Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho iki gikorwa cyo kujonjora abakobwa bagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda 2016 kigeze. Aha mu bakobwa 18 biyandikishije batandatu nibo baje kurushanwa, umwe asezererwa kuko atagejeje ku burebure busabwa ngo umukobwa abe Miss Rwanda. Mu gutanga amanota, akanama k’abakemurampaka kagizwe na Eminante, Michel Karangwa na Carine Urusaro wigeze […]Irambuye
Ubwo Rev Past. Dr Rutayisire Antoine yagezaga ijambo ku mbaga y’abayobozi bakiri bato bari bitabiriye mu gikorwa cy’amasengesho bagirwa inama ku miyobrere, imbere ya Mme Jeanette Kagame, yashimiye Perezida Paul Kagame uruhare agira mu masengesho y’igihugu n’agaciro ayaha. Muri iki gikorwa kiswe ‘Young Leaders Conference’, cyateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship ukuriwe na Past Rutayisire, abayobozi […]Irambuye
*Yasabye urubyiruko gukomeza umurage mwiza wo mu myaka 20 ishize *Yarusabye gutinyuka kurwanya ikino no kudaceceka imbere y’akarengane *Yijeje ko abakuru bazakomeza guha abato ubumenyi n’inararibonye nziza bafite Nyamata, Bugesera – Kuri uyu wa gatandatu Rwanda Leaders Fellowship yatumiye urubyiruko rw’abayobozi mu byo rukora mu ihuriro ryiswe “Young Leaders Conference” rigamije ikiswe ‘kubiba imbuto izaba […]Irambuye
Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda, uyu mwaka batoranya MissRwanda2016, abakobwa basaga 130 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda. Kuri uyu wa gatandatu ijonjora rya mbere ryabereye i Musanze. Mu Karere ka […]Irambuye
Mu muhango wo gutaha inyubako nshya y’akarere ka kamonyi hamwe n’icumbi rizajya ryakira abashyitsi (Guest House) byombi byatwaye akabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yasabye Ubuyobozi bw’aka karere korohereza abaturage kubona serivisi nziza mu mikorere n’icyerekezo 2050 u Rwanda ruganamo. Muri uyu muhango ariko abaturage basanzwe bazahererwa serivisi ntibari […]Irambuye
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta. Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki […]Irambuye
*Iyi nka Nyirahabimana yayihawe muri gira inka *Yayimaranye imyaka itatu ayitaho, irabyara aritura, nyuma iza kurwara irapfa abayobozi barayigurisha *Veterinaire w’umurenge n’umuyobozi w’umudugudu nibo ashinja kugurisha inyama zayo. Iburasirazuba – Umuturage wo mu kagari ka Sibagire mu mudugudu wa Kamanga mu karere ka Rwamagana avuga ko inka ye yahawe na Perezida Paul Kagame, gusa ngo […]Irambuye
Atlas Mara yaguze Banki y’Abaturage ndetse n’igice cy’ubucuruzi cya Banki y’Iterambere (BRD) mu mwaka ushize byombi byashyizwe hamwe biba Banki imwe, ngo bikazahindura byinshi muri serivisi z’amabanki nk’uko byatangajwe na Amb. Claver Gatete Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu muhango wo guhuza izi banki kumugaragaro. Atlas Mara yashoye arenga miliyoni 20$ (hafi miliyari 15Rwf) muri Banki y’Abaturage […]Irambuye
* “sinzi icyo President yavuze ku rupfu rwa Karegeya” *Rusagara yoherereje abantu ‘Links’ z’inkuru zisebya Leta ariko ngo byari bimubabaje, *Avoka we avuga ko ntakigaragaza ko yabikoraga yishimye *Ubushinjacyaha buvuga ko kohereza izi nkuru bishimangira ubuhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya. Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 07 Mutarama, mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Brig Gen […]Irambuye
*Isoko rya Nyagasambu rizwi cyane mu amateka no mu ndirimbo ya Jean Christophe Matata *Abarirema bavuga ko rifunganye, abandi bacururiza ku zuba imvura yagwa bakazinga ibyabo *Abacuruzi bavuga imisoro batanga yakwiye kububakira isoko nibura bisanzuramo Rwamgana – Ni isoko rizwi cyane mu Rwanda kubwo kubw’imvugo yamamaye ngo “N’i Nyagasambu rirarema” ngo biva ku kuba cyera […]Irambuye