Uyu munsi Mme J.Kagame yabwiye iki abayobozi bakiri bato ?
*Yasabye urubyiruko gukomeza umurage mwiza wo mu myaka 20 ishize
*Yarusabye gutinyuka kurwanya ikino no kudaceceka imbere y’akarengane
*Yijeje ko abakuru bazakomeza guha abato ubumenyi n’inararibonye nziza bafite
Nyamata, Bugesera – Kuri uyu wa gatandatu Rwanda Leaders Fellowship yatumiye urubyiruko rw’abayobozi mu byo rukora mu ihuriro ryiswe “Young Leaders Conference” rigamije ikiswe ‘kubiba imbuto izaba ikirenga mu buyobozi bw’ejo’. Mme Jeannette Kagame avuga ko uru rubyiruko ruhamagariwe kuzagura inzira y’imiyoborere myiza iri gucibwa n’abababanjirije, kandi gutinnyuka kurwanya ikibi ruharanira ikiza ku Rwanda n’abanyarwanda bose.
Mme Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda uyu munsi ruzwi n’amahanga kubera byinshi rwagezeho mu buzima, uburezi, ICT, uburinganire, ubumwe n’ubwiyunge n’umutekano muri byinshi…
Ati “Dukwiye kwibuka ko ibi byagezweho atari impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo ari umusaruro wo guhitamo kwiza gutandukanye, politiki n’ibyemezo bifite ikerekezo cyo guteza imbere abanyarwanda byashyizweho bigakurikizwa.”
Akomeza abaza uru rubyiruko icyemeza ko ruzashobora gukomeza uyu murongo mu gihe kiri imbere. Agasubiza ko amahuriro nk’aya yo gutegura urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwo kuzavamo abayobozi ejo hazaza ari yo gisubizo.
Mme Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko nta rindi somo rukeneye ryo kubona ingaruka z’imiyoborere mibi nk’iryo u Rwanda rwabonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Maze avuga ko amahirwe ahari uyu munsi ari uko igihugu cyamaze kunga ubumwe, kandi ko abantu bose; baba inzego za Leta, amadini, societe civile n’abantu ku giti cyabo, bose bafite inshingano imwe bahuriyeho – kubaka igihugu cyabo.
Ati “Ni ahacu rero nk’umuntu umwe ho gushyiraho inzira yatugeza ku byiza nk’igihugu…. Ubuyobozi bwiza nibwo byose bishingiraho, nibwo buyobora byose mu kugera ku ntego zihari no mu cyerekezo igihugu kihaye .”
Mme Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kurebera ku batanze ubuzima bwabo n’amaboko yabo ngo babohore u Rwanda, maze rugakoresha neza amahirwe menshi ubu rufite yo guteza imbere igihugu cyabo nk’abana bacyo.
Ati “Nk’abantu muzubaka u Rwanda ruri imbere, mwibuke ko uguhitamo kwanyu ari ko gutanga ishusho yanyu umuryango nyarwanda ubabonamo. Mumenye uko mukwiye kwitwara mu buzima bw’iki gihe kugira ngo mugume mu nzira nziza mwashyizemo ubuzima bwanyu.
Nimukurikize ‘discipline’ mwashyizeho ubwanyu. Ibi ntabwo bizabageza kure gusa ahubwo bizanabera abandi bari iruhande rwanyu urugero binabagirire akamaro.”
Uyu muyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yasabye uru rubyiruko kwihingamo indagagaciro z’ikiiza, indagagaciro zo kudaceceka imbere y’akarengane no guharanira uburenganzira bwa bose, kudatinya guhaguruka muri benshi bagafata ibyemezo bishobora kutishimirwa ariko bifitiye inyungu umuryango rusange w’abanyarwanda.
Agira kandi ibyo asaba urubyiruko, Mme Jeannette Kagame yabanje kurwibutsa ko rugize igice kinini cyane cy’abatuye u Rwanda, ko byumvikane neza ko inshingano nini ari rwo ruzifite ku gihugu.
Ati “Tubategerejemo byinshi kuko abo muhagazeho uyu munsi bakoze ibishoboka ngo mukurire mu gihugu kisanzuye kandi giha amahirwe buri wese. Ariko mwibuke ko twe, abakuze, duhora ku ruhande rwanyu, twibuka inshingano dufite yo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye byacu ngo mukomere kugirango mukomeze umurage wo mu myaka 20 ishize.”
Yasabye uru rubyiruko kubera abandi urugero mu byo bakora no mu bibaranga. Kwisanga nta mususu mu isi yose ariko bashakisha inyungu iganisha ku cyerekezo cyabo n’inyungu ku muryango mugari w’abanyarwanda.
Abibutsa ko badakwiye kuba nk’abandi bibwira ko iterambere n’ibyiza ari iby’abantu bamwe batoranyijwe. Ati “Kuko n’ubundi twese turangana mu mazo y’Imana.”
Asoza ati “Mu gihe hari umuseke utambitse ku gihugu cyacu, ndabasaba ko twese tujya mu cyerekezo kimwe kugira ngo tugire imbere heza.”
