Ku mugoroba wo kuwa gatanu ushize, ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA bitunguranye cyakoze umukwabu wo gufata imodoka zitendeka abagenzi. Imodoka za Royal Express zafashwe zatendetse abagenzi benshi bagenda bahagaze. Izindi zitafashwe nazo ngo si shyashya kandi iyi gahunda izakomeza. Ni igikorwa cyashimishije cyane n’abagenzi ku mihanda ya Rwandex ugana Remera […]Irambuye
-Kuri iki cyumweru, i Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi; -Abanyamuryago banyuranye bari bafite ikizere ko bava muri iyi nama Perezida abemereye niba aziyamamaza muri 2017; -Kagame ageze igihe cyo kubivugaho yababwiye ko acyumva ibitekerezo by’abantu, baba ababishaka n’abatabishaka; -Perezida yavuze ko yemera ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015 gusa ko bizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri kandi umwanzuro wayo utazajya kure y’iki […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatanu tariki 4/12/2015, ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group, REG), abayobozi bacyo bavuze ko amakuru avugwa n’abahoze ari abakozi bayo ko birukanwe bitanyuze mu mucyo atariyo. Ubuyobozi bwa REG buvuga ko kugeza ubu nta mukozi wirukanywe, gusa ngo icyabaye ni uguhagarika abakozi bagasubizwa Minisiteri y’abakozi (MIFOTRA), […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba ariwe watorewe kuyobora inama nkuru y’Abepisikopi, ndetse akaba ari nawe uhita aba umuvugizi wayo. Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare yasimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi. Akazungirizwa na Musenyeri […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwitegura inama Nyafurika iziga ku burenganzira bwa muntu, Demokarasi n’imiyoborere kuva kuwa mbere tariki 7-8 Ukuboza, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) yatangaje ko intambwe u Rwanda rwateye muri Politiki yatumye buri munyarwanda wese cyane cyane abagore bayitinyaga nabo bayiyumvamo. Iyi nama Nyafurika yabanjirijwe n’ihuriro ry’urubyiruko ryatangiye kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe. Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara. Bari bajuririye […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston mucyo yita iyobera ry’umuryango w’Abibumbye, asanga haratekerejwe uruhande rumwe mu gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, kuko batatekereje ku ndishyi n’imibereho by’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro na Minisitiri Busingye Johnston, yatubwiye ko mu myubakire y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) […]Irambuye
Umusore w’imyaka 22 witwa Mateso yemera ko ku cyumweru gishize yibye miliyoni 11 z’amashiringi ya Uganda muri Kilimadjaro Lodge yakoreraga kuri reception i Kampala, uyu yaje gufatwa na Police y’u Rwanda ageze Kabarore muri Gatsibo agarutse mu Rwanda agifite aya mafaranga yose nta na rimwe rivuyeho. Kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yashyikirije nyiri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, mu nama yahuje u rwego rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Umuvunyi, abikorera basabwe kugira uruhare runini mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa dore ko aribo batungwa agatoki mu gusaba ruswa mu itangwa ry’akazi ahanini ishingiye ku gitsina. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvunyi […]Irambuye