Digiqole ad

Nyirabwiza w’i Nyabihu arashimira Leta yavuje umwana we umutima agakira

 Nyirabwiza w’i Nyabihu arashimira Leta yavuje umwana we umutima agakira

Nyirabwiza Lucie (ubanza ibumoso) akikiye umwana we Umumararungu Honorine wakize abazwe umutima mu Bubiligi

Hashize icyumweru inzobere mu kuvura umutima zavuye mu Bubiligi zibaga abafite uburwayi bw’umutima ku bitaro by’umwami Faycal ku bufatanye na MINISANTE zabaze abana 30 mu cyumweru kimwe. Lucienne Nyirabwiza wo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe umwana we ngo ubu aba yarapfuye iyo hataba Leta yamwohereje mu Bubiligi akabagwa umutima akaba yarakize. Iki ni ikintu ngo azahora ashima Leta mu buzima bwe.

Nyirabwiza Lucie (ubanza ibumoso) akikiye umwana we Umumararungu Honorine wakize abazwe umutima mu Bubiligi
Nyirabwiza Lucie (ubanza ibumoso) akikiye umwana we Umumararungu Honorine wakize abazwe umutima mu Bubiligi, ari kumwe n’abandi babyeyi bafite abana bavuwe umutima n’izi nzobere zimaze icyumweru mu Rwanda

Umwana wa Nyirabwiza yavukanye uburwayi bw’umutima, yahoraga yikanga cyane, bituma adakura nk’abandi bana, bamuramuvuza maze ku bitaro bya CHUK baza gusanga umwana arwaye umutima.
Nyirabwiza ati “Nagize amahirwe, Leta yemera kumvuriza umwana batwohereza mu Bubiligi tumarayo ukwezi n’ibyumweru bitatu umwana baramubaga baramuvura arakira turataha. Mu buzima nzahora nshimira iki gikorwa Leta y’u Rwanda yankoreye.”
Nyuma ye, ihuriro ry’inzobere rigize Chain of Hope ryohereje mu Rwanda itsinda ry’abaganga bavura umutima kuvura abandi bana bameze nk’uwa Nyirabwiza. Iri tsinda ryabaze abana 30 barwaye umutima, umwe gusa niwe witabye Imana muri iki gikorwa abandi barakize ubu bameze neza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatanu.
Dr. Thierry Sluysmans umwe muri iryo tsinda yabwiye Umuseke ko nta kibazo na kimwe bahuye nacyo mu kazi kabo mu Rwanda kugeza ubu.
Dr Sluysmans ati “Uyu mwaka twarishimye cyane kuko twagize ubufatanye bumeze neza hamwe n’itsinda ry’abaganga ba hano mu Rwanda, buri muntu yari afite ibyo azi, byaradushimishije cyane, umusaruro dukuye mu Rwanda ni uko twavuye abantu bagera kuri 30 mu gihe cy’icyumweru kimwe kandi aba tubavura mu kwezi mu Bubiligi.

Abaganga b’umutima baracyari bacye mu Rwanda

Dr. Emmanuel Rusingiza
Dr. Emmanuel Rusingiza

Dr. Emmanuel Rusingiza umuganga uvura umutima mu bitaro bya CHUK yavuze ko ubu mu Rwanda nta kipe y’abaganga izobereye mu kubaga umutima ihari, ariko hari ikiciro cy’abanyeshuri b’abanyarwanda bari kubyiga bagiye kurangiza bagataha kuvura abanyarwanda.
Dr Rusingiza avuga ko abaganga bahari b’imitima mu Rwanda ari abazi ibintu bitandukanye bijyanye no kubaga umutima, mu gihe ngo kubaga umutima bikorwa n’ikipe y’abaganga buri umwe akaba afite umwihariko we.
Dr. Nathan Ruhamya umuganga uvura imitima y’abantu bakuru mu bitaro by’umwami Faycal yavuze ko abaza kubafasha kuvura indwara z’umutima atari Chain of Hope gusa ngo hari n’irindi tsinda rituruka muri Australia bose baza mu Rwanda gufasha abarwaye umutima bakeneye kubagwa.
Leta ngo ntiyabasha kohereza abarwayi bose b’umutima bakeneye kubagwa mu mahanga kandi abanyarwanda bawurwaye benshi badafite amikoro y’ubu buvuzi mu mahanga.
Dr. Nathan Ruhamya yakanguriye abanyarwanda gukora siporo no kwirinda imirire mibi (ibinyamavuta n’ibinyamasukari byinshi) kwirinda umunyu mwinshi mu biryo no kwisuzumisha buri gihe bakamenya uko umutima wabo uhagaze.

Inzobere zo mu itsinda rya Chain of hope zimaze icyumweru mu Rwanda
Inzobere zo mu itsinda rya Chain of hope zimaze icyumweru mu Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imana ijye iha umugisha aba bavantara baza gusigasira ubuzima bw’abacu. God bless them, God bless Rwanda

  • IMANA IHABWE ICYUBAHIRO

Comments are closed.

en_USEnglish