Digiqole ad

Imyiteguro ya CHAN imaze gutwara asaga Miliyari 16 z’amafrw

 Imyiteguro ya CHAN imaze gutwara asaga Miliyari 16 z’amafrw

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta.

Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki 16 Mutarama – 07 Gashyantare 2016.

Mu gihe habura igihe gito ngo iri rushanwa ritangire, abayobozi mu nzego zitandukanye zimaze igihe zitegura iri rushanwa zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zivuga aho imyiteguro igeze.

Sagashya Didie wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire “Rwanda Housing Authority”, ari nacyo cyari gishinzwe iyubakwa ry’ibikorwa remezo bizakoreshwa, yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda imazegusohora asaga Miliyoni 18,02 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 13,5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kubaka ibibuha by’imikino n’iby’imyitozo bizakira iyi mikino.

Sagashya yavuze kandi ko nubwo amaze kugenda ari menshi, ngo imibare ishobora kwiyongera kuko imirimo igikomeje.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitire Uwacu Julienne yasabye abafana ko ku munsi wo gufungura CHAN bazazinduka, kuko ngo imiryango izafungurwa Saa ine z’igitondo (10h00), hanyuma imiryango izafungwe Saa Saba (13h00).

Ibirori byo gufungura ngo bikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ndetse n’itorero ry’igihugu ‘URUKEREREZA’ ngo bizatangira ku isaha ya Saa Saba.

Abajijwe intego yahaye ikipe y’igihugu Amavubi izaba ihatana n’andi makipe 15 yaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, Minisitiri Uwacu yavuze ko yifuza ko bazagera kure hashoboka.

Yagize ati “CHAN ni irushanwa rihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo. Nta bihangange byadutera ubwoba birimo. Ikipe yacu tuyifitiye ikizere kandi twayisabye ko yahatana kugeza ku mukino wa nyuma.

Itwaye igikombe byaba ari byiza, ariko bitanakunze ntacyo kuko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Gusa intego ni ukugera kure hashoboka.”

Ku rundi ruhande, Nzamwita Vincent Degaule, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba ari nawe uyoboye akanama k’imbere mu gihugu gategura CHAN, we yavuze ko  ngo hari andi mafaranga asaga Miliyari ebyiri (2 000 000 000 frw) amaze gusohoka mu myiteguro itandukanye, nko kwakira amakipe, kuyacumbikira, kuyagaburira, kuyavana no kuyajyana ku bibuga by’imyitozo ndetse no ku mikino.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • batubwire uburyo aya mafaranga azagaruzwa nta kindi

  • Mbega amafaranga weeeeee
    Ndumiwe

  • wa muyobozi se ko yari yavuze 2billion. yari yatubeshye!! age avuga ibyo azi neza

  • Abazi kubara mumbwire milliards 18 z’amanyarwanda zarihira bourse abanyeshuri bangahe muri Université? Abaturage bunguka iki iyo CHAN ibereye mu Rwanda?

  • Gusubiza @ Kalisa
    Miliyari 18 z’amanyarwanda zarihira abanyeshuri ibihumbi 20, ukabaha nayo kubatunga ibihumbi 25 buri kwezi gutya. Kaminuza ya u Rwanda yishyura ibihumbi magana 600 kumwaka wakongeraho makumyabiri nabitanu buri kwezi ugasanga umunyeshuri yatanzweho{600,000+(25,000*12)}=900,000. Iyo ufashe 18,000,000,000 Rwf ukagabanya 900,000 Rwf urabona ko yafasha abasaga 20,000 by’abanyeshuri.
    Barangiza bakajya kuyatagaguza muri CHAN nabo batizeye gutwara, wabonyehe umuntu uha intego ikipe ye atari specific ngo muzagere kure hashoboka nihe? kuki batabasaba gutwara igikombe ko ayo bashoye ari imisoro yacu abanyarwanda.

    • Bamaze niba udashoboye kwirihirira shaka icyemezo cyabatishoboye cg uhinduze ikiciro ubamo cyubudehe ubundi ugabanye urusaku.

    • kubaka ama stades ntabwo ari ukwitegura CHAN gusa, ni investment, ni iterambere. nkuko dutera imbere mubindi no muri sport ni ngombwa ntabwo tuzahora kudu stades twahabyara tudasinga. so harimo inyungu nyinshi in long term. Kandi nkuko David yabivuze, kuki wumva Leta ariyo igomba kukwishyurira sha? Igire wakigoryi we, wenda izakunganire aho byagucanze ariko wagerageje.

  • CHAN ubu abanya mahotel batangiye gukirigita Ku ifaranga ryayo, akazi Ku bashomeri kabonetse. none namwe ngo bourse, Ku banyeshuri leta ifasha abanyeshuri muri rusange ubundi urihare rukaba urw’ imiryango bavukamo , itishoboye igahabwa inguzanyo!! imikino isusirutsa abanyarwanda ikazana ifaranga , Ku bacuruzi kubahinzi beza ibyo abacumbitse mu hotel bazarya( ibishyimbo, ibihaza, ibijumba , imboga,imbuto n’ ibindi no kuborozi bagurisha amata n’ inyama. ntaho bihuriye rero no kurihira ibihumbi 20 by’ abanyeshiuri. ubu imiryango itangire yige kubyara abo izarera ndetse bige no guteganyiriza amashuri y’ abana babo!!!!

    • Wongereho ko bihindura u Rwanda destination touristique ku buryo burambye! Kandi turabizi neza ko tourisme ariyo itwinjiriza amadevises menshi! Kandi biha n’isura nziza cyane uruhando rw’amahanga ku Rwanda kuba rubasha kwakira iyo championnat. Byerekana iterambere n’umutekano. Maze u Rwanda narwo rukaba nyabagendwa!

  • arikose u rwanda ruzahagarike imyidagaduro kugirango rwishyure bourse gusa mujye mutandukanya ibintu ntimukazane amatiku

  • Urababaje!No kumenya u Rwanda birakenewe.Kandi burya iyo ushaka urashora.Njye rwose nshyigikiye ishoramari mu mpande zitandukanye.

  • Abasifuzi ni abaduha imfashanyo hafi 40% ku ngengo y’imari buri mwaka. Bafunze robine ni bwo mwabona ko dusesagura ayo tudafite.

  • Urwanda ntabwo ntekereza ko rusesaguye ahubwo dukwiye kurebera ubuzima mu mpande zitandukanye. Kurya, kwambara, kwiga… Ntibihagije gusa. Dukeneye kwidagadura. Ikindi turi igihugu kiri ku isi kigomba kumenywa ko gihari. Kizamenyekanishwa n’ibikorwa by’indashyikirwa kigenda kigeraho kdi hari cost bitwara. Blessings to you all.

Comments are closed.

en_USEnglish