Muhanga: Visi Meya na Gitifu w’Umurenge bahamwe n’icyaha cyo kurandura imyaka y’abaturage
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa mbere rwahamije icyaha cyo kurandura imyaka y’abaturage, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu François Uhagaze, na bagenzi be babiri runabategeka kwishyura arenga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, hiyongreyeho amahazabu n’amagarama by’urubanza.
Hashize imyaka itanu ikibazo cyo kurandura imyaka y’abaturage kiregewe mu rukiko n’abanyamuryango ba Koperative TERIMBERE yari ifite ubuhinzi bw’ikawa mu nshingano zayo.
Abanyamuryango bayo bavuga ko bari barahinze ikawa mu murenge wa Muhanga muri aka karere umurima wari ufite hegitare eshanu(5ha) zirenga zaranduwe mu buryo batari bumvikanyeho n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu bavuga ko ari we wategetse abatijisiti kuzirandura zigasimbuzwa amaterasi y’indinganire.
Aloys Musanganya, umwe mu banyamuryango ba koperative, wari waje gukurikirana isomwa ry’urubanza, avuga igihe abatijisiti baranduraga izo kawa, abaturage babirukanye, nyuma ngo Visi Meya François Uhagaze abagarura ku ngufu kugirango bazirandure abahagarikiye.
Nyuma abanyamuryango bandikiye Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, babugezaho uko ikibazo giteye, babasubiza ko nta ruhare bagize mu mabwiriza yo kurandura izo kawa, aribwo bahise bajyana ikirego mu rukiko ryisumbuye rwa Muhanga.
Aho ikibazo gifatiye intera ndende Meya Yvonne Mutakwasuku, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yandikiye urukiko yemeza ko ari iki kibazo kireba Ubuyobozi bw’akarere, ariko urukiko rubitera utwatsi ruvuga ko ikibazo kireba ba nyirubwite.
Icyemezo cy’urukiko cyaje kivuga ko François Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga na bagenzi be Védaste Habinshuti Gitifu w’umurenge wa Muhanga, n’uwahoze ari umujyanama w’akarere ka Muhanga Bernardin Ndashimye bose bagomba kwishyura indishyi zingana na miliyoni 18 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda, hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 60 by’amafaranga y’uRwanda buri wese, bakanafatanya kwishyura ibihumbi 50 by’amagarama y’urubanza biterenze iminsi mirongo itatu uhereye umunsi isomwa ry’urubanza ryabereyeho.
Mu kiganiro Umunyamukuru w’umuseke yagiranye na Francois Uhagaze avuga ko nubwo nta makuru yari afite y’uko urukiko rwabemeje icyaha azajuririra iki cyemezo kubera ko ngo bireba Ubuyobozi bw’Akarere.
Iki kibazo cyo kujurira agihuje na Gitifu w’umurenge wa Muhanga Védaste Habinshuti we wavuze ko yari yamenye ko urukiko rwabahamije icyaha.
Muhizi Elisée
UM– USEKE/Muhanga
17 Comments
Akumiro kabaho! ubwo se niba umuyobozi wakarere yemeza ko icyo kibazo kireba akarere ubwo umucamanza yahereye kuki at era utwatsi ibyo akarere kiyemerera?
ubwo ushobora kuba ntacyo wumvisemo, iyo urukiko rubyemera ko bireba akarere rwari guhagarika urubanza maze bigasubira mu maboko y’abakoze ibyaha, bakarerega abahohotewe, ninayo mpamvu Meya bamuregera bwa mbere yabyigurukije aziko bacika intege, ariko yabona bigeze mu rukiko agahita abona ko bizakora kuri bagenzi be, noneho agashaka ko bigaruka iwe (igihe yabyemeraga) yibbwira ko urukiko rubyemera
Kandi bavuze ko ku ikuubitiro abaturage bandikiye ubuyobozi bw’akarere bukemeza ko ntaruhare rwagize mugufata icyo cyemezo? Ubwo nyine icyemezo ni icyabo kugiti cyabo si icy’akarere.
Imanza ziba nyinshi!!!!!!!!!
Meya yashakaga ko bajya kubindikiranya abaturage. Ikibazo cyageze mu Nkiko se Meya yagikurayo hadaciwe urubanza. Mbega ubumenyi bucye Meya afite!Wagirango nta banyamategeko agira cg ntajya abagisha inama!
Uwo byaba bireba wese abaturage bagomba kwishyurwa kuko la justice est rendu au nom du peuple
Amaherezo tuzageraho tumere nk’i Burayi. Abaturage iyo tubigisha amategeko ntituba tujugunya hasi. So, bamaze rero kumenya kurengera uburenganzira bwobo.
