Digiqole ad

i Arusha ubwo ICTR yafungaga imiryango, Min. Busingye yagize ibyo asaba

 i Arusha ubwo ICTR yafungaga imiryango, Min. Busingye yagize ibyo asaba

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2015 ubwo Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muti Tanzania rwafungaga imiryango, Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yari umutumirwa. Mu ijambo yahavugiye yagaragaje uruhande rw’u Rwanda ku musaruro w’uru rukiko anavuga bimwe mu byo u Rwanda rukifuza na nyuma y’uru rukiko.

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Minisitiri Busingye yibukije ko byafashe umwanya ngo akanama k’Umutekano ka UN kemere ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside, iki kivuyeho ngo u Rwanda rwahise rusaba UN gushyiraho urukiko mpuzamahanga ngo rukurikirane abakekwaho uruhare.

U Rwanda rwabisabye rwifuza ko uru rukiko rushyirwa mu Rwanda ngo abanyarwanda babone ubutabera uko bikwiye kandi bifashe kunga no gukiza ibikomere. Avuga ko Urukiko rwashyizwe Arusha nubwo u Rwanda rwatoye rwanga ko uru rukiko rushyirwa ahandi, ariko ijwi ryarwo muri UN ntiryumvikanye kuko rudafite Veto.

Busingye yavuze ko mu myaka 20 uru rukiko hari byinshi rutagiye rwumvikanaho n’u Rwanda.

Avuga ko nubwo bwose habayeho kutumvikana hato na hato ariko hari uruhare runaka uru rukiko rwagize mu kunga no gukiza u Rwanda ibikomere, nubwo bwose byari kuba birenze uko biri ubu iyo uru rukiko ruba mu Rwanda.

Busingye yashimiye uru rukiko ko rwaburanishije abakekwaho uruhare muri Jenoside bo mu ngeri zitandukanye; abari ba minisitiri, abari abayobozi b’ingabo, abacuruzi, abihaye Imana, abayobozi b’inzego z’ibanze, abaganga, abalimu, ndetse n’abanyamakuru buri wese ku ruhare rukomeye yagize muri Jenoside.

Ati “Imyirondoro y’ababuranishijwe n’uru rukiko yonyine isobanura inkuru ibabaje y’uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ugashyirwa mu bikorwa. Nacyo ni igikorwa cyiza ICTR yagezeho.”

Minisitiri Busingye yavuze ko nubwo urukiko rwa Arusha rufunze imiryango, abarokotse Jenoside bamwe ubuzima bwabo bukiri mu bibazo kubera ibyabakorewe, ndetse bamwe bakibaza niba ababikoze bakwiye kuba babayeho mu buzima bwiza cyane muri gereza za UN nk’aho ari igihembo cy’uruhare rwabo muri Jenoside.

 

Muhe u Rwanda inyandiko z’uru rukiko – Busingye

Mu ijambo rye, Min Busingye yavuze ko mu maburanisha yabaye aha i Arusha humviswe ubuhamya bw’amagana y’abanyarwanda, abarokotse, abishe, abakekwa, intumwa za UN zari mu Rwanda, inzobere n’abandi…amajwi n’amashusho y’aba akaba yarashyinguwe.

Ati “Mu bubiko bwanyu hariyo amakuru menshi cyane ku byabaye mu Rwanda mbere, muri, na nyuma ya Jenoside. Ibyo mufite mu bubiko bwanyu ni igice gikomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Turabizi neza ko ibyo byose ubu ari umutungo wa UN.

Ariko reka mbabwire ko Abanyarwanda batazareka gusaba ko amateka y’u Rwanda ahabwa u Rwanda. Ayo makuru yose akwiye kubikwa mu Rwanda, igihugu kinyamuryango kandi cya UN. Ni amateka yacu ababaje. Kuba yaba ari mu Rwanda yahora ari urwibutso rw’ibyabaye.”

Minisitiri Busingye yongeye gusaba ko bidakwiye na rimwe ko umuntu wakatiwe ku cyaha cya Jenoside aho afungiye hose ahabwa ijambo mu itangazamakuru. (nk’uko iTV yo mu Bwongereza iherutse guha ijambo Jean Kambanda)

Busingye yavuze ko u Rwanda ruzi neza uruhare itangazamakuru ryagize muri Jenoside bityo rwumva neza n’icyo amagambo y’abakatiwe ku cyaha cya Jenoside yaba aje kumara mu gihe bahawe umwanya mu itangazamakuru muri iki gihe.

Minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda yavuze ko mu gihe uru rukiko rufunze imiryango, gushakira ubutabera Jenoside bidahagarariye aha. Ko hari abandi bantu umunani uru rukiko rwari rugikurikirana batarafatwa kugeza ubu, ko u Rwanda narwo rwatanze amazina y’abantu 410 nabo bashakishwa ku isi ku byaha bya Jenoside.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko aba ari abantu atari inshinge cyangwa uduce tw’umunyu bishobora kubura cyangwa bigashonga. Bamwe bihishe ahagaragara aho bigisha ijambo ry’Imana abayoboke, abandi bari mu bitaro baravura, abandi bari mu mirimo itandukanye mu bihugu bitandukanye. Bamwe bamaze no koherezwa n’inkiko z’aho bari ngo baburanishwe ariko imyaka irashize tubategereje.”

Yavuze ko amaherezo ari uko umuntu wese ukurikiranyweho Jenoside azabiryozwa n’ubutabera aho ari cyangwa yoherejwe mu Rwanda kuko u Rwanda rufitiye umwenda miliyoni y’abishwe n’abarokotse ngo bahabwe ubutabera.

Ibi ngo ni inshingano ya buri gihugu gitungwa urutoki gucumbira umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside.
Asaba ko abakozi b’uru rukiko rufunze imiryango ko aho bagiye mu bihugu byabo n’ahandi bazakomeza kuba abavugizi b’ubu bushake bwo guha ubutabera abarokotse n’abazize Jenoside.
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Min Busingye ngushimiye ubu butumwa wahaye aba bakozi ba UN i Arusha , ibi wabahayeho nk’umukoro wo gukomeza gushakisha abakoze jenoside no kubageza imbere y’ubutabera birumvika. Mureke duhige bukware izi nkoramaraso tunakangurira ibihugu bibacumbikiye kugira iki kibazo icyabo, ubutabera buzatangwa turabyizeye kandi na ziriya documents ziri arusha zizazanwe mu Rwanda niho iwabo wazo

  • Minisitiri w’ubutabera bw’urwanda yatanze ubutumwa bwiza kuri ruriya rukiko
    gusaba imanza zose zaburanishijwe narwo ko zihabwa urwanda nabyo ningenzi cyane. kandi buri munyarwanda arasabwa kubiharanira kugeza zoherejwe zikabikwa mu rwanda. Abakihishe bagihembera genocide nabo bazibonera kuko genocide n’icyaha kidasaza.

Comments are closed.

en_USEnglish