko y”Imana?

        • Nifuza gutanga igitekerezo k ubwanditsi,
          ngirango iyo mu nkuru havugwamo umuntu nibyiza kumubaza uko abona ibimuvugwaho mu nkuru mbere y’uko isohoka. Niba ntibeshye ubanza biri no mu mahame agenga umwuga w’itangazamakuru.Mu nkuru nkiyi ni byiza no kubaza ABAHAMYA BA YEHOVA uko babona ibyo mwabanditseho ndetse mukaba mwababaza niba koko nuyu muntu uba uvugwamo ari umuyoboke wabo,bityo inkuru yarushaho kuturyohera twebwe abasomyi kuko muba mwabajije impande zose zivugwa munkuru.Icyicaro cy’ABAHAMYA BA YEHOVA kiri hariya i Remera mu marembo ya stade agana kimironko.Hakubera kure ukajya kurubuga rwabo rwemewe jw.org/rw

  • Ubu se koko ibitaro nta stock y’amaraso bigira ku buryo bisaba kuyashakisha ari uko umurwayi babona ayakeneye?
    Ese ko n’umubyeyi ukibyara hari igihe aba ari faible???!!!! …… ntabwo bisobanutse

Comments are closed.

en_USEnglish