Digiqole ad

Mu cyumba cy’iburanisha…ukuri, ibimenyetso n’amategeko hatsinda iki?

 Mu cyumba cy’iburanisha…ukuri, ibimenyetso n’amategeko hatsinda iki?

Mu rukiko ngo ntihaburana ukuri, ibimenyetso cyangwa ingingo z’amategeko gusa

*Urega n’uregwa; amahirwe yo gutsinda angana ate?
*Ibimenyetso n’ingingo z’amategeko ngo byombi ni iby’agaciro mu rubanza,
*Ukuri buri gihe siko gutsinda urubanza

Ngo “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”, mu rubanza nta baburanyi bagwa miswi, ubutabera buberaho kumenya uwigiza nkana, urubanza ni nk’intambara, mu cyumba cy’iburanisha harebwa byinshi, ibimenyetso bigashyirwa imbere, igingo z’amategeko zigashingirwaho, gusa ukuri hari ubwo kumenywa n’Imana n’ababuranyi babiri gusa.

Mu rukiko ngo ntihaburana ukuri, ibimenyetso cyangwa ingingo z'amategeko gusa
Mu rukiko ngo ntihaburana ukuri, ibimenyetso cyangwa ingingo z’amategeko gusa

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, kwitabaza ubutabera ni ihurizo rikomeye, burya ngo nta cyiza nk’ubutabera bwunga, ubutabera bw’amategeko bwo ni indi nzira itoroshye….

Mu cyumba cy’iburanisha habera byinshi mu gushaka ukuri, uregwa n’urega barebana ay’ingwe, umucamanza afite ijambo rya nyuma, mu cyumba cy’iburanisha umwuka ntuba ari uwa gicuti na busa.

Umuseke waganiriye n’umwe mu bacamanza ufite inararibonye ry’imyaka irenga 10 mu manza, utarifuje gutangazwa umwirondoro kubera uwo murimo we. Maze asubiza bimwe mu bibazo buri wese yakenera kumenya mu bibera mu cyumba cy’iburanisha.

Umuseke: Kwiburanira no kunganirwa ni iki cyiza?
Umucamanza: Kuba buri wese atazi amategeko n’uburyo yifashishwa mu kuburana ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umuburanyi yakwitabaza umunyamategeko kuko ibikorwa byo mu iburanisha byose bigendera ku mategeko.

Nubwo hari inkiko zitemerera ko umuburanyi yiburanira nk’urukiko rw’Ikirenga; mu zindi nkiko hari abagerageza kwiburanira ariko ugasanga bagongwa n’ingingo z’amategeko bikaba byaba intandaro yo gutsindwa imanza baba barega cyangwa baregwamo.

Na none ariko kunganirwa n’umunyamategeko ntibuvuze ko urega cyangwa uregwa aruca akarumira kuko akenshi ni we uba asobanukiwe byimbitse ikiburanwaho bityo kuba yakwisobanura akagenda yunganirwa n’umunyamategeko mu ngingo z’amategeko bishobora kongera amahirwe aganisha ku mwanzuro w’urukiko unyuze umuburanyi.

Mu iburanisha; hagati y’urega,uregwa n’umwunganizi ni inde uba ufite ijambo rinini?
Umucamanza: Mu iburanisha, iyo ahaye umwanya ababuranyi kugira ngo bisobanure, Umucamanza akunze kubwira impande zombi ko buri ruhande ari rwo ruba rufite mu biganza byarwo uburyo bwo kwisobanura bityo umwunganizi n’umukiliya we nibo baba bakwiye kumvikana uko bisobanura.

Tugende ku ngero za zimwe mu manza zamenyekanye mu Rwanda; Umunyamakuru w’Umuseke yakurikiranye imanza zitandukanye, gusa nko mu rubanza rwa Dr Leon Mugesera woherejwe na Canada kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho; Avoka we Me Jean Felix Rudakemwa nta jambo rinini yagiraga uretse nko kunganira umukiliya we (Mugesera) ku bijyanye n’amategeko uretse ko na byo bitakundaga kuba dore ko uyu mugabo uregwa na we ubwe yifashishaga ingingo z’amategeko cyane.

Mu rubanza rwa Charles Bandora na we woherejwe n’igihugu cya Nolvege kubera ibyaha bya Jenoside yamaze guhamywa n’Urukiko rukuru agakatirwa gufungwa imyaka 25; Me Bikotwa Bruce na Nizeyimana bunganiraga uyu mugabo ni bo bagiraga ijambo rinini haba mu kwisobanura no kubaza abatangabuhamya.