Photos/F.Nkurunziza
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
12 Comments
NGO kudaceceka imbere yakarengane hahahaaaaa hahaaa ubanza iryojambo ryamucitse pe. Kereka niba yabwiraga abanyamerika nibo batihanganira akarengane . naho abanyarwanda ntawinyegambura
Fils ubwo nkawe uvuze iki? Ni nde munyarwanda utinyagambura? Duhe ingero. Abaturage turahagarara twemye tukarega abayobozi kubera aho tubona twarenganye nawe ngo ngwiki? Uzarebe iyo President wa Repubulika yasuye abaturage, uzasure urwego rw’Umuvunyi rushinzwe guca akarengane bakubwire abo bakiriye bakwereke nuko tubafasha. Izo ni ingero nke, naguha n’izindi mpereye ku Mudugudu…Nuzajya uba udafite amakuru ujye ubaza, kuko ibyo wanditse biragaragaza ko ibitekerezo byawe biri hasi pe. Gerageza wihugure.
@Mary, mu Rwanda koko murinyagambura da, harya ntawe ufunze mubirego ubushinjacyaha bwazanye harimo ko yatanze links za RFI cyangwa za radio itahuka,Globalandmail ngo yaganiriye ibintu mu kabari nibindi?
Ngo abanyarwanda ntibinyagambura?????????
Hahahahahha waciye ibintu hano widegembya nako wimyamyatura wisanzuye none ngo nta munyarwanda winyagambura?
Ubwose uri umuhinde cg ur’umunyamerika nk’uko ubivuga?
Waba we se bwo Umuseke utambutsa igitekerezo cyawe ni uw’abanyamerika cg Abahinde? ntukorera mu Rwanda se?
Sha mujye mureka.
Niba na Politiki yo kugaragaza ishingiro ryanyu rya opposition ibananiye ntimukavuge mubeshya!! Ngo ntawinyagambura kandi wowe uri kwisararanga hano ahahaha
Hari nurundi rubyiruko rutibona muriyo gahunda kandi ruzaba mu buyobozi.
@Muganwa ntibyashoboka ko urubyiruko rwose ruhurizwa hamwe umunsi umwe ariko niba ukurikirana ibibera mu gihugu cy’u Rwanda, urubyiruko rugenda ruhuzwa muri gahunda zitandukanye zigamije kubongerera ubumenyi aho bagiye bari hatandukanye, ubwo niba utaribonye muri gahunda ivugwa muri iyi nkuru uzibona mu zindi.
mwakoze gushyiraho ?, kuko urwo rubyiruko ruzayobora ejo ntabwo arurwo muri kubwira, birasa niyo Habyarimana abwira urubyiruko ruzayobora ejo muri 1989.
Ese Busomo ubu uvuze iki? Gerageza ujye uvuga ibyumvikana. Kd simbona icyo Habyarimana aje gukora muri iyi nkuru. Icyo nzi yashyize imbere ni ivangura n’ikandamiza simbona icyo waba ugereranya aha…sobanura icyo washakaga kuvuga twumve.
ariko kuki hari abantu bareba ibintu igihe cyose bakabona ibicuritse aho kubibona uko biri? ubwo bikumariye iki kuvuga ko nta munyarwanda winyagambura/wisanzura kdi already watanze igitekerezo cyawe(n’ubwo nukomeza gutya isi izakubihira?)
Mubyeyi mwiza First Lady, turabashimira inama nziza mudahwema guha urubyiruko, nkuko muduhora hafi, natwe tubemereye kutazigera dutatira inzira nziza ubuyobozi bwiza dufite ubu, mwaduhaye. Tuzatera ikirenge mu cyanyu, ntituzemera ko u Rwanda rupfa ukundi.
FILS,UMUNYARWANDA YARAVUZE NO UMURENGWE WICA NKINZARA! BURIYA RERO AHO KUVUGA UBUSA BURUTWA NA ZERO,WAKABAYE WACECETSE. KUKO WATAYE UMWANYA WUBUSA NGO URAVUGA,IBYO NTACYO BYAFASHA SOSIYETE.
“Ntidukwirye kwibuka gusa ko ibi byagezweho atari impanuka cyangwa amahirwe, ko ahubwo ari ugutinyuka no kwitanga kwa bamwe mu bana b’abanyarwa nk’uru rubyiruka byatumye uyu musaruro wo guhitamo kwiza gutandukanye, politiki n’ibyemezo bifite ikerekezo cyo guteza imbere abanyarwanda byashyizweho kandi bigakurikizwa neza nubwo nta byera ngo de!!!!.”
“Uku gutinyuka , kwitanga no guhitamo nibyo byubatse ubu bumwe twashingiraho rero nk’umuntu umwe kugira ngo hashyirweho inzira yatugeza ku byiza nk’igihugu…. Ubuyobozi bwiza rero nkuko Madamu Jeannette Kagame mbona yabivuze nibwo koko byose bishingiraho, ndetse ni nabwo buyobora byose mu kugera ku ntego zihari no mu cyerekezo igihugu kihaye .”Ariko ibi bigerwaho iyo ubu buyobozi buha agaciro abo buyobora ndetse bukanaha agaciro n’ibyabo!
“Ibyo urubyiruko rutegerejweho ntibitandukanye n’ibyo rwahawe ruramutse rufite imboni nzima yo neza aho ruturutse , aho rugeze ndetse n’aho rwifuza kugeraho rw’uzuzanya aho kugirango ruhangane byose bishingiye kuri wa muco mubi wa MWAMBONYE ….Uyu Murage mwiza wo mu mwaka 20 ishize nkuko mbona Madamu Jeannette Kagame awifiriza urubyiruko uzashobona ari uko akarengane kacitse mu mitima y’abana b’u Rwanda
Tujye duharanira gusiga iteka izina ryiza nubwo hari abahanga ubu bamenye kugoreka ururimi rwabo bakiyirukanamo Ukuri!!!!
Ntarugera François
Comments are closed.