Ariko se i Muhanga ibazo buri gihe bashoramo Leta, harya ni uko Leta iba ifite amafaranga yo gupfusha ubusa? Buri gihe buri gihe koko kweri? kandi buriya wabona bariya bayobozi basubiye muri manda igiye kuza n’ibibazo bateje Akarere, nta n’iterambere rihagaragara.
Baba bigize utumana aho batuye! ntibazi imbaraga z’abaturage iyo bashyize hamwe biyemeje ! Akarengane kajye gahanirwa
abaturage nabo hari igihe batemera change kandi ubuyobozi bubagira inama ku bifite akamaro. wasanga bari barasobanuriwe ko hagomba gushyirwa ikindi gikorwa bakanangira. icyo gihe rero ntabwo abayobozi baba bafite amakosa bishobora no guhinduka cyane cyane ko urukiko rwafashe icyemezo badahari.
ntitukumve ko abayobozi iteka ari abanyamafuti kandi baba badushakira iterambere.
@xxxxxxxxxxxxxxxxxxxx
Wowe wiyise xxxxxxxxxxxxxxxx. Ntabwo washakira iterambere abaturage ubarandagurira imyaka. Iryo terambere se ryo kurandura imyaka itunze abaturage ryaba ari terambere ki?. Kuki utanareka ngo babanze bayisarura nibura.
Abo bayobozi ba muhanga bagomba kwishyura iyo myaka baranduye, ndetse bikabera isomo n’abandi bayobozi babikora.
Ni byiza kubanza kugisha inama abaturage mukaganira ku iterambere ryabo, aho kubazanaho igitugu ngo urabashakira amajyambere abasubiza inyuma.
Ibyo ni agatonyanga mu nyanja kuko mu gakenke batemaguye insina n’ibyo bahahinze byanga kumera,muri burera barandura amasaka n’ibishyimbo,muri za Rulindo abaturage bavudukanye ba gitifu b’utugari babarnduriye amasaka bibaviramo guhera i Bugande n’ibindi ……..ARIKO KUKI IBI KABISA MU GIHUGU???????????
hhhh!!!!! None se ibaruwa Mayor yandikiye abaturage ni impimbano. biramutse aribyo urubanza rwatehswa gaciro. ariko niba yarandikiye abaturage bakayiheraho nk’ikirego baregaga abagize uruhare ho sinibaza o ibaruwa y’akarer yaza ivugurura iya Mayor(utanahindutse). ibi bigaragaza imbaraga nke mu miyrere cyane abajyanama n’abahagararriye akarere mu mategeko.
ikindi nibaza. ni gute Uhagaze ahora mu manza n’abaturage kubera kurandura imyaka gusenya amazu bidafite icyerekezo. iki ni kimwe mu byatumye atakaza ikizere cyo kuyobora akarere ka Huye. kuko igihe yari Mayor w’akarere ka Huye ibibazo byo kurandura imyaka no gusenya amazu mu buryo budafite icyerekezo na gahunda ifitiye inyungu abaturage byamukozeho ahanini kuko byakunze kugaragara mu nkiko abaturage barega Leta.
ubwo ntabwo muzi UHAGAZE si abo ahohotera gusa yigize indakoreka, ibyo n’ibyo muzi . abayobozi baragwira
ahubwo agire vuba yishyure ikawa yabaturage yaranduye, naho gitifu ararengana yakoreshejwe numuyobozi we. aba nya Muhanga twarumiwe. abayobozi baba bwnshi
yasize ateje ibibazo i huye none muhanga nayo iyigejeje habi pe
kandi manda itaha buriya uzasanga ageze mu karere ka nyarugenge , bayobozi muyobora bande koko
abayobozi nkabo ubundi harya ubwo bumva guhohotera abaturage bibamariye iki
kurandura ibihingwa ngenga bukungu ibyo bibaho , iterambere riruta ikawa nirihe koko
Niba aba baturage bafite inyandiko basubijwe ko Ubuyobozi bw’akarere nta ruhare bufite muri iki kibazo ubwo baregeraga meya nyuma yo kurandurirwa ikawa’; nta kabuza bazatsinda; kuko mu rukiko hazagaragara kwivuguruza kwa Mayor; ahubwo biriya bihano bishobora kuziyongera.
Akarengane nigacibwe, umuyobozi areke kwitwaza uwo ariwe ngo ahutaze abo ashinzwe kurengera!
Turashimira ubushishozi abacamanza bagaragaje mu kurengera abaturage!
Comments are closed.