Digiqole ad

2017/18 – Umujyi wa Kigali wemeje ingengo y’imari ya miliyari 19

 2017/18 – Umujyi wa Kigali wemeje ingengo y’imari ya miliyari 19

Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Uyu munsi inama Njyanama y’Umugi wa Kigali yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 ko ingana na 19 786 828 387Frw. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye ngo ntabwo aba ahagije ugereranyije n’ibikenewe, ndetse ngo hari aza atinze agasanga barafashe imyeenda myinshi.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali
Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bayiteguye bashingiye ku bikorwa byari byarateganyijwe mu mwaka ushize ariko ntibirangire nk’uko byavuzwe na Anastase Rutabingwa umuyobozi w’inama Njyanama y’Umugi wa Kigali.

Ziriya miliyari 19 zirenga ngo bazazishakira andi ayunganira bagomba  kuvana mu misoro ngo itaratangwaga neza mu mujyi wa Kigali n’ayo bazakura mu baterankunga.

Iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka izakoreshwa mu mihigo 33 y’umugi, muri iyo mihigo 21 irebana n’iterambere ry’ubukungu izatwara miliyari 12 756 603 875. Imihigo umunani (8) y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage izatwara 187 661 464 n’imihigo ine (4) irebena n’imiyoborere myiza n’ubutabera izatwara miliyoni 43 747 535 yose akangana na ziriya miliyari 19.

Rutabingwa avuga ko ibyo batagezeho mu ngengo y’imari ishize ngo byatewe n’uko hari amafaranga bagombaga kuvana mu bafatanyabikorwa babo atarabonekeye igihe bituma ibikorwa bimwe bidindira.

Ati “ariko ikiza nuko bamwe bagiye bayatanga abandi nabo bakaba  biyemeje kuyatanga muri uyu mwaka ibitaragezweho mu ngengo y’imari y’umwaka ushize bikagerwaho muri uyu.”

Mubyo bateganya kurangiza harimo nk’umuhanda uva Nyabugogo uzamuka mu mugi wa Kigali watangiwe mu ngengo y’imari ishize ukazakomezanya n’iyi n’ibindi bikorwa binyuranye bizakomeza.

Aho Umugi uteganya gukura azunganira ingengo y’imari ni mu baterankunga aho bateganya kuvana miliyari imwe (1,3), mu turere tugize Umugi wa Kigali aho bazavana miliyari 6,4 n’amafaranga uturere dutera inkunga akusanyijwe n’umugi wa Kigali yo kubaka imihanda angana na miliyari1,3.

Hari kandi amafaranga azaturuka mu bukode bw’inzu z’Umugi na stade y’i Nyamirambo agera kuri miliyoni 18, ibikoresho bishaje bizagurishwa agera kuri miliyoni 101 n’amande azacibwa abakora ibidakwiye ngo ashobora kuzagera kuri miliyoni 103 (aya ngo bayabara bahereye ku yagiye aboneka mu myaka ishize) no kugurisha ubutaka hazavamo miliyari 2,9.

 

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni byiza. Nyabuna bazibuke kubaka amagorofa yo gutuzamo abafite amikoro make (Public Housing/ Logements Sociaux) nkuko bimeze za New York, Paris, Washington, Hong Kong, Tokyo, London, Alger, Dakar, n’ahandi

    • Sorry, nashakaga kuvuga amagorofa yo gukodesha kuri make cyane (apana gutuzwamo ku buntu) nkuko bikorwa mu mijyi ikomeye

      • Icyo gitekerezo ni inyamibwa. Iki kintu rwose nange mbona abayobozi bacu bataracyumva kandi nicyo gifasha guca imyubakire y’akajagari.

Comments are closed.

en_USEnglish