Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2015 ubwo Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muti Tanzania rwafungaga imiryango, Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yari umutumirwa. Mu ijambo yahavugiye yagaragaje uruhande rw’u Rwanda ku musaruro w’uru rukiko anavuga bimwe mu byo u Rwanda rukifuza na nyuma y’uru rukiko. Minisitiri Busingye yibukije ko byafashe umwanya ngo akanama k’Umutekano […]Irambuye
Impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa (Survie) ikurikirana iperereza rikorwa kuri ‘opération Turquoise’ yongeye gusaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku bimenyetso bigaragaza uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu gutererana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 1994 bakicwa mu minsi itatu. Iri perereza ryatangiye gukorwa mu 2005 kubera ikirego cyari cyatanzwe […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umushinga “One Million” w’ubuhinzi bw’igihingwa cya Macadamia cyabaye kuwa mbere Tariki 30 Ugushyingo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko u Rwanda rugiye kujya rwinjiza inyungu ingana na Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 148 z’amafaranga y’u Rwanda) iturutse ku musaruro w’ubuhinzi bwa Macadamia. Uyu muhango wo gutangiza “One Million Project” wabereye […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa mbere rwahamije icyaha cyo kurandura imyaka y’abaturage, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu François Uhagaze, na bagenzi be babiri runabategeka kwishyura arenga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, hiyongreyeho amahazabu n’amagarama by’urubanza. Hashize imyaka itanu ikibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage kiregewe mu rukiko n’abanyamuryango ba Koperative TERIMBERE yari ifite ubuhinzi bw’ikawa mu […]Irambuye
Kicukiro – Mu mpera z’icyumweru gishize Umuseke wasuye ahari gukorwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda Inyange Industries, ibikorwa bisa n’aho byakorwaga mu gice cy’igishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabuga na Masaka binyuranyije n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ibishanga by’umwihariko. Ibi bikorwa byahagaritswe nyuma gato. Umunyamakuru w’Umuseke amaze kubona ibi bikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa yagerageje kwinjira mu ruganda Inyange […]Irambuye
Kuba Afurika yohereza 4% by’ibyuka bihumanya ikirere ariko niyo igerwaho n’ibyago biterwa nabyo(ibyuka), niyo mpamvu ngo uyu mugabane ukeneye kugira ijwi rimwe kugira ngo wivuganire bityo abawutuye bo kuba ibitambo by’ibihugu bikomeye bihumanya ikirere. Mu nama y’isi yiga ku mihindagurikire y’ikirere yatangiye kuri uyu wa mbere i Paris, u Rwanda ruhagarariweyo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, […]Irambuye
*Urega n’uregwa; amahirwe yo gutsinda angana ate? *Ibimenyetso n’ingingo z’amategeko ngo byombi ni iby’agaciro mu rubanza, *Ukuri buri gihe siko gutsinda urubanza Ngo “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”, mu rubanza nta baburanyi bagwa miswi, ubutabera buberaho kumenya uwigiza nkana, urubanza ni nk’intambara, mu cyumba cy’iburanisha harebwa byinshi, ibimenyetso bigashyirwa imbere, igingo z’amategeko zigashingirwaho, […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru by’abongereza bivuga ko aribwo bwa mbere hagaragaye uburinzi budasanzwe kuri Papa mu ngendo akora, kuri iki cyumweru ubwo yari asesekaye i Bangui muri Centre Africa yari arinzwe bikomeye cyane. Mu bari bamucungiye umutekano bya hafi harimo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Mu butumwa yatanze […]Irambuye
Hashize icyumweru inzobere mu kuvura umutima zavuye mu Bubiligi zibaga abafite uburwayi bw’umutima ku bitaro by’umwami Faycal ku bufatanye na MINISANTE zabaze abana 30 mu cyumweru kimwe. Lucienne Nyirabwiza wo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe umwana we ngo ubu aba yarapfuye iyo hataba Leta yamwohereje mu Bubiligi akabagwa umutima akaba yarakize. Iki […]Irambuye
Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Asteria Bisinda umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana kuwa gatandatu ushize, cyatangiye saa yine za mugitondo kuri uyu wa gatanu muri Basilika nto ya Kabgayi i Muhanga. Mu ijambo yahavugiye, Perezida Kagame yavuze amateka n’imibereho by’umubyeyi we, uburyo yabaruhanye mu buzima bw’ubuhunzi ariko nyuma agahora asaba abana be kutazihorera […]Irambuye