Ni mu gihe kingana gute umuntu ashobora kuregera icyaha yakorewe ?
Umucamanza: iyo icyaha gikozwe ntikiba gishobora gukurikiranwa mu gihe cy’ubusaze, kuko ibyaha birasaza. Ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 10 yuzuye ku byaha by’ubugome; mu gihe cy’imyaka itatu yuzuye ku byaha bindi bisanzwe no mu gihe cy’umwaka umwe wuzuye ku byaha byoroheje.

Gusa ibi bihe ntabwo bireba icyaha cya jenoside ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, ibi ntibisaza, igihe cyose uwagikoze akiriho arakurikiranwa.

Uruhare rw’uwareze mu iperereza ni uruhe?
Umucamanza: Umugenzacyaha ntabwo aba azi abantu bose bafite amakuru kuri icyo cyaha; yewe nta n’ubwo aba azi ahashobora kuva ibimenyetso; niba wakorewe icyaha; utanga amakuru yose ya ngombwa kugira ngo Umugenzacyaha abone aho ahera akora iperereza.

Umugenzacyaha ariko nawe afite ubuhanga mu gukora iperereza bityo no mu gihe atahawe amakuru ariko azi ko icyaha cyakozwe ashobora gukoresha ubuhanga bwe akagera k’ukuri.

Gufungwa iminsi 30 kandi umuntu akekwa bivuze iki?
Umucamanza: abantu ntibakwiye kwitiranya igifungo cy’iminsi 30 n’igihano, nta muntu bakatira iminsi 30; ahubwo iyo umuntu afashwe anyura mu bugenzacyaha bushobora kumufunga iminsi itanu agashyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bushobora kumufunga iminsi itanu cyangwa kumurekura;

Umushinjacyaha yabona ko ari ngobwa ko aburana afunze agasaba Urukiko gufata icyemezo cyo gufungwa iminsi 30; muri iyo minsi arayifashisha (Umushinjacyaha) agakora iperereza ry’inyongera.

Urega n’uregwa ni inde uba ufite amahirwe yo gutsinda?
Umucamanza: Biterwa n’urubanza kuko umuntu ashobora kurega adafite ibimenyetso; icyo gihe aratsindwa (nubwo yaba afite ukuri) ariko iyo abifite aba yizeye gutsinda, ubwo amahirwe yo gutsinda aba aherereye k’ufite ibimenyetso bihagije.

Ibimenyetso n’Ingingo z’amategeko ni iki kiburana?
Umucamanza: byose bifite agaciro…niba umuntu hari uburenganzira yabujijwe agomba kwerekana itegeko rimugenera ubwo burenganzira, noneho umucamanza akavuga ati ni byo ariko se ikimenyetso ugenderaho ko uyu yakubujije uburenganzira ni ikihe?

Ibi byombi (ibimenyetso n’ingingo z’amategeko) ni magirirane kuko na none ibimenyetso bidaherekejwe n’ingingo zirengera uvuga ko yakorewe icyaha nta kamaro biba bifite.

Ni izihe nyungu zo kunganirwa n’Umunyamategeko?
Umucamanza: …iyo uwakorewe icyaha yitabaje Avoka aba aje kuregera indishyi, Avoka icyo amara ni ugusobanurira Umucamanza ishingiro rya za ndishyi, Avoka ni byo koko Avoka atanga umucyo mu rubanza rwawe, akereka umucamanza ibyo wowe utagashoboye kuko wowe nturi umunyamategeko.

Imbere y’Umucamanza; Avoka n’uwo yunganira ni inde ufite ijambo rinini?
Umucamanza: uwunganirwa ni we nyiri urubanza kuko niba yaburanaga agakatirwa igifungo si Avoka ufungwa, n’iyo bamuciye amande si Avoka uyariha; n’iyo atsinze icyo yatsindiye ntabwo ari Avoka ukibona.

Ko hajya havugwa ruswa mu bucamanza bw’u Rwanda, ubwo bukwiye kwizerwa?
Umucamanza: Ruswa ni ikintu Leta yacu yarwanyije mu nzego zose no mu bucamanza; yego ntihabura wa mukobwa umwe utukisha bose, birashoboka ko habonekamo umwe cyangwa babiri bananiwe kurwanya irari rya ruswa ariko muri rusange ubonye uko imanza zicibwa ntiwakwemeza ko ruswa ari ikibazo kinini, bityo ntibyavanaho ikizere buri wese akwiye kugirira ubucamanza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish