Digiqole ad

Ingabo z’Ubufaransa ‘zanze nkana’ gutabara abiciwe mu Bisesero

 Ingabo z’Ubufaransa ‘zanze nkana’ gutabara abiciwe mu Bisesero

Ingabo z’Ubufaransa muri Operation Turquoise zashinzwe na UN ngo zanze ku bushake gutabara abo mu Bisesero

Impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa (Survie) ikurikirana iperereza rikorwa kuri ‘opération Turquoise’ yongeye gusaba ko hakorwa isuzuma ryimbitse ku bimenyetso bigaragaza uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu gutererana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 1994 bakicwa mu minsi itatu.

Ingabo z'Ubufaransa muri Operation Turquoise zashinzwe na UN ngo zanze ku bushake gutabara abo mu Bisesero
Ingabo z’Ubufaransa muri Operation Turquoise zashinzwe na UN ngo zanze ku bushake gutabara abo mu Bisesero

Iri perereza ryatangiye gukorwa mu 2005 kubera ikirego cyari cyatanzwe n’imiryango y’abarokotse buriya bwicanyi bwo mu Bisesero baba mu mpuzamashyirahamwe ya Survie mu Bufaransa, bashinja izi ngabo kubageraho tariki 27/06/1994 zikabona uko ibintu bimeze nabi zikabizeza kubarengera, ariko zikigendera zikagaruka tariki 30/06/1994. Muri iyo minsi itatu Interahamwe zabirayemo zirabarimbura.

Iperereza kuri uru ruhare n’ubu riracyakorwa, ibyarivuyemo ntibiratangazwa, gusa bimwe bigenda bicika abarikora bigasohoka.

Muri iriya minsi, Umuryango w’Abibumbye wari washinze ingabo z’Abafaransa mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda ikiswe ‘Opération Turquoise’  yari yatangiye tariki 22/06/1994, hagamijwe kurengera ikiremwa muntu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Franceinter.

Mu bimenyetso iriya miryango isaba ubutabera kongera gushishoza harimo; Lt Col Jean-Rémy Duval watanze ubuhamya ko yabonye uko ibintu bimeze mu Bisesero ku itariki 27/06/1994 yasubira ku kigo agatanga raporo.

Mu buhamya bwe ngo yagize ati “Nabwiye (Col Jacques) Rosier (wari umukuriye) ibyo twabonye…Namusabye uburenganzira bwo gusubirayo mu gitondo tujyanye n’umubare w’abasirikare wisumbuyeho….yaransubije ngo hoya.”

Bumwe mu butumwa yatanze kuri Fax bwagiraga buti:
“CPA [Commando parachutiste de l’air]10 : Reco [reconnaissance] secteur Bisesero – Tutsi seraient menacés et comptent sur une protection française”

Ibi ni ibyo yatangaje mu buhamya yatanze mu 2013 nk’uko umwe mu bakurikirana iri perereza yabibwiye Le Monde.

Bakomeje kwanga guha agaciro ibyo Lt Col Duval yavugaga yashyizemo imbaraga, atanga ibisobanuro birambuye mu butumwa kuri Fax ariko nabwo ngo burirengagizwa.

Muri iri perereza, inyandiko yasohotse y’ubutumwa yanze:

k

Mu kwezi kwa karindwi, Jacques Rosier, yahakanye ko atibuka iby’ayo makuru yahawe na Jean-Rémy Duval.

Col Rosier yeretswe amashusho yafashwe n’urwego rwa gisirikare rwabo rushinzwe kubika amakuru, ubwo yariho abwirwa n’umusirikare wo hasi ibyo babonye mu misozi ya Bisesero n’uburyo ingabo zabo zikwiye gutabara, gusa kuri aya mashusho Col Rosier agaragara ateze amatwi ariko adasubiza.

Abajijwe impamvu aya makuru yahabwaga ntacyo yayakozeho, yavuze ibyo uyu musirikare yariho amubwira atabyumvaga kuko ibitekerezo bye byari ahandi, ko yariho atekereza ikiganiro afitanye n’abanyamakuru, kandi ko yari ku gitutu.

Gusa ati “icyakora iyo nongeye nkareba aya mashusho sinibaza impamvu ntahaye agaciro information uyu musirikare yariho ampa.”
Naho General Jean-Claude Lafourcade, wari umuyobozi mukuru wa Opération Turquoise, we bisa n’aho yari azi neza uko ibintu bimeze mu Bisesero n’ahandi nk’uko bitangazwa na Franceinter.

Franceinter iti “Kuva tariki 27/06/1994 saa tanu z’ijoro, Gen Lafoucarde yoherereje Fax ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Ubufaransa asobanura uburyo ibintu bishobora kuba byifashe nabi ku Batutsi bahungiye mu Bisesero.”

 

Imiryango y’abarokotse ya FIDH na LDH ikorera mu Bufaransa ivuga ko “Inyandiko nyinshi zihari zigaragaza ko uko inzego za gisirikare z’Ubufaransa zikurikirana zari zifite amakuru y’ibiri kuba. Ndetse no kuva tariki 27/06/1994 mu Bisesero bari bafite amakuru. Ariko nta cyakozwe ngo barengere abari mu kaga bahagarike ubwicanyi.”

Iyi miryango ikaba isaba ko hasuzumwa neza uruhare muri Jenoside rw’ingabo z’Ubufaransa mu byabereye mu Bisesero.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bahakana kubusa kuko birazwi neza ko Nyakwigendera Président Mitterrand, wari Chef Suprême des Armées yari yategetse ko Abatutsi nka ” minorité éthnique de Seigneurs” atakwemera ko bafata ubutegetsi ngo bategeke Abahutu, “une majorité de serfs”, idewoloji ya MDR PARMEHUTU- MRND, yari yarinjijwemo na Nyakwigendera Président Juvénal HABYARIMANA. Ubwo rero icyo Chef suprême des Armées yategetse, nibyo ba Comanders bashyize mu bikorwa.

  • uko byagenda kose ukuri kuzigaragaza kandi ibi abafransa bahunga kuzigaragaza

  • After all, les faits sont tetus

Comments are closed.

en_USEnglish