“N’i Nyagasambu rirarema” ubu riremera ku zuba n’imvura
*Isoko rya Nyagasambu rizwi cyane mu amateka no mu ndirimbo ya Jean Christophe Matata
*Abarirema bavuga ko rifunganye, abandi bacururiza ku zuba imvura yagwa bakazinga ibyabo
*Abacuruzi bavuga imisoro batanga yakwiye kububakira isoko nibura bisanzuramo
Rwamgana – Ni isoko rizwi cyane mu Rwanda kubwo kubw’imvugo yamamaye ngo “N’i Nyagasambu rirarema” ngo biva ku kuba cyera harateraniraga abacuruzi benshi bityo waburira ikintu ibunaka ukaba uzi ko uzagishakira mu isoko rya Nyagasambu. Ubu rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu buri cyumweru, gusa ubu ryabaye rito ku bacuruzi igice gito nicyo gisakaye, bamwe bacururiza hasi ku zuba rimena imbwa agahanga nk’iririho ubu naho imvura yamanuka bakaremura ntibacuruze kandi batanze umusoro. Bagasaba ko ubuyobozi bwaryagura. Umuseke wasuye iri soko….
Mbonimpa Obed, umushoferi wa camionette itwara ibitoki ibikuye mu isoko rya Nyagasambu riherereye mu murenge wa Fumbwe, abijyana i Kigali avuga ko ibintu bitakiboneka nka mbere, ngo ubu ni gake gake.
Ku isaha ya saa tanu z’amanywa Umunyamakuru w’Umuseke ahageze yaganiriye na Obed maze agira ati “Ibintu byarahindutse, abacuruza babaye benshi, mbere umuntu yaragendaga akagaruka agakora n’amaturu (inshuro) atatu, ubu hari n’igihe imodoka ituzura, urebye nta musaruro mwinshi ukiboneka muri iri soko.”
Avuga ko muri iki gihe, muri aya mezi habaga hari ibirayi bito byeze, ngo byaguraga Frw 80, none ngo hadaciye imyaka ibiri cyangwa itatu, ubu ibyo birayi ngo bigura Frw 140-150 ku kiro kimwe.
Yongeraho ati “Gusa iri soko ntabwo rijya ryiburira ugereranyije n’ahandi!!! nubwo ibintu bihenze ntibibura, kuko riremwa n’abantu benshi baturuka i Kigali. Iri soko kugira ngo ribe rinini nk’ayandi nta kindi cyakorwa uretse kuryagura.”
Nzabirinda Emmanuel, umuturage w’i Nyagasambu avuga ko ugereranyije n’andi masoko, Nyagasambu haba umwihariko w’ibiribwa byinshi, inyanya, imyumbati, ibijumba, ibitoki usanga ari byinshi ugereranyije n’ahandi.
Ati “Iri soko riri ahantu hafunganye sana! Bituma abantu babyigana, twagerageje gusaba ko ryaguka ariko ntibikorwa bavuga ko hakozwe inyigo.
Abantu izuba riba ryabishe, hashize igihe kinini abantu banyagirwa, baba bashyize ibintu byabo hasi… iyo riza kuba ryagutse ryagombaga kuba ari rinini kurenza aha, abagombaga kurirema sibo barizamo mu rwego rw’ubucuruzi, umuntu ashobora kuza afite ikintu akabura aho agishyira bitewe n’uko baba begeranye.”
Mukandemezo, twasanze acururiza ku zuba rikomeye, avuga ko imbogamizi ikomeye mu isoko rya Nyagasambu ari imisoro iri hejuru kandi bagacururiza ahantu hatubakiye. Avuga ko amagare yari yarakomorewe imisoro ariko ubu ngo iyo misoro yasubijweho.
Agira ati “Twifuza ko umusoro wagabanuka kandi n’isoko rikubakirwa, ubu se urabona twe tutaba dufite ikibazo? Iyo ufite imari urasora, ipantanti urayitanga, warangiza izuba rikakuvaho gutya ubwo urumva nta kibazo gihari?”
