Digiqole ad

i Bangui, Papa acungiwe umutekano bidasanzwe, harimo n’abanyarwanda

 i Bangui, Papa acungiwe umutekano bidasanzwe, harimo n’abanyarwanda

Ingabo z’u Rwanda mu bari bacungiye Papa Francis umutekano

Ibiro ntaramakuru by’abongereza bivuga ko aribwo bwa mbere hagaragaye uburinzi budasanzwe kuri Papa mu ngendo akora, kuri iki cyumweru ubwo yari asesekaye i Bangui muri Centre Africa yari arinzwe bikomeye cyane. Mu bari bamucungiye umutekano bya hafi harimo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Mu butumwa yatanze Papa Francis yasabye abaturage gushyira intwaro hasi bakibuka ko ari abavandimwe.

Papa yakiriwe na Perezida Panza
Papa yakiriwe na Perezida Panza

Indege ya Papa yageze i Bangui mu kirere cyari kimaze umwanya minini kizungurukamo indege za kajugujugu z’intambara z’ingabo z’abafaransa n’iz’umuryango w’abibumbye ziriyo mu butumwa bw’amahoro.

Akigera ku butaka  bwa Bangui yakiriwe na Mme Catherine Samba Panza uyobora iki gihugu, nawe usanzwe urindwa n’abasirikare barimo ab’u Rwanda bariyo mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Mme Panza yahise abwira Papa ko igihugu cye gikeneye kubabarirwa kuko imitima y’abagituye yaganjwe na sekibi abantu bagakora ibibi bikabije ku bavandimwe babo.

Ingabo zirinda umutekano we bwite, zari zegeranye n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zirimo abasirikare bamwe b’abanyarwanda bari iruhande rwa Papa Francis, n’abandi benshi bari ahantu hose bashinzwe gucunga umutekano w’uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, uri mu bantu ba mbere bubashywe kandi bakomeye cyane ku isi.

Mu gitambo cya Misa kitabiriwe n’imbaga muri cathedrale ya Bangui, yigishije amagambo asaba kwiyunga, kubabarirana, urukundo n’amahoro ndetse asaba abaturage bafite intwaro ati “Nimushyire hasi ibyo bikoresho by’urupfu.”

Ingabo z'u Rwanda mu bari bacungiye Papa Francis umutekano
Ingabo z’u Rwanda mu bari bacungiye Papa Francis umutekano

Ati “Nimukore, musenge, mukore ibintu byose mushaka amahoro. Ariko mwibuke, amahoro nta rukundo nta bucuti nta bworoherane ntacyo yamara.

Kuri iki cyumweru Papa Francis yasuye inkambi y’impunzi zirenga 4 000 zahunze umutekano mucye muri Bangui.
Aho bamwakiriye yabasabye ari benshi gusubiramo amagambo yo mu rurimi rwabo rw’igi Songo asobanura ngo “ Turi abavandimwe.

Abapolisi 500 b’igihugu bari hafi y’aho Papa ari, abasirikare 3 000 bo mu ngabo za UN ziriyo mu butumwa bw’amahoro MINUSCA bari nabo mu gace kose Papa yari arimo ndetse n’ingabo z’Abafaransa ziri muri ‘mission Sangari’

Ubufaransa bwaburiye Papa n’ikpe ye ko umutekano we muri Centre Africa ushobora guhungabana ariko uyu nyir’ubutungane yavuze ko nta kabuza azajyayo.

Igice giteye inkeke cy’uru rugendo muri Centre Africa Papa aragikora kuri uyu wa mbere muri Quartier PK5 y’Abayisilamu aho ari bwinjira mu musigiti waho. Aka gace gafatwa nk’izingiro ry’ubugizi bwa nabi, kazungurutswe n’imitwe yitwaje intwaro y’abakristu.

Aka ni nako gace ka nyuma k’urugendo rwe yagiriraga muri Africa aho yabanje muri Kenya na Uganda mbere yo kuza aha.

Papa Francis yasiye inkambi y'impunzi 4000 muri Bangui. Photo/Reuters
Papa Francis yasiye inkambi y’impunzi 4000 muri Bangui. Photo/Reuters

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • I will always say this I am so proud of our hero amilitary. thanks to our big Hero President Paul kagame. Be blessed all our military.

  • PAPA IMANA IMUHE UMUGISHA

  • Ngabo zacu oyeeeeeeeeeeeeeee..erega sibihugu by’african gusa n’isiyose izabitabaza mu mutekano. dore n’abazungu barabizera mukubashakira umutekano

  • Nyagasani akugende imbere mushumba mwiza ,kandi ukomeze uyobore ubushyo waragijwe mu nzira igana ijuru.je suis fière d’être catholique vive Papa FRANCISKO.

Comments are closed.

en_USEnglish