Gatete Obadia urema isoko rya Nyagasambu avuye Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo yaremye iri soko kuva kera yiga mu mashuri abanza, avuga ko mbere habaga imyaka ariko ubu ngo yararumbye haba mu Kibaza (agace kegeranye n’isoko) cyangwa za Fumbwe (ni wo murenge. Hari n’umusozi witwa utyo wavuye ho umugani ngo “utazi akaraye i Fumbwe araza ifu”) hejuru nta myaka ikibayo.
Kuba hari abantu bacururiza ku zuba, Gatete avuga ko nta soko ritagira marato (abacururiza hanze y’isoko), n’ubwo isoko ari rito ngo hari abahitamo gucururiza hasi kandi hanze bitewe n’uko atabona ubushobozi bwo kujya ahubakiye.
Umukecuru wakoreye mu isoko rya Nyagasambu kuva kera, nubwo yanze kuvuga amazina ye, avuga ko mbere amafaranga yaboneka, ariko nyuma y’aho abantu benshi bimuka bavuye i Kigali na bo bajya mu bucuruzi, ngo amafaranga yaragabanutse kuko ahenshi ngo usanga bacuruza ibintu bimwe ari benshi.
Ku bwe ngo bakwiye kugabanya imisoro bakajya basora Frw 3 000.
Imisoro mu isoko rya Nyagasambu
Umucuruzi wese ucuruziza mu isoko rya Nyagasambu asora amafaranga y’ipatante ibihumbi bitandatu (Frw 6 000), aya atangwa rimwe mu mwaka.
Umuntu wese ucururiza ahubakiye (igisima, hafite ubuso bwa m 1 kuri m1) asora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu buri kwezi (Frw 5000).
Ucururiza hanze y’isoko ryubakiye, ku zuba, aho imvura igwa ikamunyagira cyangwa ikanyagira ibye, asoreshwa amafaranga ibihumbi bine ku kwezi kimwe n’umuntu ubona akanya yihengekamo mu isoko ryubakiye ariko adafite igisima (Frw 4 000).
Abacuruzi bavuga ko banishyuzwa amafarnga 100 y’isuku buri uko isoko ryaremye, dore ko rirema kabiri mu cyumweru, ku wa gatatu no ku wa gatandatu.
Umucuruzi witwa Kalisa ukuriye abacuruzi b’aha mu murenge wa Fumbwe ari nawe ushinzwe iri soko rya Nyagasambu we avuga ko abacuruzi bavuga ko iyi misoro iri hejuru ari uko bataba bitegereza aho ubukungu bw’igihugu ubu bugeze.
Kalisa ati “Njyanama (Komite) y’Akarere iraterana igashyiraho imisoro babona ko ikwiriye kandi itabangamiye umucuruzi wo hasi, ariko hari nk’igihe usanga umuhinzi yarumbije imyaka kubera ibi bihe, yaza gucuruza utwo afite agahita yumva ko imisoro iri hejuru. Kandi bitewe n’uko dukora ibintu bitandukanye twese ntibyatunogera, gusa urebye imisoro iraringaniye ni nk’ahandi hose.”
Naho ku kuba isoko ari rito ridaha ubwinyagamburiro abacuruzi abandi bagacururiza hanze Kalisa avuga ko hari umushinga wo kubaba isoko rya kijyambere mu myaka ibiri iri imbere, ngo biba byaratangiye bizitirwa n’uko habanje kubakwa isoko rya Rwamagana.
“N’i Nyagasambu rirarema” – ni uko ryari rikomeye!
Umugore witwa Goderiva mwene Kajyibwami Stefano wari umucuruzi wa Restaurant aha i Nyagasambu isoko rigitangira kurema, avuga ko yibuka ko abafongisiyoneri ba Leta (Fonctionnaires) bavaga i Kigali bakaza mu muganda i Nyagasambu bataha bagahaha, uwahaguze ikintu akazabwira abandi ko bihenduka.
Icyo gihe ngo nibwo abaturage bazanaga ibicuruzwa, imbuto, inyanya n’ibitoki ku wa gatandatu habaye umuganda, kugira ngo bagurirwe n’Abanyakigali bafite amafaranga. Isoko rikomera gutyo riramamara kuko uwaburiraga ikintu ahandi yazaga i Nyagasambu.
Amafoto/HATANGIMANA/Umuseke
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
kumbe nyagasambu ni hano
I Like Umuseke.rw kabisa
Comments are closed.